IBYO MUTAMENYE KU RUGAMBA RWA NYUMA RW’INZIRABWOBA (IGICE CYA 2)

VI. Général Dallaire mu gushaka gucamo ibice Inzirabwoba n’ubwumvikane bucye hagati ya bamwe mu nzirabwoba.


URUGAMBA RWA NYUMA RW'INZIRABWOBA (PART.2) dallaire

Abanyapolitiki bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse n’umukuru w’ingabo za MINUAR, Général Roméo Dallaire bashatse gucamo ibice abasirikare b’Inzirabwoba bakoresheje uturere n’ibindi, bamwe mu basirikare batashatse kwivanga mu bikorwa byabo bya politiki cyangwa ngo bibonekeze kuri Général Dallaire bafatwaga nk’intagondwa, igitangaje n’uko n’abasirikare babaga bazwiho ubutwari bwo kuba baramereye nabi ingabo za FPR ku rugamba bashyirwaga nabo muri icyo gice cy’intagondwa.

Hari igice cy’abasirikare, abanyapolitiki barwanyaga Perezida Habyalimana babonaga nk’aho badashyigikiye Perezida Habyalimana (uretse ko bibeshye kuri bamwe muri bo) akenshi bitewe n’uturere tw’u Rwanda bakomokagamo abo nibo abo banyapolitiki babwiye Général Dallaire ko ari modérés ndetse no mu gitabo cye Général Dallaire avuga ko yizeraga ko abo basirikare modérés bashobora gukora Coup d’Etat maze ibintu bikagenda neza uko yabishakaga. (Aha ushobora kubona urutonde rw’abasirikare bakuru b’Inzirabwoba bari mu kazi n’uturere bakomokagamo hatarimo abo muri Gendarmerie) mu 1994. Ubwo yinjiraga mu nama y’abakuru b’imitwe y’ingabo yaberaga muri ESM tariki ya 7 Mata 1994, akabonamo bamwe mubo yitaga modérés ariko abonye ko na Colonel BEMS Théoneste Bagosora yari ahari ngo icyizere cya Coup d’Etat yari yizeye cyarayoyotse.

Ubwumvikane bucye hagati ya Colonel Rusatira na Colonel BEMS Bagosora nabwo bwarigaragaje butuma Colonel Rusatira atongera kwitabira inama z’abakuru b’ingabo, ngo ubwo bwumvikane bucye buturuka igihe bakoranaga muri Ministère y’ingabo.

Itegeko Colonel BEM Gatsinzi wari umugaba mukuru w’ingabo by’agateganyo yatanze ryo kwimurira Etat Major y’ingabo ku Kamonyi, bamwe mu bakuru b’ingabo bakanga kuryubahiriza rigakurwaho ritarashyirwa mu bikorwa nabyo biri mu bigaragaza ubwo bwumvikane bucye bwari buhari. Dore ko nta wundi mwanya yahawe nyuma y’aho aviriye ku buyobozi bw’Inzirabwoba uretse kugerageza kuba yashyikirana na FPR.

Kuba Colonel BEM Augustin Bizimungu yaragizwe umugaba mukuru w’inzirabwoba ndetse akaba na Général Major ari uwo muri promotion ya 13 bikaba ngombwa ko ategeka abasirikare benshi bamutanze mu gisirikare kugeza no kubo muri promotion ya 6 nka ba Colonel Rusatira na Colonel Munyengango ntabwo byashimishije benshi.

VII. Umutekano mucye n’ubwicanyi mu gihugu

Kubera ukuntu ibintu byari bimeze icyo gihe hari abasirikare bakuru bagaragaje ubushake bucye mu kurwanya FPR ndetse n’uburyo FPR yagendaga yegera imbere bityo icyizere mu baturage kiragabanuka ku buryo hari bamwe batari bakizera Inzirabwoba bavuga ko zirimo ibyitso byinshi, aha niho Leta yari yiyise iy’abatabazi yibwiraga ko abaturage bashobora kwirindira umutekano, icyo nibyo byavuyemo akaduruvayo n’ubwicanyi bwinshi kubera abaturage bari basanzwe bafitanye inzangano ziyongereyeho ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi dore ko abagizi ba nabi b’ingeri zose ntawe wari ukibakurikirana kubera intambara yari ikomeye, hiyongereyeho ko FPR yegeraga imbere nayo ikora ubwicanyi, abaturage b’abatutsi bahise bibasirwa bidasubirwaho kuko baregwaga kuba ibyitso bya FPR dore ko kubera isinywa ry’amasezerano y’Arusha no kuza muri CND kw’abasirikare ba FPR abenshi ntabwo bahishaga ko bashyigikiye FPR. Ariko sibo bonyine bibasiwe kuko byageze aho n’abasa n’abatutsi kw’isura n’abahutu bitwaga ibyitso bya FPR bicwaga tutibagiwe ko n’abicaga ubwabo basubiranagamo.

Hagaragaye abantu bashyashya b’intagondwa b’abahutu bitwaje ubwirinzi bw’abaturage bihindura ibigirwamana ku buryo babaga bafite ububasha burengeje mu kuyobora ubwicanyi. Ari abarwanaga na FPR nyabyo ari ababaga bari mu bwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo bose bahawe izina ry’Interahamwe ubundi ryari risanzwe ari iry’urubyiruko rwa MRND (bamwe mu bari mu rubyiruko rwa MRND bagize uruhare mu bwicanyi) ariko ntabwo byahagarariye aho kuko byageze aho abatutsi bamwe b’intagondwa baryita abahutu bose kugeza ubu!

624-Bagosora

Izina rya Colonel BEMS Bagosora ryabaye icyamamare kw’isi yose kubera inkuru zakwijwe ko ngo ariwe wateguye Genocide akanayishyira mu bikorwa, bigaragara ko abakwije izo nkuru ari abo Colonel BEMS Bagosora yaba yarabangamiye mu bikorwa byabo cyane cyane Général Roméo Dallaire univugira mu gitabo cye ko kuba Colonel BEMS Bagosora yari ahari byaburijemo umugambi yizeraga ko washoboka wo gukora Coup d’Etat. Kuba Colonel BEMS Bagosora ari umwe basirikare bakuru bari basigaye bakomokaga mu Bushiru (dore ko abenshi bari baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru) yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana n’icyo abanyapolitiki bari barise Akazu. (Uretse ko mu manza zitandukanye mu rukiko rw’Arusha nta kimenyetso na kimwe kigeze kigaragazwa cyerekana ko gutegura Genocide byabayeho n’akazu kigeze kabaho, ndetse n’umuyapolitiki Bwana Faustin Twagiramungu wari mu barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana mu buhamya yahaye urukiko rw’Arusha yivugiye ko izina Akazu ryahimbwe n’abanyapolitiki kugira ngo basebye ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana.)

Ikindi gitangaje n’ukuntu abayobozi b’ingabo z’inzirabwoba abenshi bafashwe n’urukiko rwa Arusha uretse Général Gatsinzi n’abandi bacye bari bafite imyanya y’ubuyobozi. Byumvikane ko mu ihigwa ry’abahoze mu Nzirabwoba, amahanga yakoreshaga Général Dallaire mu guha ubutegetsi FPR yaba yarabigizemo uruhare runini ndetse uwavuga ko Général Dallaire yabatungiye agatoki ntiyaba yibeshye.

Ntawabura kuvuga ko Général Dallaire yagize uruhare runini mu gucyura abasirikare b’Inzirabwoba bari barahungiye muri Zaïre bari biganjemo abashize umukono ku itangazo ryitiriwe Kigeme. (Iryo tangazo ryavugaga ko abarishyizeho umukono bitandukanyije n’abandi ko batagize uruhare mu bwicanyi ko biyemeje kujya gukorana na FPR. Bamwe mubarishyizeho umukono hari Colonel Rusatira, Général Gatsinzi, Major Cyiza, Major BEM Habyalimana, Major Ndamage n’abandi..). Ku banyamahanga bamwe kudasinya itangazo rya Kigeme byagaragaye nk’uko ari ugushyigikira ubwicanyi cyangwa kuba warabugizemo uruhare.

