Gusubira mu Rwanda kwa Jean Bosco Gasasira biragoye

Abantu benshi numvise bamaze iminsi bibaza ku bya Jean Bosco Gasasira, umwanditsi Mukuru w’Ikinyamakuru UMUVUGIZI, kandi ntimugire ngo hari inkuru isumbye izindi ndi bubagezeho. Ndagira gusa ngo nifuze ngo JB Gasasira ataba yaraguzwe nkuko tumaze iminsi tubyumva, kuko aramutse yemeye impiya za Kagame ngo asubire i Kigali hari scénarios zikulikira:

1.Jeannette Kagame ntabwo azamurebera izuba ngo amafaranga bamuhaye ngo atahe ayarye mu mahoro kuko yamusebeje bikabije mu myaka ibiri ishyize.Cyane cyane ubwo yavugaga iby’urukundo rwe na Chief escort wa Perezida Kagame. Azamuhitana tuu.

2. Jeannette Kagame namuhusha, ntabwo Gen Jack Nziza azamurebera izuba kuba ari mu bantu bashyize ku mugaragaro amajwi ye n’uwo bari kwumvikana ku giciro cyo kujya kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa..Azamuhitana nta kabuza.

3. Gen Jack Nziza naba amwihoreye, chief escort wa Perezida Kagame witwa Major Willy Rwagasana, azamuvanamo impyiko kuko yamuvuyemo ukuntu ajegeza muka shebuja..byanze bikunze azamwibagira nkuko babaze Semadwinga i Gisenyi…

4.Major Willy Rwagasana namwihorera,abasirikare barinda Kagame n’abandi barakare baba mu kazu bazamwotsa kubera gutinya ko yazabavamo avuga sources z’amakuru yari yarise ngo YATURUTSE AHANTU HIZEWE..Abo ni nabo babi kuko bazamuhigisha uruhindu mpaka bamuvanyemo impyiko.

Icyo nakwifuliza Gasasira nuko yaba yibereye ahandi hantu yihishe nkuko bikekwa, ariko nibayaratashye akurikiye amafaranga, bizaba bibabaje kuko atazaba ariho ngo asobanukirwe ibimubayeho.wish him all the best anyway.