Rwanda: Hashobora kuba ikiganiro mpaka kuri Televiziyo hagati y’abakandida!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha ikinyamakuru The EastAfrican aravuga ko mu Rwanda hagiye kuba bwa mbere impaka hagati y’abakandida mu matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka. Ibyo ngo bikazahita kuri Televiziyo y’igihugu biba (live)

Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga ngo icyo kiganiro mpaka ngo cyizategurwa na Komisiyo y’amatora na Televiziyo y’igihugu (RTV)  ariko itariki iki kiganiro mpaka kizabera ntabwo iratangazwa.

Nk’uko bitangazwa na Bwana Moise Bukasa, umuvugizi wa Komisiyo y’amatora ngo iki kiganiro gishobora kuba mu cyumweru cya nyuma cyo kwiyamamaza.

Umuvugizi wa Komisiyo y’amatora akomeza avuga ko Ikigo cya Leta gishinzwe itangazamakuru RBA kizatanga ahazabera icyo kiganiro mpaka ngo abakandida cyangwa ababahagarariye bazagaragarira icyarimwe mu kiganiro aho bazavuga ku migabo n’imigambi yabo icyo kiganiro kikazaba kiyobowe n’umuntu uzajya agenda abaha amagambo (moderator)

Kugeza igihe iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru cyayandikaga ngo abayobozi b’ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi bari bataremeza niba Perezida Kagame azitabira icyo kiganiro.

Ukuriye igikorwa cyo kwamamaza Perezida Kagame mu ishyaka FPR, Wellars Gasamagera, yabwiye The EastAfrican ko bagiye kubiganiraho mu ishyaka nyuma bakazatanga igisubizo.

Ku ruhande rwa Dr Frank Habineza w’ishyaka Green Party we avuga ko azitabira iki kiganiro mpaka ariko avuga ko azakijyamo ubwe na Perezida Kagame nakitabira ubwe naho ubundi ngo Perezida Kagame niyohereza umuhagarariye nawe ntazitabira ikiganiro ahubwo azohereza nawe umuhagarariye!

The EastAfrican ariko ngo ntabwo yashoboye kubona umukandida wigenga Philippe Mpayimana ngo atangaze icyo atekereza kuri iki kiganiro mpaka.

Abakurukirana politiki y’u Rwanda bya hafi hafi bemeza ko iki kiganiro mpaka Perezida Kagame adashobora kukitabira kuko we ndetse n’abamushyigikiye bumva ari mu rwego rwo hejuru rurenze bariya bakandida bandi ku buryo bagira icyo bajyaho impaka imbona nkubone kuri Televiziyo imbere y’abaturage. Ikindi ni uko abazi neza Perezida Kagame bemeza ko atari umuntu ukunze kujya impaka cyane cyane n’abo batumva kimwe ibintu.

Undi musesenguzi we yabwiye The Rwandan ko n’ubwo icyo kiganiro cyaba Perezida Kagame akacyitabira kimwe n’abandi bakandida, ngo nta kintu kidasanzwe cyavugirwamo kuko abakandida ubwabo basa nk’abari mu kwaha kwa FPR na Perezida Kagame ku buryo mbere yo kwinjira mu kiganiro bashobora guhabwa umurongo ntarengwa w’aho bagarukira bahangana mu bitekerezo na Perezida Kagame.

N’ubwo bwose hari benshi bumva ari nk’inzozi kubona Perezida Kagame ajya impaka n’abandi bakandida imbonankubone kuri Televiziyo y’igihugu, hari abahamya ko FPR na Perezida Kagame barimo gushyira ingufu nyinshi muri aya matora benshi bafata nk’ikinamico ngo abatareba kure cyangwa badasobanukiwe n’ibibazo by’u Rwanda babe bagwa mu mutego wo kwibwira ko mu Rwanda ubutegetsi buriho bwaba bufite ubushake bwo gutanga ubwisanzure no gutegura amatora arimo ubwisanzure bwo kwihitiramo kuri buri wese.

Bimwe mu bikorwa byatangiye kwigaragaza ubwo abayobozi bamwe b’ibanze batangiye gutabwa muri yombi bazira kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza by’abaherekeza ba Perezida Kagame. Ibi birerekana ko abayobozi b’ibanze bafite ubwoba batifuza ko hagira uvuga ko mu duce bayobora hagaragara abashyigikiye abandi bakandida uretse uwa FPR Inkotanyi bityo bagahitamo kubabangamira biyibagije ko ibizava mu matora n’amajwi abakandida bazagira byarangije kugenwa amatora ataranatangira kandi abo babangamira mu by’ukuri ari abakinnyi b’ikinamico boherejwe na FPR.

Ikindi kigaragaje muri aya matora n’ingufu FPR na Leta bashyize mu gutuma aho Perezida Kagame ajya kwiyamamaza haza abantu benshi cyane, ibi bikaba ari uburyo bugamije kuzereka uwo ari we wese uzashaka kugononwa ko Perezida Kagame atari ashyigikiwe n’ubwo bwose tuzi ko abajya mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame abenshi bajyanwayo ku ngufu cyangwa baba badashaka ko hari uwabiyenzaho ngo yuririre kuri iyo mpamvu bagapfa kujyayo cyane cyane ko abayobozi b’ibanze baba bataboroheye na gato hakaba hari na benshi biyibagiza ko abari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cya Perezida Kagame atari ko bose bazamutora.