Hari abanga kuburana bategereje kubohorwa na FDLR: Rwarakabije

“Urabona ko Uwinkindi yari Pasitori kandi yafashwe avuye muri FDLR; ahora yibwira ko ari isezerano ry’Imana ko umunsi umwe azabohorwa kimwe na bagenzi be bafunzwe.” Jenerali Paul Rwarakabije

Mu magereza haravugwa ibihuha bitera bamwe mu bafungwa n’abagororwa kwanga kuburana bibwira ko umunsi umwe bazabohorwa na FDLR cyangwa se bagahabwa imbabazi rusange na Perezida wa Repubulika.

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha bamwe mu bashinzwe umutekano ndetse n’ubushinjacyaha batashatse ko amazina yabo atangazwa, avuga ko gutinza imanza kwa bamwe biterwa n’ibihuha abafungwa bumva.

Umwe muri bo yagize ati: “Urabona ukuntu Mugesera yakomeje gutinza urubanza no guhora atanga inzitizi; rimwe na rimwe agasanga yibeshye akisubiraho ashakisha ubundi buryo bwo gutinza urubanza.”

Kuri Mugesera; ngo gutinza urubanza abiterwa no kuba ashaka kunaniza abantu kuko azi urumutegereje (ko azakatirwa ibihano).

Rwarakabije igihe yatahukaga avuye muri Congo

Jenerali Rwarakabije Paul n’umwe mu bapolisi bakuru bakurikirana hafi abafatwa nk’imfungwa mpuzamahanga bahurije kuri iyi mvugo: “Iyo urebye Mugesera usanga ibye bitandukanye n’abandi kuko ibya FDLR atabyitayeho cyangwa ngo yibwire ko azahabwa imbabazi; we avuga ko ari hahandi he (ntacyo kuburana bizamumarira) agahitamo kunaniza inzego z’ubutabera.”

Yaba Mugesera cyangwa umwunganizi we Rudakemwa Felix bagiye bahakana ko nta nyungu bafite zo gutinza urubanza, kuko ariwe (Mugesera) ubabaye; ko ahubwo bifuza guhabwa igihe gihagije cyo gutegura urubanza.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imfungwa n’abagororwa Gen. Rwarakabije yongeyeho ko hari n’abakoze ibyaha bya Jenoside banze kwemera icyaha no gusaba imbabazi bibwira ko umunsi umwe Umukuru w’igihugu azabaha imbabazi; cyane cyane muri iki gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge.

Rwarakabije yagize ati; “Ariko se ubu ntibari bamenya ko igihe cyo kwizihiza imyaka 50 cyarangiye?”

Umwe mu bashinjacyaha bafite ububasha mu gihugu hose; we yahaye ingero ikinyamakuru Izuba Rirashe abafungwa bashingiraho bibwira ko igihe cyabo cyo gutaha cyegereje.

Ati “Urabona nko muri ibi bihe amahanga ahagarika inkunga ku Rwanda by’agateganyo barushinja gushyigikira umutwe wa M23 cyangwa cya gihe ibya “Mapping report” byari bishyushye; cyangwa bakumva gusa ko FDLR yigaruriye nk’agace kamwe muri Kongo; bo (abafungwa) bumva ko isezerano ryabo ryo gutaha ryegereje!”

Pasiteri Uwinkindi yatawe muri yombi taliki 30 Kamena 2010 muri Uganda; yoherezwa ku Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda; urwo rukiko narwo rumwohereza mu Rwanda muri Mata 2012; inzego z’umutekano zemeza ko yari avuye muri FDLR muri Kongo ari umushumba mukuru aho mu ishyamba.

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Rwarakabije avuga ko hari “Isezerano bafite (FDLR na Uwinkindi) ry’Imana ni uko umunsi umwe bazasubirana igihugu cyabo. Urabona ko Uwinkindi yari Pasitori kandi yafashwe avuye muri FDLR; ahora yibwira ko ari isezerano ry’Imana ko umunsi umwe azabohorwa kimwe na bagenzi be bafunzwe; yibwira ko yatinza urubanza kugira ngo isezerano afite risohore adakatiwe n’inkiko.”

Umwunganizi w’Uwinkindi; Umunyamategeko Gatera Gashabana ntacyo abivugaho kuko ngo yiyemeje kutavugana n’itangazamakuru ku bibazo birebana n’abo aburanira.

Jenerali Paul Rwarakabije yasabye abafungwa n’abagororwa kwima amatwi ababayobya babizeza ibidashoboka ahubwo bagakomeza inzira y’ubutabera izabafasha gusubira muri sosiyete barahindutse.

Source:izuba rirashe

4 COMMENTS

    • Rwarakabije maze imyaka irenga 30 muzi rero ntabwo nshobora kumwibeshyaho ku ifoto, wenda wowe icyaguteye kwibeshya ni amarinete ariko Rwarakabije yarayambaraga kera

  1. Habyarimana bamwibutsaga igihe cyose ko umutwe w’aba jandarume ari umusaraba w’abanyarwanda akabima amatwi, none dore na nyuma y’urupfu rwe, wa musaraba uracyari ku bitugu byacu. Ngofero itukura uyu yongeye kurogotwa ngo iki? Ese Mon colonel, wasobanurira abatakuzi ukuntu umugore wawe w’isezerano n’abana bawe bose MUKOTANYI yabakomye agafuni? Thomas niwe ujya avuga ngo yanga IBIGABO BY’IBINYABINYOMA.

  2. Ahubwo muzi nezako, ntamuntu ucirira imbwa ikuze, kuko itibagirwa shebuja.burya,ishobora nokukurira abana!!!!!!!Leta ijye ibakuraho amakuru nokwereka amahangako ingabo zivanze naho ubundi amapeti bashaka bamuha Caparali kuko azigusoma nokwandika.

Comments are closed.