FDLR irizihiza isabukuru y’imyaka 17 imaze ishinzwe

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI MUKURU W’URUGAGA FDLR BUGENEWE ABACUNGUZI, ABACUNGUZIKAZI N’INCUTI Z’URUGAGA KU ISABUKURU Y’IMYAKA 17 URUGAGA RUMAZE RUSHINZWE, NO KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO, KUWA 01 GICURASI 2017.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NCUTI, BAVANDIMWE.

Turabaramukije mu ntego y’Urugaga rwacu FDLR: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE nyabwo bizatugeza ku MAJYAMBERE nyakuri.

Tariki ya 01 Gicurasi 2000 ni umunsi utazibagirana twibukaho ishingwa ry’Urugaga rwacu FDLR.

Uyu munsi nanone turizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umurimo, ukaba n’umunsi mukuru wa Mutagatifu YOZEFU urugero rw’abakozi ku bamwemera.

Tariki ya mbere Gicurasi 2000 – tariki ya mbere Gicurasi 2017, imyaka ibaye 17 Urugaga FDLR rurwana inkundura y’urugamba rwo kubohoza u Rwanda n’abanyarwanda batsikamiwe n’agatsiko nkoramaraso k’ingoma ngome y’igitugu ya FPR-Inkotanyi karangajwe imbere na Paul Kagame.

Urugaga FDLR rugamije kuva kera na kare kurengera impunzi ako gatsiko kiyemeje kumarira ku icumu, gukuraho ingoma kimitse no gusubiza abanyarwanda bose nta vangura uburenganzira busesuye mu gihugu cyabo cy’u Rwanda burimo no kwishyiriraho abayobozi bihitiyemo.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NCUTI Z’URUGAGA RWACU FDLR.

Iyi myaka 17, Urugaga FDLR rumaze rushinzwe rwageze kuri byinshi, muribyo twavuga:

– Ikomezamutsi (Résistance) rikomeje kuranga ABACUNGUZI ku rugamba;

– Kurinda impunzi z’abanyarwanda zatereranywe n’isi yose rukoma imbere ibitero by’abanzi bagamije kuzitsemba;

– Kuvuganira rubanda rwabuze kivugira mu ruhando rw’amahanga;

– Kotsa igitutu no kugariza umwanzi;

– Kumvikanisha ibibazo by’u Rwanda n’abanyarwanda;

– Kuvugurura amategeko urugaga rugenderaho hagamijwe kuyahuza n’ibihe n’imiterere by’urugamba;

– Gutegura no gutanga amahugurwa n’inyigisho ngombwa ku Bacunguzi;

– Gufata ingamba ziboneye zo guteza imbere urugamba;

– Nubwo iyi nshingano itari muri gahunda y’Urugaga, FDLR yagize uruhare rukomeye mu kubungabunga ubusugire bw’igihugu cya Kongo cyashakaga kwigarurirwa n’abari bagamije kubaka ingoma ya HIMA-TUTSI mu karere k’ibiyaga bigari.

– N’ibindi n’ibindi…

Nubwo ntawabura kwishimira ibyiza byagezweho, urugamba nk’uru rwo kwibohoza ntirutana n’ingorane, FDLR ntiyabuze guhura nazo; habayeho:

– Ubugambanyi, amacakubiri, ubukene ku Bacunguzi, amikoro make y’Urugaga, ikomanyirizwa ly’Urugaga na bamwe mu bayobozi barwo, ifatwa n’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bakuru ku maherere, ibigwari bita urugamba, n’ibindi, …

By’umwihariko kuva tariki ya 31 Gicurasi 2016, Urugaga rwacu rwahuye n’ingorane zikomeye zikomotse ku bugambanyi buhanitse bw’uwari Visi Perezida wa kabiri warwo IRATEGEKA Wilson n’agatsiko ke barwigometseho, barutwara umutungo, abantu n’ibintu, bifatanya n’umwanzi, barugabaho ibitero na magingo aya hagambiriwe gutsotsoba (finaliser) umugambi mubisha w’umwanzi wo kurutsiratsiza burundu.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,

NCUTI BAVANDIMWE DUSANGIYE GUPFA NO GUKIRA.

“Agati kateretswe n’IMANA ntigahungabanywa n’umuyaga”, kandi umugambi w’IMANA ku Rwanda n’abanyarwanda ntuzigera ukomwa imbere n’ubugambanyi bw’abana b’abantu kabone n’iyo bashyigikirwa n’abanyamaboko b’iyi isi. Iyo bitaba ibyo Urugaga rwacu FDLR ruba rwararangiye dore ko hafi isi yose yahagurukiye kururimbura. Ariko kubw’ukuboko kw’IMANA, yo soko y’UKURI ruharanira, Urugaga FDLR ruriho, rukomeje urugamba kandi ntiruteze gutezuka ku ntego rwiyemeje, nta shiti ruzagera ku ntsinzi.

Ibi bikadusaba rero twese nk’abitsamuye ibi bikurikira:

– Gushikama ku rugamba turushaho kurangwa n’ubumwe, urukundo, disipulini (discipline), ubutwari, koroherana, kuzuzanya, kujya inama n’indi migenzo myiza ibereye Umucunguzi nyawe.

– Buri wese mu rwego arimo asabwa kurangiza neza inshingano ze kandi zigakorerwa igihe;

-Kudacibwa intege n’ibitotezo, ibigeragezo n’izindi ngorane zidatana n’urugamba nk’uru rwo kwibohoza. Amaraso y’intwari zarwitangiye mbere araduharanya (Dufate umunota twibuke izo ntwari).

Kwibuka neza izo ntwari ni ugukomeza no kusa vuba ikivi cy’urugamba zadusizeho, cyane cyane ko induru n’umuniho by’abanyarwanda bari ku ngoyi y’agatsiko ka FPR- Inkotanyi bikomeje kurushaho gutabaza;

– Gukomeza kurushaho gukangurira abanyarwanda badafatanije n’agatsiko ka FPR-Inkotanyi n’abandi bose baharanira amahoro n’impinduka nyayo mu Rwanda, kwitandukanya n’ibikorwa bibi byako, kubyamagana bakitabira urugamba rwo kurengera abanyarwanda;

– Kurushaho kugororokera IMANA kuri uru rugamba itahwemye kwigaragarizamo tugera ikirenge mu cy’Umwana wayo we MUCUNGUZI MUKURU kandi twemera kuyoborwa nawe kuko ariwe NYIRIMITSINDO.

BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NCUTI BAVANDIMWE.

Ntitwarangiza tudashimiye mwe mwese mukomeje kugaragaza ubutwari, umurava n’ubwitange ku rugamba, twamagana ibigwari n’ibisahiranda byiroha mu bikorwa byo gufasha umwanzi wahagurukiye kumarira abanyarwanda ku icumu.

Turangije tubifuriza isabukuru nziza y’imyaka 17 Urugaga rwacu FDLR rumaze rushinzwe n’umunsi mukuru mwiza w’umurimo wizihizwa ku isi yose kuri iyi tariki.

HARAKABAHO URUGAGA RWACU FDLR,

HARAKABAHO ABACUNGUZI N’INCUTI Z’URUGAGA FDLR,

HARAKABAHO U RWANDA N’ABANYARWANDA.

IMANA ITUGENDA IMBERE KU RUGAMBA IKOMEZE IBAMBIKE IMBARAGA KANDI IBAHE UMUGISHA.

Bikozwe kuwa 25 Mata 2017

BYIRINGIRO Victor

Gen Maj

PRESIDEF ai

(Sé)

2 COMMENTS

Comments are closed.