Ibaruwa ifunguye MTF Inyabutatu yandikiye Diane Rwigara.

Diane Rwigara mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019

OYA, DIYANE, OYA RWOSE, Paul Kagame umwicanyi ruharwa ntiyahagaritse jenoside.

Ku mukunzi w’Urwanda n’abanyarwanda, Diyane Rwigara,

Ntihazagire umuntu n’umwe ukuyobya ngo umwemerere: mu Rwanda hari amoko abiri rukumbi y’abantu, abantu babi n’abantu beza. Mu bantu babi harimo abagize agatsiko k’ingegera ruvumwa kigaruriye Urwanda, kagamije gukwiza umwiryane mu banyarwanda no kubategeka bunyamaswa. Mu bantu beza, wowe uri mu babarizwa kw’isonga, dore ko wahisemo gushyira ubuzima bwawe mu kangaratete aho kumera nka bamwe bagenda bububa bubitse urutwe iyo babonye inzirakarengane zicwa urw’agashinyaguro.

Wongeye kwereka abanyarwanda n’abanyamahanga ko uri intiwari yo gushimwa no gushimirwa ubwo uherutse kwandikira ibaruwa Pahulo Kagame, ugatabariza abacikacumu bari mu kaga kanze kubavaho. Birazwi ko kubwiza ukuri uriya mwicanyi ruharwa ari nko kwicukurira imva, dore ko n’impyisi imaze igihe itarya imurusha kugira impuhwe.

Mu kumuhangara, ukamwerurira ku mugaragaro uvugira abo yacecekesheje kubera iterabwoba rimuranga, ukamubwira ibyo rubanda ruhwihwisa mu matamatama, ukwiye impundu nyinshi n’amashyi y’urufaya, abanyarwanda bazavuka bazakuvuga nk’uko bavuga Ndabaga; uri muri bake bazatangaho urugero bereka abana babo intwari zabimburiye izindi. Ukwiye ishimwe ry’abambuwe imitungo yabo bagasigara amara masa, ukwiye urukundo rw’abambuwe ubumuntu bagafatwa bunyamaswa. Uri urumuri rw’abicaye bigunze mu mwijima bazi ko Imana yabibagiwe. Uri amizero y’urubyiruko rwihebye rumeze nk’intama ziragiwe n’ikirura kitazibonera izuba. Wikoreye umusaraba w’amarira n’imiborogo by’abanyarwanda bari mu majanja ya Serupfu urya ntahage, we ugereranya jenoside no kujaja amagi ngo umuleti uboneke, awurye kandi awucuruze.

Turemeranywa nawe kuri byose bikubiye mu nyandiko yawe uretse gusa, mu kinyabupfura cyawe, aho ushimira Pahulo Kagame ko yahagaritse jenoside. Twebwe, abagize MTF Inyabutatu, ntitwemera ko Pahulo Kagame yahagaritse jenoside ahubwo twerekana ku buryo bugaragarira buri wese ko yayigizemo uruhare rugaragara.

Tutagutindiye, niba ushaka gusobanikirwa uruhare rukomeye yagize muri jenoside, fata igihe cyose ukeneye usesengure ibikubiye mu nyandiko yacu yasohotse kw’itariki ya 1-7-2014; tuyohereje nk’umugereka.

Ishimwe ni iry’Imana yakuduhaye, ihabwe icyubahiro ubu n’iteka ryose, yohereze abamalayika bayo bo kukurinda, ariko cyane cyane izaguhe iherezo ryiza, yandike amazina yawe yose mu gitabo cy’ubugingo, ikwambike ikamba ry’urukundo rwitanga rutizigama. Agasogongero: soma umurongo wa 10 wa zaburi ya 97, urusheho kugira ubutwari nk’ubwa Dahudi imbere ya Goliyati, ugire imbaraga nk’intarekazi baririmba mu rwa Gasabo. Abana b’Imana ni abanga kurya umwanda wa Satani.

Yozefu Mutarambirwa

Umukuru wa MTF Inyabutatu

_____________________________________________

PAUL KAGAME NTIYAHAGARITSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BARI MU RWANDA AHUBWO YAYIGIZEMO URUHARE RUGARAGARA.

