Evode Uwizeyimana arigisha iki abanyarwanda bababaye?

Mwiriwe, muraho basomyi ba the Rwandan,

Maze gusoma inyandikl ikubiyemo ubwenge n’ubushishozi yanditswe n’umwali Jeanne Mukamurenzi Jeanne , nasanze namwunganira ngasaba imbaga y’abanyarwanda bibagiwe amateka cyangwa se bafata ibyago bakururiwe n’intambara nk’umurage.

Uyu mugabo Evode Uwizeyimana wahawe umwanya w’ubumotsi n’ubushinyaguzi njye sinamutindaho kuko abwira abanyarwanda barubonye, bumvise, basobanukiwe bariraye, bababaye bumiwe, bakamiritse,…

1.Mpereye kuri Perezida Paul Kagame n’agatsiko bafatanyije koreka u Rwanda no kuruteza urubwa, simbona icyo Evode amumariye kuko we ubwe azi kwiyereka amahanga n’abanyarwanda. Perezida Paul Kagame ntakeneye Marketing ikorwa na Evode agambiriye gukundisha FPR na Kagame abanyarwanda kuko bombi bamaze imyaka makumyabili n’itanu babyikorera ku mugaragaro. Kuva mu kwakira 1990 kugeza kuri uyj munsi nandika FPR na Kagame babonye igihe gihagije cyo gusenyano kubaka igihugu. Ibikorwa byaranze uyu mugabl n’ishyaka rye ryimirijwe imbere n’ingabo ze murabizi.

2. Abanyarwanda bamaze imyaka makumyabili n’ine barara rubunda bari ku rugamba rutarangira Evode arabigisha iki?

3. Ababyeyi bamaze imyaka makumyabili n’ine bapfusha abana bari ku rugamba rutagira iherezo Evode arabigisha iki?

4. Abatutsi bari mu gihugu bafite imiryango yabo , basangira n’abaturanyi babo bugacya bagahinduka abanzi babo Evode arabigisha iki? Abo batutsi barokotse ubwicanyi bagasigara iheruheru igihe barimo baririra ababo FPR na Kagame bakabasanga mu mibyuko y’amasaka no mu bisambu babunzemo nk’aho babahumulije bo babyinaga intsinzi abandi barira Evode Uwizeyimana arabakorera thérapie?

5. Abanyaruhengeri bonkereje akaraga kugeza n’ubu bakicwa bumonyo Evode arabibutsa amateka ya Kanyarengwe n’intumbi zo ku Musanze? Ubu se azi ko bibagiwe imigeri ya Deus Kagiraneza n’amafuni ya Kayumba Nyamwasa n’andi mabi yakozwe mu izina n’inyungu ya FPR na Perezida Paul Kagame? Oya Evode arabwira ibitambambuga bitagira ubwonko bufata?

6. Abanyagisenyi Evode abwira bibagiwe Lizinde Théoneste? Bibagiwe umwotsi wo mu Buvumo muri Kanama? Abanyagisenyi Evode yigisha bibagiwe ibyakorewe mu Bushiru kugeza n’ubu bagishinyagurirwa dore ko na Sebuja wa Evode aherutse kubibwirira izuba riva ko azakomeza kubica no kubicira abana? Ibyo FPR na Kagame bakoreye abanyagisenyi sinabirondora .

7. Ubu se abanyakibuye bibagiwe umugabo Seth Sendashonga ku buryo Evode yababwira ibyiza birengagiza?

8. Abanyacyangugu se baba baribagiwe bose uko bangana Umugabo Twagiramungu Faustin , umugabo Nkubito Alphonse Maria  umugabo Gatwabuyenge , umugabo Cyiza n’abandi ku buryo Evode yabaha ubuhamya bw’ibyiza by’ingoma ayobotse aturumbutse muri Canada aho yayamaganiraga kure?

9. Ubu se Evode arigisha imfubyi zitagira ikigega kizifasha kuba impfubyi no kwigira no kwiha agaciro? Abapfakazi batagira amashyirahamwe abahuza batagira impozamarira arabigisha gukamirika? Ababyeyi banyazwe abana bakajyanywa muri Congo mu rugamba rutagira umugambi arabigisha kubyarira icumu bataracumuye?
11. Evode ibyo yirirwa arocamgwamo, ibigambo yirirwa ahuragura bizavamo bourses z’abana babuzwa kwiga no kutagira amikoro?

12 . Uyu mugabo gahunda yirirwamo ntizizasiba mu mitima y’abavanye i Bugande na Kagame urugomo rwakorewe Patrick Karegeya ndetse n’imidende yahawe bamwe mu ngabo n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye babyinanye intsinzi na Kagame ku taliki ya 4 Nyakanga 1994 . Ntibaribagirwa ko Kayumba Nyamwasa yacanye uruti perezida Paul Kagame yicaye ku ntebe y’inteko.

13. Iyi marketing ya Evode ni vide de sens kuko arimo gucuruza politiki y’urugomo rwacuje abanyarwanda icuruza ibinyoma , Kandi igahindura ubwoko bw’abahutu abaja
14.Iyi marketing y’umugabo Evode ntishobora kumara inzara igihe yugarije abanyarwanda kuko ntibazaguguna ku matafari yubatse imitamenywa ya Kagame nq Nyuramongi
15. Uyu mushinyaguzi Evode yagize Imana ajya muri Canada ahunze ariga none ahubutse yo abeshya abatibeshyera ko babayeho neza kandi abigisha kuyoboka? Nasigeho .
16. Dore amaduka amazu y’imyidagaduro gereza n’abazirimo barashya bufiriti niyake instructions tumenye iyo tujya, yigire Inama uretse ko agira Imana ibyo atabonesheje amaso
Ibyo atimvishije amatwi amazuru azabyumva!

Mu ncamake sinavuga ngo kandi ndangize ibyo narebeye mu myenge y’ingoma byatuma Evode yarekeraho gutera isesemi. Tuzasubira

Uwankana