Gusubika Kongere iteganijwe ku wa 13 – 14 Nzeri 2014 kugira ngo duharanire ubumwe bw'ishyaka FDU-Inkingi.

Barwanashyaka mugize kongere ya  FDU-Inkingi,
Barwanashyaka mugize inzego z’ishyaka,
Barwanashyaka mugize akanama k’amatora,
Nk’umuyobozi w’ishyaka nakurikiye gusesengura iyi nzira y’amatora turimo, nayoboye akanama gashinzwe amatora, ngisha inama abantu benshi. Nagejejweho impungenge n’abarwanashyaka n’abandi bakunda ishyaka ryacu FDU Inkingi. Bafite impungenge zishingiye ku matora atuma amalisti abiri ahangana mw’ishyaka rimwe. Bambwira ko iyi mikorere izongera guca ishyaka ryacu mo ibindi bice. Nyuma bikaba nkuko byagenze igihe dutandukana na bagenzi bacu twafatanyije gushinga FDU, ubu bakaba bafite ishami nabo bitirira FDU Inkingi, riyobowe na mugenzi wacu Eugène Ndahayo. Abo bantu bambwiye ibyo ndabona bari m’ukuri nk’uko bikomeje kugaragara mu nyandiko zirebana n’amatora zituruka mu biyamamaza cyangwa no mu barwanashyaka. Biragaragara ko hakiriho impaka zikomeye tutakwirengagiza, kandi twemera twese ko zifite ishingiro, tugomba gushakira ibisubizo, aho kwirukira amatora. Biragaragara kandi ko hari abantu bashaka kujya mu matora, ariko bakaba bafitiye icyizere gike akanama gashinzwe amatora.
Kujya mu matora muri uwo mwuka ni ikibazo gikomeye. Aramutse abaye murumva ko ari uwayatsinda, ari uwayatsindwa, bose urebye baba batsinzwe, bagata byose nk’ingata imennye.  Byagira kandi ingaruka mbi kw’ishyaka kuko ryasenyuka, kimwe no ku bandi bose baharanira impinduka mu Rwanda, babura amaboko ya FDU. Niyo mpamvu nsabye abo bireba bose kwimurira iyi Kongere mu minsi iri imbere, ikaba tumaze kugarura umwuka mwiza no kwongera gushimangira inkingi z’ubumwe bw’ishyaka ryacu twese.
Barwanashyaka mugize kongere ya  FDU-Inkingi,
Barwanashyaka mugize inzego z’ishyaka,
Barwanashyaka mugize akanama k’amatora,
Niyemeje guharanira ubumwe bw’ishyaka. Nkuko kongere ya Breda yabyifuje, maze iminsi ngirana ibiganiro na bagenzi bacu bashinze irindi shami rya FDU bayobowe na Bwana Eugene Ndahayo. Ibiganiro nagiranye nabo kugeza ubu, biranyereka ko nabo bifuza ko twongera tugashyira hamwe tugaharanira ubumwe bwa FDU-Inkingi, twese tugatahiriza umugozi umwe. Nibyo twagiranye ibibazo, ariko nitudashobora kwumvikana hagati yacu, ngo turenge ibyo bibazo dushyireho ubushake bwo kubibonera ibisubizo, bizaturushya kwumvikana n’abandi banyarwanda bafite imyumvire itandukanye n’iyacu. Kandi bo dufite imyumvire imwe y’indangagaciro (valeurs) n’icyo duharanira (objectifs).
Mbasabe mbikomeje, buri wese ashyire imbere inyungu z’ishyaka, haba mu Rwanda, haba no hanze. Bityo tuve mu muco wo gusenyana no kwicamo ibice uko duhuye n’ibibazo. Ahubwo twubakire ku bushobozi butandukanye buri wese afite, twuzuzanye, duhangane n’ibibazo by’ingutu duhura nabyo, maze tubibonere ibisubizo. Nsabye by’umwihariko bagenzi banjye bo muri komite mpuzabikorwa bose gukora igishoboka cyose kugira ngo ubumwe bw’ishyaka bugerweho.
Barwanashyaka mugize kongere ya  FDU-Inkingi,
Barwanashyaka mugize inzego z’ishyaka,
Barwanashyaka mugize akanama k’amatora,
Mu bihe nk’ibi niho umuyobozi afata icyemezo gikomeye imbere y’amateka, akagifatira mu nyungu z’ishyaka, iz’abarwanashyaka n’icyamuzinduye aharanira igihe yashingaga ishyaka. Birashoboka ko abaharanira inyungu zitagamije ubumwe bw’ishyaka bashobora kubyuriraho bakwongera umwuka mubi. Nsabye nkomeje abayobozi bose n’abarwanashyaka kwamaganira kure ibikorwa bigamije gukurura uwo mwuka no kudutatanya.
Mfashe icyemezo gikomeye, n’umutimanama wanjye wose, wo gusubika kongere yari iteganijwe kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru, tariki ya 13 na 14 Nzeri 2014.
Iki cyemezo ngifashe nk’umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi, kandi nka Prezida wa Kongere y’abarwanashyaka ba FDU-Inkingi mu mahanga.
Murakarama.
Lausanne, tariki ya 9 Nzeri 2014.
Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa.