Perezida Kagame nawe n'umunyarwanda atagoranye twamuha icyanzu cyo gusohokeramo: Dr Nkiko Nsengimana

Urubuga The Rwanda rwagiranye ikiganiro na Dr Nkiko Nsengimana, Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi. Mugenzi wacu Marc Matabaro yamubajije ibibazo bitandukanye byaba ibijyanye na politiki y’u Rwanda muri rusange ndetse n’ishyaka FDU-Inkingi by’umwihariko.

Bwana Nkiko Nsengimana tubanje kubasuhuza, tunabashimira ko mwemeye kuganira natwe. Muri iyi minsi twumvise ko bamwe mu badepite bo mu nteko nshingamategeko y’ibihugu by’u Burayi batanze Madame Victoire Ingabire, Deogratias Mushayidi na Bernard Ntaganda nk’abakandida mu bazatoranywamo abazahabwa igihembo cyitiriwe Sakharov cyo mu 2012. Ese ku ruhande rw’ishyaka FDU-Inkingi mwabyakiriye mute? Ese hari ibikorwa mwaba mwarakoze byaba byaratumye bariya badepite bafata kiriya cyemezo? Ese hari gahunda mwaba mufite zo kugira ngo ziriya mfungwa za politiki zishobore kuba ari zo zitsindira kiriya gihembo?

Nibyo koko, twumvise ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Prezidante wa FDU-Inkingi na bagenzi be Ntaganda na Mushayidi batoranyijwe hamwe n’abandi bakandida bane bapiganirwa kubona ishimwe ry’Inteko Nshingamategeko y’u Burayi. Twarishimye kuko abaharanira kiriya gihembo aba ari benshi kw’isi. Ni ishema rero kugera mu kiciro cya batanu. Natwe twagize uruhare rwacu, urumva ko igikorwa nka kiriya, ari imbaraga z’abantu benshi, ntashobora kuvuga abo aribo nkaba nagira uwo nibagirwa kandi imbaraga n’ubwitange bwa buri wese ari ingenzi. Gusa ubu turi mu nzozi, twizerako tuzazikabya, Madame Victoire Ingabire na bagenzi be bagahabwa ririya shimwe. Umusore utiraririye ntarongora inkumi.

Ese mubona bariya banyapolitiki bafunze baramutse batsindiye kiriya gihembo hari ikintu kigaragara byamarira abanyarwanda cyane cyane abaharanira ko u Rwanda rwagendera kuri demokarasi?

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Prezidante wa FDU-Inkingi na bagenzi be Ntaganda na Mushayidi baramutse babonye icyo gihembo birumvikanako abanyarwanda bakumva kurushaho ko inzira ya demokrasi no kwishyira ukizana ariyo, ishyigikiwe, kandi ko tutari twenyine. Barushaho gutinyuka, guharanira uburenganzira bwabo, guhata igitutu ubutegetsi, ngo bibohore ingoyi.

Mushobora kutubwira muri make aho imanza za Madame Victoire Ingabire zigeze aha ndavuga urwo mu rukiko rukuru n’urwo mu rukiko rw’ikirenga?

Kuva urubanza rwatangira kuburanwa mu Rukiko rukuru (Haute Cour), Madame Victoire Ingabire yabwiye urukiko ko ibyaha bimushinjwa, uretse ko atanabikoze, bimuhanagurwaho kuberako nta mategeko abihana yabagaho icyo gihe, kandi ko, bibaye byarakozwe, bitabereye mw’ifasi Urukiko rufitemo ububasha. Kuri ibyo bibazo Urukiko rwavuze ko ruzabisuzuma mu gihe cy’ubukirize bw’urubanza, rutegeka ko rwakomeza rero. Muri icyo gihe Madamu Ingabire yahise anajuririra Urukiko rw’Ikirenga, arusaba ko rwasiba burundu icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kubera ko cyinyuranye n’Itegekonshinga ku birebana n’uburenganzira bwa muntu bwo kuvuga ibitekerezo bye. Birumvikana kandi koko kuko na Ministri w’ubucamanza Karugarama yari yemereye imbere y’Inama ya Loni ishinzwe uburenganziramuntu, ko iryo tegeko rikocamye rikaba rigomba gukosorwa. Ndetse haba hari n’umushinga wo kurikosora wagejejwe mu nzego zimwe za Leta. Ubu ntituzi aho warigitiye. Biratangaje rero ko inkiko zaba zikigendera kw‘itegeko ribi nk’iryo zigaheza abantu mu muyururu. Kw’itariki ya 5 Ukwakira 2012, niho dutegereje imikirize y’Urukiko rw’Ikirenga kuri iyo ngingo. Kuri 19 Ukwakira 2012 ho, dutegereje imikirize y’urubanza mu Rukiko Rukuru, rwakomeje kujya rusubika isomwa ry’urubanza, rutanga impamvu ko rutegereje imikirize y’Urukiko rw’Ikirenga. Dutegereje rero uwo muhango n’ubwo ntacyo tuwutezeho kubera ko nta cyizere dufitiye Urukiko Rukuru, ari Prezidante uri ku ngoyi, ari twebwe twasigaye inyuma tumukubita ingabo mu bitugu. Mbibutse ko urubanza ruzasomwa mu gihe kw’itariki ya 16 Mata 2012, Madame Victoire Ingabire yari yararubwiye ko arusezeyeho, atazongera kurugaragaramo kuko abona Urukiko ruboshywe na Leta kandi rutazamurenganura.

