IBISOBANURO KURI BIMWE BYANDITSWE NA BWANA SAMUEL LYARAHOZE

Bwana Samuel Lyarahoze,

Mu nyandiko yawe (yasohotse ku Ikaze Iwacu 28/4/14) yitwa “Bernard Lugan
et Serge Dupuis se trompent fort: le genocide des tutsis etait bel et
bien planifie avant cette date fatale”,

Bwana Samuel Lyarahoze hari aho uvuga: “De plus grave, nous savons
aujourd’hui que les hommes de Paul Kagamé ont participé activement à
l’extermination des tutsi grâce aux fugitifs de ce mouvement, le FPR.

Le parti politique tutsi RPRK qui soutient le retour du mwami Kigeli V
Ndahindurwa vient même de produire une liste  nominative de certains
militaires infiltrés au sein des Interahamwe par Paul Kagamé pour
inciter, pousser, encourager et « chauffer » les jeunes hutus désœuvrés
à commettre ce crime abominable, le génocide.

La liste en Kinyarwanda”.  Aha uravuga ko Ihuriro ryacu ari ishyaka
ry’abatutsi, kandi ko rishyigikiye itahuka ry’Umwami Kigeli Ndahindurwa.
Ibintu nk’ibi bikeneye ibisobanuro bikurikira:
Mu Kinyarwanda “Inyabutatu” si ukuvuga abatutsi gusa cyangwa abahutu
gusa cyangwa se abatwa bonyine, “inyabutatu” ni ukuvuga ayo moko yose
uko ari atatu cyangwa se abanyarwanda bose. Izina ry’ishyaka ryacu
rirerekana neza ko  riha ikaze abanyarwanda bose.

Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK rirwanya ryivuye inyuma ivanguramoko,
n’ibikorwa byose bisa n’ibya Apartheid; ntirishingiye k’ubwoko ubu
n’ubu, icyo rigamije mbere ya byose ni inyungu rusange z’abanegihugu
bose; ryamaganira kure abakoresha ubwoko nk’iturufu ya politiki.

Ihuriro ry’Inyabutatu- RPRK rishyigikiye ko abanyarwanda bose b’impunzi
(n’Umwami Kigeli Ndahindurwa arimo) batahuka mu gihugu cyabo, riharanira
ko ubuhunzi bucika burundu mu Rwanda, kandi ryemera rwose ko u Rwanda
ari urw’abanyarwanda bose bagomba gusangira ibyiza byarwo. Ihuriro
ry’Inyabutatu-RPRK ntirikorera mu kwaha k’umuntu runaka, icyo rigamije
ni ukugeza ku banyarwanda imiyoborere myiza kugirango ubutegetsi bubi
bucike mu Rwanda.
Abishwe n’inyota y’ubutegetsi badashaka kugira undi babusangira, ahubwo
bagashaka kuryamira abandi, kwibonekeza, kurya ibyabusa, gutegekesha
igitugu,ibinyoma n’iterabwoba, guca abanyarwanda mo ibice bishyamiranye,
bagomba kwisubiraho kuko imyifatire yabo igayitse itandukanye na
demokarasi u Rwanda rukeneye.

Ni muri urwo rwego, Ihuriro ry’Inyabutatu-RPRK ryishimiye ko
abaturarwanda basezereye burundu ubwami bugendera kuri Karinga n’ubwiru,
ntirishyigikiye Repubulika y’u Rwanda kubera ubwicanyi ndengakamere
bwayokamye ikamera nk’icwende ritoga, ahubwo ririfuza ko ubwami
bugendera kw’itegekonshinga bugeragezwa mu gihugu cyacu habanjwe
kwifashishwa urwego rwa regence kugirango tugire amahoro arambye nko mu
bindi bihugu bifite demokarasi isesuye n’abami b’icyubahiro gusa bubaha
itegekonshinga ryashyizweho n’abaturage.
Ugire amahoro.

Jackson Munyeragwe
Secretary General
Inyabutatu-RPRK