Captain Apollo Rubagumya intandaro y’ifungwa n’iyicwa ry’abantu benshi mu Rwanda!

Gen Fred Ibingira, umukuru w'Inkeragutabara mu rwego rw'igihugu

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko kuri ubu Captain Apollo Rubagumya yaba atakiri kuri iyi si ya Rurema.

Nk’iko ayo makuru akomeza abivuga ngo Captain Apollo Rubagumya wari warahunze u Rwanda akajya muri Afrika y’Epfo mu myaka ishize ndetse bikaba bivugwa ko yari hafi y’abantu bakomeye mu Ihuriro Nyarwanda RNC yaba yaratewe ibipindi ndetse akizezwa ibitangaza agataha mu Rwanda.

Nyuma y’itaha rye kuri siyasa akakirwa na Lt Gen Fred Ibingira ntabwo byateye kabiri kuko amakuru twabonye avuga ko yahise atabwa muri yombi atangira guhatwa ibibazo ndetse biherekejwe n’iyicwa rubozo ryatumye avuga amabanga menshi yari azi ku bintu bitandukanye ndetse bivugwa ko n’abamubazaga bamutamitse cyangwa bakanamwitirira amakuru amwe ajyanye n’abo bashakaga kwikiza, ibyo bikaba byararangijwe no kumwambura ubuzima!

Amakuru dufite tugikorera iperereza aravuga ko itaha ry’uyu Captain Apollo Rubagumya riri muri bimwe mu byatumye hari abasirikare bakuru ndetse n’abasiviri bo mu muryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya batabwa muri yombi mu minsi ishize nk’uko umufasha wa Colonel Karegeya ari we Leah Karegeya yabitangarije BBC Gahuza MIryango mu minsi ishize.

Ariko hari n’andi makuru avuga ko inkundura yo gufunga abasirikare bakuru n’abandi kimwe mu byariteye  ari ibyasanzwe mu itumanaho rya Whatsapp rya murumuna wa Leah Karegeya witwa Goretti Kabuto akaba umufasha wa Colonel Kalimba ubu bombi bakaba bafunze.

Ntabwo ari Captain Apollo Rubagumya wenyine ushobora kuba warishwe kuko n’umupolisi witwa Mutsinzi nawe uri mu bafashwe bikekwa ko nawe yaba atakirimo umwuka!

4 COMMENTS

  1. Abantu balizira kweli! Niba ibyo muvuga ali byo, ni gute umuntu umusilikare w’umwoffisiye ufite mumutwe hatekereza uli muli opposition aterwa igipindi ngo naze? Ibi byerekana ko abanyarwanda benshi bajya muli politiki nta conviction bafite, bazi ko ibintu bizihuta bagafata ubutegetsi, byatinda bagacika intege bakicuza bitagishobotse, babatera igipindi nk’uyu bati reka nisubirireyo.

Comments are closed.