Abayoboke b’ishyaka ryanyu bakomeje guhohoterwa no gufungwa mu gihugu hose, ese nk’abayobozi b’ishyaka muri mu mahanga mukora iki ngo mubatabarize? Hari ingamba zidasanzwe mwaba mufite kuri iki kibazo gitangiye gukaza umurego muri iyi minsi?

Muri iyi minsi abarwanashyaka bacu barafungwa ubutitsa koko. Turabatabariza uko dushoboye, dukora imyigaragambyo kandi tubwira abanyamakuru, imiryango iharanira uburenganziramuntu n’ibihugu by’inshuti ngo nabyo bidufashe kubwira ubutegetsi bwa Kigali budufungurire abantu. Wagira ngo ariko ntacyo ibyo tuvuga bibwiye ubutegetsi kuko uko bufungura bamwe, ariko bwongera bugafunga abandi kurusha. Nk’ubu muri iyi minsi hari bagenzi bacu 8 bafungiye ubuferi. Icyakora umuntu akwirukankana kera akakumara ubwoba.

Tariki ya 23 Kanama 2012, Perezida Kagame yatangije ikigega cyiswe Agaciro Development Fund, kuri mwe mw’ishyaka ryanyu mukibona gute?

Agaciro Development Fund tubona nta gaciro ifite. Ubu nyuma y’imyaka 18 y’ubutegetsi niho bubonye ko u Rwanda n’abanyarwanda bakwiye kwiha agaciro ? Ubwo se mbere bari mu biki ? Twebwe tubona ko ari uburyo bushya bwo kunyunyuza imitsi y’abanyarwanda. Ni itako ry’umutware nta kindi. N’ikimenyimenyi, nta tegeko rizwi ry’Inama Nshingamategeko ryashyizeho kiriya kigega, ngo rinerekane ukuntu umusaruro uvuyemo ugenzurwa na Leta n’ukuntu ushyirwa mu ngengo y’imari. FPR iragira ngo ibone uko ikomeza kunyunyuza utwa rubanda. Dore noneho ko ibyo twakomeje kuvuga noneho byasakaye mu binyamakuru bikomeye kw’isi nka « The Financial Times » ko FPR yafashe igihugu n’abagituye bugwate, ikaba yikubira umutungo w’igihugu. Reba “The Financial Times” ku wa 24/09/2012: “Rwandan Patriotic Front: Party builds a formidable business group

Mu minsi ishize bimwe mu bihugu by’i Burayi na Amerika byafatiye ibihano u Rwanda kubera inkunga rutera inyeshyamba za M23 zo muri Congo ndetse n’ibihugu byinshi bikomeje kwiyama u Rwanda. Ese nk’ishyaka rya opposition mwaba mwarakubiranye icyo cyanzu kiri mu mubano w’u Rwanda n’amahanga ngo mwumvishe amahanga ko mu byo bagomba gusaba Leta y’u Rwanda harimo no kuzana demokarasi n’ubwisanzure mu Rwanda ndetse no kurekura abanyepolitiki bafunze?

