ESE KOKO ABANYAPOLITIKI BATAVUGARUMWE NA LETA BAFITIYE AKABABARO ABANYARWANDA CYANGWA BASHYIRA IMBERE INYUNGU ZABO KURENZA IZ’ABATURAGE?

Maze iminsi nibaza ku magambo akomeje kuvugwa nyuma yuko bwana Twagiramungu wa RDI atumije inama y’amashyaka amwe n’amwe atavuga rumwe na leta y’Inkotanyi nkibaza byinshi bitumye mfata igihe kugirango tubisangire n’abandi banyarwanda bafite akababaro nkatwe.

Bijya gutangira inama ya bwana Twagiramungu yatangajwe mbere y’uko iba kandi mu makuru twagiye dukusanya ubusanzwe iyo nama yari yatumijwe mu ibanga rikomeye,ariko bidateye kabiri iba itangiye kugaragara mu binyamakuru,aha ushobora guhita wibaza uwafashe ubwo butumire akabunyanyagiza mu itangazamakuru icyo yaragamije ndetse nicyo yaragambiriye? Inama yagombaga kuba kuwa 01-02 Gashyantare 2014 iba ibabaye inkuru igezweho si uguterana amagambo karahava,amwe mu mashyaka ataratumiwe aba agaragaje ivangura ryakozwe mu gutumira,abatumiwe nabo batangira kwamagana iyo nama itaranaba.

Muri rusange twe tutari tuzi iby’iyi nama tukimara kumenya ko izaba twabyakiriye neza ndetse bitangira no kuduha icyizere ko byibura haraho abatavugarumwe na leta bageze baharanira impinduka badahwema kudukangurira,ariko burya imvugo siyo ngiro kuko byaje kugaragara ko abanyapolitiki bayoboye opposition bagifite urugendo rurerure kandi bisaba ko bakagombye kwisubiraho bakareka gukinira ku mubyimba abo birirwa babeshya ko babahagarariye kandi bifitiye ibyo bagamije. Nawe se kubona ihuriro RNC twese twafatagaho ubunyangamugayo ariryo ryafashe iya mbere mu kwamagana iyo nama ati irahubukiwe,ariko ryibuka ko rimaze imyaka igera muri itatu rikora,niba ritarafashe uwo muhate ngo ritumize andi mashyaka bashyire hamwe kuki ryaca intege irindi shyaka rifite uwo mugambi noneho bikaba igitangaza kumva Dr RUDASINGWA avuga ko rwose baziranye na TWAGIRAMUNGU kuburyo banasurana bakaganira,ese baganira ibiki,ese niba bafata igihe bakaganira ku mishinga yabo bashobora kuba bahuriyeho doreko bose bigeze kuba muri leta y’inkotanyi kuki badafata umwanya ngo baganire ku bibazo bireba abanyarwanda,ese kuki baganirira mu ngo zabo ntibifuze guhurira ahagaragara mu nama nk’izo ziba zifitiye abanyarwanda akamaro?

Birumvikana ko bose bafite ibyo badukinga,yewe sin a ngombwa kubimenya ariko nabo ubwabo bararyaryana niba koko basurana.Bamwe bati inama yarahubukiwe mwitonde izategurwe neza,ese bayobozi muvuga ko inama yahubukiwe mwe kuki mutayijyamo maze ibyo bitekerezo mubitange mwayigezemo,kubwanyuse mwumva yazaba ryari ?Igisubizo turagifite kandi ni nawo mutwe w’iyi nyandiko,kugeza ubu mu bayobozi baterana amagambo ntawari warara rwa ntambi ngo arare mu gihuru kubera leta y’inkotanyi,abenshi bafite amazu aho bari ndetse nari mu gihugu arakodeshwa ifaranga rikajya ku makonti zabo utibagiwe ko n’ibihugu byagiye bibaha ubuhungiro bibahemba buri kwezi,harya ababayeho batyo bafite kibazo ki ko niyo changement batubeshya baharanira itagerwaho bibatwaye iki,bizabuza abana babo kwiga neza se,bizababuza guhabwa uburinzi se bukomeye mu bihugu bahungiyemo ? Ibi byose babikora ku nyungu zabo birengaje ibibazo imvura,imbeho,inzara abanyarwanda bari muri Kongo bahura nabyo,ninde se muribo wahuriye n’imvura mu birunga,abana bamwe bakomeje kugirwa imfubyi na leta y’inkotanyi ibaca imitwe,abarwanashyaka ba PS Imberakuri na FDU Inkingi bashyizwe mu muriro utazima warangiza wibereye i Burayi cyangwa muri Amerika divayi ikwishe warangiza uti inama yirihutishijwe,ese yihutishijwe ugereranyije n’iki?