Posted: 2014-07-01 Source: Ihuriro ry’Inyabutatu

Mu minsi mike Paul Kagame azizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize yarigaruriye u Rwanda. Azajya rero kuri Stade Amahoro yishongore, abanyarwanda bamukomere amashyi ariko abenshi bashirira imbere abandi bamuvumira ku gahera.

Dore ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza: Ese Paul Kagame ni we wahagaritse jenoside y’abatutsi bari imbere mu gihugu mu Rwanda nk’uko akunze kubyigamba? Kubera kwishakira amakuzo ye, yakwije inkuru hose ko we ubwe ari intwari kabuhariwe, ko yahagaritse jenoside akaba yarabihembewe imidari myinshi, amadipolome ahambaye menshi n’ibikombe by’ingeri zose. Erega na n’ubu hari abantu benshi bacicikana bifuza kumureba no kumwumva. Ese uko kwamamara kwe gufite ishingiro?

Iyi nyandiko iribaza byinshi ku ruhare rwa Paul Kagame muri jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu Rwanda. Ntawavuga iriya jenoside atavuzemo Paul Kagame, nk’uko ntawavuga imibereho ya Paul Kagame ngo areke kuvuga iriya jenoside. Ese iyo Paul Kagame atavuka iriya jenoside yari kubaho? Ese iyo iriya jenoside itaza kubaho Paul Kagame aba ari igihange nk’uko ameze uyu munsi? Yarayiremye, nayo imurema uko ateye ubu. Abatayizi, nawe ntibamuzi; naho abayizi neza, nta kuntu baba batamuzi. Yewe uko ibintu byifashe, azarinda ahenuka ikimwanditse ku gahanga. Paul Kagame avuga ko ari we wahagaritse jenoside: ibi ni ibihimbano, ni amakabyankuru, ni ugushinyagurira abahekuwe na jenoside. Ese ko jenoside yari irangiye yayihagaritse he? Inkuru ivuga ko Paul Kagame we ubwe yahagaritse jenoside, abanyarwanda ntibagomba kuyifata nk’ivanjiri ngo bayimire bunguri.

Abanyarwanda bagomba gushakisha aho ukuri guherereye batishinze amabwire y’umunyapolitiki w’inkoramaraso nka Paul Kagame wishakira inyungu ze kuburyo atatinye kuniga Patrick Karegeya, gufunga Kizito Mihigo, Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, nabandi, guhiga bukware Kayumba Nyamwasa, guhanura indege ya Yuvenali Habyarimana, kwicisha Fred Rwigema, Peter Bayingana, Chris Bunyenyezi, Intare batinya Kayitare n’abandi.

Paul Kagame yicishije bagenzi be benshi bamurushaga ubutwari n’ubumuntu. Ubugome bwe n’andi marorerwa menshi nk’ayo nibyo bimuranga. Abanyarwanda bagomba kumenya ko Paul Kagame ahora akora uko ashoboye kwose (yubura izindi ntambara) ngo ukuri kubyerekeye amarorerwa ye kutajya ahagaragara: abafasha be bazi amabi ye iyo bamutorotse arabica nk’uko yagenje Seth Sendashonga, Theoneste Lizinde na Patrick Karegeya; abanyamakuru nabo ntabatinya, arabica cyangwa akabafunga abahohoteye. Uko akoze amabi ni nako yihutira kuzimanganya ibimenyetso bishobora kumuhama agateza andi mahano kugirango ayo mashya abe ariyo abantu bahugiraho. Wagirango afite uruganda rucura ibinyoma rudahagarara, afite ubuhanga buhanitse bwo kuyobya amarari, ngo hatazagira n’umukeka. Nyamara mu mibare ye y’ubugizi bwa nabi, ntiyigeze yibwira ko bamwe mu basirikare be bari gushobora kumucika ndetse bagatinyuka kumuvamo, bakavuga akari imurori. Bamwe muri abo basirikare b’intwari bagejeje kuri Radio Inyabutatu amwe mu mabanga bazi ya Paul Kagame:

