« HARYA UBUTEGETSI BUVUYE MU NKANGARA, NABYO NI DEMOKARASI? »: TWAGIRAMUNGU FAUSTIN

Bwana Twagiramungu arongera ati :

– Sinshobora gutegekerwa mu gasuzuguro,

– Ubundi ati : Bavuze ngo abanyarwanda mutore umuntu mudakunda, ngo Prezida Kagame yaza mu ba mbere ;

Tubanze ariko tubasuhuze mwese abumva ikondera Libre aho muri hose ku isi, ikondera ryigenda, ikondera rirwanya unucakara ubwo aribwo bwose.

Turabashimira kandi ubutumwa bwinshi bwanyu, tuzagena igihe cyo kugira icyo tuvuga ku bibazo n’ibyifuzo mutugezaho.

Wowe ushaka guhashya no gutsemba ikibi kizingiye mu kinyoma, fata ijambo, fata ikondera, wiceceka turakumva kandi barakumva abafite inyota yo kumenya no gusobanukirwa.

Kuri micro y’ikondera Libre, inararibonye mu bijyanye n’impinduka zagaragaye mu miyoborere y’igihugu cy’u Rwanda,nari ngiye kuvuga ngo yabonye ibipfa n’ibikira, Bwana Twagiramungu Faustini, aravuga adategwa.

Ngo kera u Rwanda rwayobowe n’agatsiko kari gafite ububasha busesuye ku bantu no ku butunzi bwose.

Ngo abanyarwanda bishyira hamwe, baharanira impinduka ubutegetsi bwa cyami buvaho kuko ngo yari ingoma y’agacinyizo yari yarazambaguje imbaga.

Ngo Kagame avuga ko u Rwanda rwari rwiza kera ku ngoma ya cyami, Twagiramungu ati PK arabeshya ntabyo azi, abibwiwe n’iki se ? yanganaga iki ?

Twagiramungu aragira ati Paul Kagame n’umuryango we ntawabirukanye ntibigeze bahunga muri 1959. Rutagambwa ari we se wa Kagame yamenyeko umwami atazagaruka nibwo afashe imodoka ye ashyiramo umuryango we berekeza hanze y’igihugu, ntawamwirukanye mu Rwanda gusa ngo ntiyemeye u Rwanda rudategekwa n’umwami.

Ku itariki 28 mutarama 1961 abari bahagarariye amashyaka 5 rader , padec,MDR parmehutu, Aprosoma , aredetwa bahisemo ubutegetsi bwa Repubulika, ubwami babusezerera burundu kuya 25 nzeli 1961. Tubibutse kandi tuzirikane ko muri uku kwa mbere 2018, U Rwanda rumaze imyaka 57 ari repubulika. Twageramungu aragira icyo avuga ku miyoborere ya Paul Kagame idaha agaciro amateka ngo Umwami Kigeli wa 5 ndahindurwa yabaye umwami w’u Rwanda yagombye kuba yarashyinguwe nk’umuntu wayoboye igihugu akubahwa.

Twagiramungu ati kubona Kayibanda nta cyubahiro afite mu Rwanda biteye agahinda, n’ikibuga cy’indege cyari cyaramwitiriwe n’ubuyobozi bwa Rep ya Kabiri, Kagame yarabisibye.

Si Kayibanda Gusa kuko ngo yanataburuye Prezida wa mbere w’U Rwanda Mbonyumutwa Dominiko twari twarashyinguye mu cyubahiro.

Ati Paul Kagame niba uri umugabo, shyiraho ubwami bigaragare ; U Rwanda ruracyariho ntimuraruhamba.

Bwana Twagiramungu yemeza ko mu Rwanda ibintu ngo bigomba guhinduka kandi ntibizahindurwa na Kagame bizahindurwa na Rubanda .

Ikondera libre, 14/01/2018.