Rubyiruko icyo duteze kuri aba birirwa badukina ku mubyimba yakabaye inama kuko buri wese yifuza gutaha ngo aruko ari perezida,ese babona u Rwanda ruzagira abaperezida igihumbi icyarimwe ?Usibyeko benshi baba bashyushya gusa kuko ntanushaka gutaha kuko ayo bahembwa arahagije si nka TWAGIRIMANA wa FDU Inkingi wirirwa yiruka kuri INGABIRE n’abarwanashyaka bandi bafunze ategana n’inkotanyi ari nako zimucurira ibyaha isaha ku yindi,si na BAKUNZIBAKE wa PS Imberakuri wirirwa yihishahisha kuko isaha iyariyo yose yafungwa cyangwa akicwa kuko yakoze intare mu jijo yerura ko afatanyije nuwo Inkotanyi zita cyangwa zibona nka Rusoferi ariyo FDLR,si kandi BYIRINGIRO n’abana b’abanyarwanda bari kumwe bategereje gupfa isaha iyariyo yose kubera Mukotanyi,Rubyiruko twitegereje tubona aba banyapolitiki bashobora guharanira inyungu zimwe mu gihe bamwe basaba ko babona uburenganzira bwabo bavukijwe abandi bagabana ubutegetsi batagira?

Bayobozi muyobora amashyaka ya opposition ni mureke gukina ku mubyimba abanyarwanda bakomeje gucurwa bufuni na buhoro muhaguruke mushyire hamwe mwe gupfa ibyo mutarabona,aha muraha Inkotanyi amahirwe yo kugumya kwisasira abanyarwanda ndetse namwe zitabaretse ngirango mwabonye urwo mugenzi wanyu aheruka gupfa(Col Karegeya Imana imuhe iruhuko ridashira) rwakabahaye isomo ko Mukotanyi uko mutindatinda murayo matiku ariko abarobamo umwe umwe. Rubyiruko ntabwo tugomba kwitera icyizere kuko nta shuri bigamo ubunararibonye kuko ibibazo by’igihugu cyacu ntacyo bitatwigishije,tugomba gukorana n’abemera abatemera tukabareka,aha ntitwabura kandi kuvuga ko ibibazo turiho duhura nabyo aribo babidukururiye barangije amafaranga y’abanyarwanda niyo birirwa batuyobozamo ko babaye ibitangaza.

Dr Rudasingwa nawe Twagiramungu muve mu biganiro muhoramo mudashyira ahagaragara mubizane abanyarwanda barabikeneye,intambara yo kumva ko umwe yatumije inama undi yaba atsikamiwe kuko atariwe wayitumiye muzivemo kuko bitabaye ibyo ibyo benshi twababonagamo ntibizatinda kuyoyoka,muzirikane kandi ko mwembi ntawe utarahemukiye abanyarwanda,ariko intambara turimo ntikiri iyo gushaka abanyabyaha kuko udakora niwe utanagiraa makosa,mugomba gukoresha umuvuduko mwakoresheje kugirango mugeze abanyarwanda mu bibazo barimo ubu maze mukawukuba mu bibakuramo.

Banyarwanda twese,twirinde kugwa mu mitego y’umwanzi yo kumva ko kanaka yakoze amakosa agikorana na leta ya MRND cyangwa iyi Inkotanyi ko n’ubundi azongera guhemuka,ese niwe utagira ubwenge kuburyo ataba muzima agaharanira inyungu z’abanyarwanda ? Banyarwanda twese dufatane urunana maze murebe ko tutagera kubyo dushaka mu gihe cya vuba. Murakoze kandi Imana ibidufashemo byose.

ISHIMWE Jean Damas

Umukunzi wa Demukarasi.