Yanditswe na Frank Steven Ruta
Abaturage bo mu tugari tugize imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Nkombo, Mururu na Gihundwe, barataka inzara ikomeye nyuma y’aho iminsi isaga 40 ishize bari muri gahunda ya guma mu rugo, batabasha guhahirana n’utundi duce, kandi batanemerewe guca inshuro ngo babone icyo bashyira mu nda iminsi yisunike nk’uko babivuga.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2020 ubwo Leta y’u Rwanda yari imaze gukomorera ibinyabiziga bitwara abagenzi kugera hose mu gihugu, akarere ka Rusizi kagumye mu kato (Hamwe na Rubavu) Ariko kuri Rusizi akaruisho kabaye ko katabujijwe gusa gusohokwamo cyangwa kugerwamo n’abavuye mu bindi bice by’igihugu, ahubwo hiyongeyeho na gahunda ya Guma mu Rugo mu mirenge imwe n’imwe.
Utugari 30 nitwo twagizeho ingaruka n’iki cyemezo. Uwo tugari ni Gatsiro, Kagara, Burunga, Shagasha, Kamatita na Gihaya two mu Murenge wa GIHUNDWE, Kamashangi, Gihundwe, Cyangugu, Kamurera, Ruganda two mu Murenge wa KAMEMBE, Kagarama, Karambi, Miko, Kabasigirira, Tara Gahinga na Kabahinda two mu Murenge wa MURURU, Kabuye Kabagina, Gatare, Kanoga, Murambi, Karangiro na Rusambu two mu murenge wa NYAKARENZO, Bigoga , Bugarura , Rwenje, Ishywa na Kamagingo two mu Murenge wa NKOMBO.
Kwijujuta kw’abaturage
Ubwo utu tugari twashyirwaga mu kato, Minisitiri Shyaka Anastase wanditse itangazo ribakumira yasobanuye kuri Radio na Televiziyo bya Leta o aba baturage batagomba kugira impungenge kuko Leta ifite ibihagije byo kubagaburira mu minsi yose bazamara mu kato.
Siko byagenze ariko, kuko nkuko abaturage bo muri utu duce twahejejw emu rugo bagiye babitangaza, inzara irabarembeje, kuko n’imyaka bari bejeje bayiriye bakayimara. Bamwe muri bo bagiye bumvikana bahamagara ku ma Radio babaz aho ya robo y’ibishyimbo na kawunga basezeranyijw ebyaheze, abandi bakabaza impamvu batagaburirwa kandi leta yaraibasezeraniye, hakaba n’abahamagara mu biganiro binyuranye ku Maradio bijujuta, bigaragara ko batishimiye kwicishwa inzara, bamwe ntibanatinye kuvuga ko aho kwicwa n;inzara bakwicwa na Corona.
Mu batanze ibitekerezo birimo n’ibyagiye byandikwa ku mbuga zinyuranye, hari abasabaga ko Leta yabafungurira umupaka gato, bakambuka bakajya i Rusizi bakaba barwarizayo mu gihe Corona itaracika mu Rwanda ngo babone kugaruka.
Imirenge yashyizwe mu kato yose ihana imbibe na Congo
Uko byagenze kugira ngo inzara ibazahaze
Inzara ikomeje kuvuga i Cyangugu igahishirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugera ku nzego nkuru z’igihugu, yatewe no kuba ntacyo bakinjiza, bakaba batabasha no kugera ku byo bizigamiye, dore ko abenshi bahinga muri Repubulika ya Demokarasi ya Coingo, aho bavuga ko ari ho hari amasambu magari.
Utugari 30 twavuzwe ariko ntitwazahaye kimwe, kuko nk’utwo mu Murenge wa Nkombo twazahaye cyane cyane ku byo kubuzwa kuroba, utwo mu mujyi cyangwa ahari udusantere tuzahazwa no kutabona uko baca inshuro, kuko abenshi baba badahinga, naho uduhinga tuzahazwa no kutabona uko bajya guhingira ababishyura ngo babahe amafaranga yo guhaha, n’indi mirimo iciriritse ya ba Nyakabyizi yose ikaba yarahagaze. Abagerageje kubibaza abayobozi, basubizwa bukwa inabi, abandi bagakangishw akuregwa kugumura abaturage no kwandisha ubutegetsi rubanda, bigatuma bicecekera.
Kubuzwa kujya guca inshuro uri Congo mu buhinzi no mu buuruzi bw’uduconsho, kutemererwa gukora imirimo yabahaga aya buri munsi (Ubwogoshi, ububaji, gukora mu nganda z’ubuhinzi, amahunikiro, amasoko, …), kubuzwa kuroba, no kubuzwa imigenderanire byatumye ibiciro by’ibiribwa bizamuka, byiyongera badafite n’ayo kubigura, na bike bihari barabikoresha birashira, none baratabaza nubwo batazi niba hari ubateze amatwi ngo agire icyo abamarira.