Dr Theogene Rudasingwa arashimira abarundi kuba baratunze agatoki uwishe Perezida Ntaryamira

Dr Theogene Rudasingwa

Dr Theogene Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’ihuriro nyarwanda RNC mu ibaruwa yandikiye Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yamushimiye we n’ishyaka rye CNDD FDD kuba barashyize ku karubanda uwishe umukuru w’igihugu cyabo, Perezida Cyprien Ntaryamira mu mwaka wa 1994.

Muri iyo baruwa Dr Rudasingwa aragira ati:

Mbandikiye mbashimira mwe ubwanyu ndetse n’ishyaka ryanyu, CNDD-FDD, kuba murimo gusaba ubutabera ku bijyanye n’ubwicanyi bwakorewe uwahoze ayoboye u Burundi, Perezida Cyprien Ntaryamira bukozwe na Paul KAGAME mu mwaka wa 1994.

Nyakubahwa nifuza ko mwamenya ko abanyarwanda benshi, harimo nanjye ubwanjye turi ku rugamba rukomeye rwo gusaba ubutabera kubera igikorwa cyakozwe na Paul Kagame cyo guhanura indege ikagwamo Perezida Juvenal Habyalimana w’u Rwanda, Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi n’abari babaherekeje bose.

Nyakubahwa wakwizera inkunga yacu ku baturage b’abarundi na Leta yabo, tuzakoresha ibishoboka byose mu kugeze imbere y’ubutabera abakoze kiriya gikorwa cy’iterabwoba.

Hano mushobora kuhasanga ubuhamya natanze mu cyongereza ku itariki ya 1 Ukwakira 2011, ku iyicwa rya ba Perezida Juvenal Habyalimana na Perezida Cyprien Ntaryamira