1. Paul Kagame yahanuye indege ya Yuvenali Habyarimana abizi neza kandi abishaka. Guhanura iyo ndege byari nko guca akagozi ngo jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu gihugu itangire. Abantu benshi babujije Paul Kagame guhanura iyo ndege. Abajyanama be n’ibyegera bye bari bamwihanangirije, bamubwira ko naramuka abikoze abatutsi b’imbere mu gihugu bazicwa bagashira. Paul Kagame arenga kuri izo nama zose, ahanura iyo ndege; yarenze kandi ku masezerano y’amahoro ya Arusha, yaramaze gusinyana na Yuvenali Habyarimana. Paul Kagame yishe Yuvenali Habyarimana kugirango adasangira ubutegetsi na we.Gusangira ubutegetsi n’undi muntu ntabikozwa, ntibiri muri kamere ye. Paul Kagame rero n’agatsiko k’inkoramutima ze bagize uruhare rugaragara muri jenoside yakorewe abatutsi babaga mu Rwanda, iyo jenoside yari iyobowe n’agatsiko k’abahutu bategekaga u Rwanda muri 1994.

2. Paul Kagame yohereje abasirikare be bacengera Interahamwe kugirango bazitize umurindi mu kwica abatutsi.

3. Paul Kagame yahaye abasirikare be amategeko adakuka ko batagomba gutabara abatutsi bicwaga, abasirikare be batumviye ayo mategeko yarabishe abandi arabafunga.

4. Paul Kagame n’agatsiko bari bafatanije yiyamye abanyamahanga bashakaga gutabara abatutsi bicwaga.

5. Paul Kagame ntiyigeze akoma akaruru ngo atabarize abatutsi bicwaga ahubwo yaburijemo igikorwa cyose cyo guhagarika ubwicanyi no kubatabara.

Amateka ya Paul Kagame na jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu gihugu yerekana ibi bikurikira:

1. Itariki jenoside yatangiriyeho ni Paul Kagame wayihisemo igihe ahanura indege.

2. Itariki Paul Kagame yigamba ko yahagaritse jenoside ni we wayihisemo.

3. Jenoside yakozwe kuburyo ifasha Paul Kagame gufata ubutegetsi bwose wenyine. Abatutsi b’imbere mu gihugu yabagize ibitambo, yuririye ku mirambo yabo kugirango u Rwanda arugire akarima ke.

4. Paul Kagame ni umwicanyi, na we ubwe arabyivugira, abadashaka kubyemera bafite impamvu zibibatera, ngo “Nta mpumyi mbi nk’idashaka kubona”.

5. Jenoside yakorewe abatutsi b’imbere mu gihugu yarabaye, Paul Kagame yarayitangije azi neza ko abatutsi b’imbere mu gihugu bazayitikiriramo nk’uko inzego z’iperereza ze n’ iz’amahanga zabimugezagaho.

6. Abatutsi b’imbere mu gihugu Paul Kagame avuga yarokoye ni imbarwa.

7. Hari umubare w’abatutsi b’imbere mu gihugu barokowe n’abahutu.

8. Paul Kagame yishe nyina wa Lando Ndasingwa, yica Lando Ndasingwa n’abana be bose n’umugore we kandi Lando Ndasingwa (musaza wa Ministre Mushikiwabo Louise) yari we mututsi wenyine wari minisitiri muri guverinoma y’icyo gihe.

9. Paul Kagame yishe akana k’agatutsi kitwa Richard Sheja, kari karokotse, agatsinda i Gakurazo hamwe n’abasenyeri gatolika, umwe muribo yari agakikiye. Igihe Richard apfa, yari afite imyaka 8, ari we mfura ya Esperance Mukashema. Yapfanye n’abandi bantu 14, bose barashwe n’abasirikare babitegetswe na Pahulo Kagame. Muri abo banyakwigendera 15, harimo abashumba 3 ba za diyosezi gatolika. Kugeza uyu munsi, Pahulo Kagame yanze ko Richard Sheja avanwa mu cyobo rusange bamutayemo, ngo ashyingurwe mu cyubahiro.

10. Hari abasirikare b’Inkotanyi Paul Kagame yohereje gucengera mu Interahamwe kugirango bazitize umurindi wo kumara abatutsi b’imbere mu gihugu.

11. Hari abasirikare b’Inkotanyi Paul Kagame yishe abaziza ko barenze kumabwiriza ye yo kudatabara abatutsi bakiha gutabara abatutsi bicwaga n’Interahamwe.