Ndibuka ko ishyaka ryacu FDU Inkingi n’Ihuriro RNC, turi mu ba mbere twabwiye amahanga ukuri kw’intambara u Rwanda rwashoye muri Congo, n’uko rushyigikiye M23. Twigeze kuvuga abasirikare bakuru b’u Rwanda bafashwe bya nyirarureshwa muri Congo ngo barasahura umutungo, kandi akazi kabo kari ako gutangira gushyira muri Congo y’Uburasirazuba ubutegetsi bwihariye bwo gucunga intara z’uburasirazuba nyine. Twakomeje kujya tubwira amahanga n’imiryango iharanira uburenganziramuntu ibyaha ndengakamere bihakorerwa. Muzi ko aho raporo ya LONI isohokeye, twafashe icyemezo gikomeye cyo kujya kurega Prezida w’u Rwanda, ministri we w’ingabo n’umugaba w’ingabo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri Den Haag (La Haye) mu Buholandi. Tubwira amahanga ko ikibazo cya Congo kitazarangira mu gihe ikibazo cy’u Rwanda kitabonewe igisubizo. Leta y’u Rwanda niyo nyirabayazana y’ibibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari. Tubwira amahanga ko mu gihe cyose ubutegetsi bwo mu Rwanda buzaba ari ubw’agatsiko k’imenamaraso gasahura igihugu na Congo kandi gategekesha igitugu, nta mahoro azaboneka ari mu Rwanda, ari mu karere.

Mu minsi yashize twumvise havugwa amakuru y’uko hari ibibazo mu ishyaka ryanyu, hari amatangazo twabonye avuga ko Madame Ingabire yasimbuwe ku mwanya wa Perezidante w’ishyaka n’ibindi nk’ibyo. Watubwira iki? Ubu ishyaka FDU-Inkingi rihagaze gute? Ese ibyo bibazo ko bidaherutse kuvugwa byarakemutse?

Ariko rimwe na rimwe abantu bari bakwiye kwima amatwi inkuru zidafite ishingiro kandi zibatesha igihe z’abantu birirwa kuri Internet biyitiririra ishyaka kandi ntacyo barimariye cyangwa bamariye VIU aho abambwe ku ngoyi. Wavanaho se ute Prezidante wacu Victoire Ingabire, n’ukuntu yatwitangiye, n’ukuntu akomeza kwerekana ubutwari aho ari ku ngoyi mu buroko ? Wamuvanaho ugamije iki ? Ni nde wundi muri twe mw’ishyaka rya FDU Inkingi washoboye gukora nka we ? Ni imbohe kubera kwitangira abanyarwanda, kubera kwitangira ishyaka, ibyo ni ibintu biduha imbaraga. Ninde watinyuka guhingutsa ijambo nk’iryo ngo yamusimbuye ? Prezidante wacu ni Victoire Ingabire, ejo hashize, none, ejo hazaza. Duhagaze neza rero.

Abantu benshi bakunze kuvuga ko ibibazo byinshi by’u Rwanda bishingiye kuri Perezida Kagame. Bwana Nkiko Nsengimana uwakugira umujyanama wa Perezida Kagame wamugira iyihe nama cyangwa akagushyira mu mwanya we ubu wakora iki kugira ngo ukemure ikibazo cy’abanyarwanda?

Ni nde wangira umujyanama wa Kagame se ngo mwemerere ? Ntabwo nemera na busa imitegekere ya Kagame, nta nama rero mfite zo kumugira, dufite programu yacu ya politiki, niba ari umugabo azareke duhangane imbere y’abaturage bihitiremo. Uwanshyira mu mwanya we nka Prezida w’igihugu ni abanyarwanda, bivuye mu nzira y’amatora. Icyo gihe nashyira mu bikorwa Programu y’ishyaka ryacu FDU Inkingi, nkanumva n’inama z’amashyaka tuzaba twafatanyije gutsinda amatora. Ariko kuko nta gihugu cy’abatsindwa, nakumva n’ibibazo n’ibyifuzo by’abo twaba twatsinze mu matora. Na Kagame atagoranye, nawe nk’umunyarwanda, namurekera icyanzu cyo gusohokeramo. Ubuyobozi bw’igihugu bwarangwa no guhumuriza abanyarwanda, kunamura icumu, guca inzigo, kwiyunga hagati y’abanyarwanda, kugarura kirazira, ko ubuzima bw’umuntu budakorwaho, kugira ngo abanyarwanda bashire impumu, bishyire bizane, bamenye ko uburenganzira bwabo bugarukira aho ubwa mugenzi wabo butangiriye, batekerereze hamwe iterambere ryabo n’iry’igihugu nta nkomyi bafite uretse kunanirwa n’aho ubushobozi bwabo bugarukiye.

