Gatsibo: Polisi yarashe umuturage arapfa

Amakuru dukesha igitangazamakuru ukwezi.com aravuga ko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017, umupolisi w’umwofisiye ufite ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) yarashe umuturage witwa Zigirinshuti Alexis ahita apfa, uyu warashwe akaba yari akurikiranyweho gushaka kwica umuntu amuteye ibyuma ariko ntabigereho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Bosco Dusabe yemeje iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyanamakuru Ukwezi.com. Yavuze ko ibi byabereye mu kagari ka Nyamiyaga ko mu murenge wa Murambi muri aka karere ka Gatsibo.

Yavuze kandi ko uyu Zigirinshuti Alexis yari asanzwe ashakishwa kubera icyaha cyo kugerageza kwica umuntu ntabigereho.

Uyu muvugizi wa Polisi yavuze ko Zigirinshuti na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gutera umuntu ibyuma bakamusiga bazi ko yapfuye ariko nyuma akaza kubaho, nyuma y’igihe ashakishwa n’ubutabera akaba yarafashwe ahagana saa cyenda z’amanywa yo kuri uyu wa Kane, hanyuma umupolisi wamufashe ashaka kumwambika amapingu undi ashaka kumurwanya maze umupolisi aramurasa ahita apfa.

IP Bosco Dusabe yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu Zigirinshuti ubusanzwe yari umucuruzi w’ibiyobyabwenge uzwi cyane muri aka gace, kuburyo n’umuntu akurikiranyweho kugerageza kwica ari uwari watanze amakuru kuri ubwo bucuruzi bwe bw’ibiyobyabwenge, hanyuma yamenya uwamutanzeho amakuru agafatanya n’abo babicuruzanyaga bakamutega bakamutera ibyuma bakamusiga bazi ko bamwishe.

Hari amakuru y’abaturage yavugaga ko uyu mupolisi warashe Zigirinshuti yahise atabwa muri yombi, ariko IP Bosco Dusabe avuga ko ibyo atari byo, icyakoze asobanura ko nyuma yo kurasa umuturage bagombaga kubanza kumenya uko byagenze ndetse bakagira n’uburyo bamukura aho kugirango bamenye neza icyari cyabaye n’uko byari byagenze ngo bibe, nyuma bagasanga yararashe umuturage yitabara kuko yagiye kumwambika amapingu undi akamurwanya.