12. Paul Kagame yishongoye ku batutsi b’imbere barokotse ababwira gufungira akababaro kabo mu akabati, ngo akazi ke kari ako kurwana nti yari Croix rouge.

13. Iyo abishi ba Paul Kagame bajyaga kwica abahutu banicaga abatutsi babaga barikumwe nabo kabone niyo bo bavugaga ko bo ari abatutsi ahubwo nibo baheragaho.

14. Abatutsi barokotse jenoside Paul Kagame yicishije ni benshi: urugero ni Assiel Kabera, umunyamakuru Charles Ingabire, n’abandi benshi.

15. Paul kagame n’agatsiko ke bakinnye ku mubyimba abatutsi bari imbere mu gihugu barokotse jenoside ngo ntawurya umuleti atabanje kumena amagi.

16. Paul Kagame yateje akaduruvayo igihe yahanuraga indege yarimo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi azi neza ko abatutsi bari imbere mu gihugu cy’u Rwanda bazatikiriramo kandi azi neza ko nyina umubyara, bashiki be, umugore we, umukobwa we, nta numwe muribo uzafatwa ku ngufu n’Interahamwe, ngo yicwe urubozo cyangwa agumane ubumuga ubuzima bwe bwose kuko abo bose batari mu Rwanda ahubwo bari bibereye mu mudendezo hanze y’u Rwanda. Yari azi neza kandi ko umuhungu we, ibyegera bye, n’inshuti ze zahafi ntawari mu Rwanda ngo yicwe n’Interahamwe cyangwa ingabo ze (Special forces).

Paul Kagame n’inkoramutima ze bafite umwuga wo kwica inzirakarengane nk’uwica ibimonyo, bitwaje ibibunda bya rutura n’uburozi butavurwa, Imana yonyine ni yo ishobora kurinda u Rwanda n’abanyarwanda n’ubwo FPR yacengeye amadini yose y’Imana, n’amadini yose ya shitani. Abanyarwanda ntidukwiye kubura byose nk’ingata imennye, ibyacu bizaba biturangiriyeho umunsi twaretse Paul Kagame akatwambura umuco abakurambere bacu badusigiye wo guhorana umutima wa kimuntu.

Nituramuka tumwemereye kutwambura uwo muco wacu mwiza, tuzamera nka we, duhinduke ibisimba bitunzwe n’amaraso y’abantu, bihemberwa kumena amaraso y’inzirakarengane. Guhohotera cyangwa kwica umuntu umuziza uko yaremwe biragatsindwa mu Rwanda!

Abanyarwanda babikorera abandi banyarwanda nibo bateza u Rwanda uburakari bw’Imana, ikarukuraho amaboko yayo, rugahinduka ikotaniro ry’amashitani, umwicanyi ruharwa agahabwa intebe y’umukuru w’igihugu, abaturage bakabura epfo na ruguru.

Kugirango abaturage bave ku ngoyi iryana, bagomba kwigira hamwe ukuntu bazana mu gihugu imitegekere myiza igasimbura ubutegetsi bubi.

Mu Ihuriro ry’Inyabutatu, twemera ko kuvugisha ukuri, ugashyira ahagaragara akari imurori, ikibi ntigihishirwe, ugashyira ahagaragara uwari we wese wagize uruhare mu byateje ibyago abanyarwanda, ari inzira iboneye yo gutamaza abagendera ku kinyoma n’ubwirasi. Paul Kagame ntiyaba yaragize ibitambo abatutsi bari imbere mu gihugu kugirango asingire ubutegetsi ngo tumureke agerekeho n’ikinyoma ngo yahagaritse jenoside kandi ahubwo ariwe watumye ishoboka nk’uko tumaze kubyerekana.

Ntidushobora kubimwemerera ahubwo tugomba kuvuga akari imurori buri wese akibonera ko Paul Kagame n’agatsiko k’ibyegera bye mu gihe cya jenoside bagize uruhare rugaragara muri jenoside; nawe jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda imwanditse ku gahanga ubuzimwa bwe bwose kimwe na baruharwa b’Interahamwe yari yaracengeyemo. Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda.

Yozefu Mutarambirwa

Umukuru wa MTF Inyabutatu