Mufitanye imikoranire n’ihuriro nyarwanda RNC. Ese iyo mikoranire kuva mwatangira gukorana mubona byifashe bite? Ese hari gahunda mufite yo gufatamya n’andi mashyaka yandi?

Imikoranire n’Ihuriro RNC ni myiza cyane. Kugeza ubu icyo twiyemeje gukorera hamwe turagikora kandi buri wese agaha undi icyizere gihagije cyo kugenzura niba ibyo twumvikanyeho ariko bikorwa. Turacyafite izindi ntambwe tugomba guterera hamwe, byaba ngombwa tukagura amasezerano dufitanye kuva muri Mutarama 2011. Twemera gufatanya n’andi mashyaka igihe duhuje amahameremezo, indangagaciro n’imigambi ndetse n’uburyo bwo kubigeraho. Mubona ko hari ibikorwa nk’imyigaragambyo, Sit-in ya buri gihe ibera kuri Ambasadi y’u Rwanda i Bruseli cyangwa itangazamakuru dukorera hamwe. Gahunda yo gufatanya n’andi mashyaka irahari rero kandi abantu bajye bibuka ko FDU Inkingi, mu ntangiriro, yabanje kuba ihuriro ry’amashyaka anyuranye yiyemeje gukorera hamwe muri 2006. Mu mwaka wa 2009 niho twafashe icyemezo cyo kuba ishyaka rimwe. Umuco wo gukorana kuri twe rero ntabwo ari inzozi, ni ibikorwa kandi ni umuco uturanga. Uretse RNC, dufitanye kandi amasezerano na PS Imberakuri na Green Party yashyizweho umukono ku ruhande rwacu na Prezidante wa FDU, Madamu Victoire Ingabire. Mu gihe cyose bizaba bihuje n’inyungu z’ishyaka ryacu, birumvikana ko tuzakomeza gufatanya n’andi mashyaka kubyo tuzaba duhuriyeho ; ibyo tudahuriyeho, bikomeze bibe umwihariko wa buri shyaka.

Mu gusoza n’ubuhe butumwa waha abanyarwanda muri rusange n’abayoboke ba FDU-Inkingi by’umwihariko?

Muri rusange nabwira abanyarwanda ko aribo bagena imibereho yabo n’ubuyobozi bw’igihugu bashaka. Abanyarwanda basonzeye ukwishyira ukizana, ubuyobozi bw’igihugu bwumva ibibazo n’ibitekerezo byabo. Ubu barategekwa n’ingoma y’igitugu, nibo bazayikuraho, si abanyamahanga, ni twe, kugira ngo dushyireho ubuyobozi bw’igihugu twibonamo. Abanyarwanda nibiyizere rero, bashire ubwoba, bavuge ikibababaje, bagire ishyaka, bigomwe, ari igihe cyabo, ari uburyo bafite, babe intwari, baze dushyire hamwe tubohore igihugu cyacu. Nk’ishyaka twakoze byinshi ngo duhashye ubukana bw’iyi ngoma ya Kagame n’agatsiko, na Kagame ubwe, kubera ibyaha n’amakosa menshi yakoze hagati aha yadufashije kumurwanya. Biragaragara ko ubutegetsi bwe bugeze mu marembera, abanyarwanda nibashyireho n’abo akabo, badufashe dusunike gato, babone ngo ingoma irahirima. Ku barwanashyaka ba FDU Inkingi, ndababwiye nti imbaraga zacu zirimo gutanga umusaruro, igihe cy’impinduramiyoberere y’igihugu cyageze. Mukomeze ubwitange bwanyu, muzirikana buri gihe ko muri umusemburo n’amahirwe y’u Rwanda n’abanyarwanda. Murakoze.

Natwe turabashimiye

1 COMMENT

  1. Cyokora muteye agahinda.
    Ko mwifuza ggukemura ibibazo by’iwanyu se mwicaye iwabandi mukora iki?
    Ahubwo se uwagutora ni nde n’imitekerereze imeze ityo? Ahubwo se nibura ujya uganira n’abanyarwanda bari mu Rwanda mbere yo kumvikanisha ko uwaguha umwanya wakunamura icumu?
    Abo ukeka ko ari inzirakarengane siko biri, we katazaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, uzisama wasandaye

Comments are closed.