Gereza ya Huye: abagororwa biyambuye amapingu bayahisha mu bikapu byabo!

Umuyobozi wa Gereza ya Huye CSP James MUGISHA.

Muraho neza, ndi umucungagereza kuri Gereza ya Huye, ubu noneho ikibazo gihari ni icya amapingu menshi afunga amaguru n’amaboko yabitswe n’abafungwa imbere mu gipangu bakaba bayabitse mu bintu byabo aho ubu bavuga ko uwo bazayashyikiriza nta wundi ari Ministre w’ubutabera n’ushinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse na transparency International, kuko abo bafungwa bashaka kwerekana iyicarubozo bagiye bakorerwa inshuro nyinshi aho hagiye hanaba imyigaragambyo inshuro nyinshi ariko n’umukuru ushinzwe amagereza yabyumva ntagire icyo ahindura ku iyicarubozo Umuyobozi wa Gereza ya Huye James Mugisha akorera izo mfungwa z’urubyiruko afata nk’aho ari aduyi (Umwanzi) ku gihugu cy’u Rwanda kandi atari byo.

Ikibazo uko cyaje ubu hano kuri Gereza umufungwa wese ufite icyo atumvikanaho cyangwa acyapfa na mugenzi we ahita ajya kumubeshyera kwa Director ko afite telephone ubwo James Mugisha na IO (ushinzwe iperereza) Marcel barafata bagakubita hafi gupfa, ubwo bafashe urubyiruko rugera kuri 90 barahondagura bamaze kubagira intere babashyira mu gakasho gato aho barimo bagerekerenije umwe ageretse hejuru y’undi kandi buri wese afunze amapingu ku maguru n’amaboko.

Mugisha ntiyigeze abakatira uko bisanzwe ya minsi 30 isanzwe izwi yababwiye ko bazagumamo imyaka yose bakatiwe n’urukiko, ubwo abo basore babonye ko bagiye gupfira icyarimwe bafata amapingu barayifungurira bafungura twa kasho barasohoka basubira mu buryamo bwabo aho bagiye kurwarira izo nkoni amapingu bayabika mu bikapu byabo.

Mugisha ubu yirirwa atuma abafungwa bayobora iby’umutekano imbere ngo bahendahende izo mfungwa zimuhe amapingu ye abasore bati ntayo twaguha tutarerekana iyicarubozo wadukoreye, ikindi bati  amapingu twarayaguze ubwo hari umucungagereza twahaye amafranga yatugiriye impuhwe ngo ayadukureho ariko Marcel agahita ayasubizaho, ubu rero ikibazo kikaba kiri kuri Director ubitse amapingu y’igihugu mu bikapu by’imfungwa, aririrwa atuma guhendahenda abafungwa yahemukiye.

Birababaje aho umuyobozi akora ibishoboka byose NGO ku munsi hapfe abantu benshi cyane, aho abari kwicwa n’inzara bamubwira umubare w’abapfuye batandatu ku munsi agasubiza ngo nibake, kandi urebye muri dosiye z’urwo rubyiruko bafungiye utwaha tworoheje aho ejo bari kuba batashe basubiye gukorera igihugu.

Izo telephone bazira baravuga bati ntazo twagiye kugura mu maduka i Butare ni James Mugisha na Marcel bazoherezamo aho agaterephone gato kagura ibihumbi icyenda imbere muri gereza abafungwa bayigura ibihumbi mirongo irindwi.

The Rwandan nitabarize Director abone amapingu y’igihugu, ariko bizagorana kuyamuha kuko ntibizeye uwariwe wese uzaza yiyita umuyobozi kuko Mugisha yigeze kuzana abapolice babiri bambaye sivile biyita ba pastor ngo baje gutanga Bibles kandi ntazo bafite ahubwo bagirango bamufasha gusohora umugororwa witwa Arafati yagirango ajye kurenganya hanze ahondagura we na Marcel.

Mubwire Ministre w’ubutabera, Johnston Busingye aze ajye gufata ayo mapingu anabwire imfungwa gahunda ya Mugisha.

Umusomyi wa The Rwandan

Huye