VIII. Igenda ry’ingabo z’amahanga

Ingabo z’amahanga zari zaje mu Rwanda guhungisha abanyamahanga zari zimaze gutaha ndetse tariki ya 21 Mata 1994 Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafashe icyemezo 912 cyo kugabanya umubare w’abasirikare ba MINUAR ukava ku 2500 hagasigara 270 bonyine. Hari bamwe bakoresheje ikinyoma cyo kwemeza ko abasirikare 10 b’ababiligi bishwe kugira ngo ingabo za MINUAR zive mu Rwanda, ariko amakuru ndetse n’ibimenyetso byinshi byerekana ko iyicwa ry’ababiligi cyari igikorwa gitunguranye kandi abayobozi b’Inzirabwoba bagerageje kugihagarika. Kandi byaje kugaragara mu nyuma ko ubuyobozi bw’Inzirabwoba butifuzaga ko Ingabo za MINUAR zigenda kuko nta masasu ahagije bari bafite kandi byari guha FPR uburyo bwo gufata ubutegetsi ku ngufu.

404786_10150508913383248_689018247_8858791_228209619_n

Si abasirikare b’ababiligi 10 bapfuye gusa, kuko tariki ya 31 Gicurasi 1994, Capitaine Mbaye Diagne wakomokaga mu gihugu cya Sénégal yahitanywe n’igisasu cya mortier 82mm cyaguye ku modoka yarimo ahagana mu Kanogo kirashwe n’ingabo za FPR.

Hari abasirikare b’abafaransa baje gucyura bene wabo (bari mu cyo bise opération Amaryllis hagati yo ku ya 8 Mata 1994 kugeza ku ya 14 Mata 1994. Abo basirikare bari bavuye i Bangui na Libreville. Bari bagizwe n’abasirikare ba 3eme RPIMa na 8eme RPIM z’ingabo z’Abafaransa)

Haje kandi abasirikare b’ababiligi b’abaparacommando mu gikorwa kiswe: opération Silver Back cyari kigamije gucyura ababiligi n’abandi banyamahanga babaga mu Rwanda no gufasha abasirikare b’ababiligi bari muri MINUAR gutaha ndetse hari n’abasirikare b’Abatariyani bakeya bari mu cyo bise Operation Ippocampo Rwanda.

Tubibutse ko abayobozi ba FPR barangajwe imbere na Général Major Paul Kagame basabye ingabo z’amahanga kuva mu Rwanda ndetse baziha n’iminsi ntarengwa yo kuba zavuye mu Rwanda.

01-94-10-300x199

Gukura mu Rwanda ingabo z’amahanga zagombaga guherwaho mu guhagarika ubwicanyi no kugabanya umubare w’abasirikare ba MINUAR byagaragaye ko FPR n’abari bayishyigikiye bashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu, bakaba barangaga ko imirwano yahagarara ngo habeho gushyira mu bikorwa amasezerano yashoboraga kuzaganisha ku matora FPR yari izi neza ko itazatsinda ngo yiharire ubutegetsi.

Hari amakuru yaturukaga mu nzego z’ubutasi z’u Bubiligi yavugaga ko Ingabo za FPR zishobora gufata umujyi wa Kigali mu gihe kitarenze iminsi 3. Ibyo byari gushoboka kubera impamvu zikurikira:

-Umugaba mukuru w’inzirabwoba icyo gihe Colonel BEM Marcel Gatsinzi yari amaze gutanga amategeko ko Etat Major y’Inzirabwoba ndetse n’imwe mu mitwe y’ingabo yava mu mujyi wa Kigali ikimurirwa hakurya ya Nyabarongo ahitwa ku Kamonyi muri Gitarama. Ibyo byashoboraga gituma Inzirabwoba zirwana zidashishikaye cyane. Ariko ayo mategeko ntabwo yashyizwe mu bikorwa. Hari amakuru avuga ko ayo yashoboraga kuba ari amayeri ya Colonel BEM Gatsinzi na Général Roméo Dallaire yo guha FPR umujyi wa Kigali. Ariko habaye igikorwa gitunguraye ubuyobozi bw’ingabo burahinduka, umugaba mukuru mushya Général Major BEM Augustin Bizimungu ndetse n’abandi basirikare b’Inzirabwoba biyemeza kurwana ku mujyi wa Kigali mpaka.

hgg-300x225

-Ingabo za FPR zari zimaze kugeza mu mujyi wa Kigali hafi abasirikare barenga ibihumbi 10. Imitwe y’ingabo ya FPR ikurikira yari imaze gusesekara muri Kigali: Alpha Mobile, Bravo Mobile, 101st Mobile, 59th Mobile, kongeraho abasirikare bari muri CND n’abandi bari baracengeye mu gihugu, ndetse n’indi mitwe mito ya FPR itandukanye. Nyuma y’ifatwa rya Byumba 21st Mobile nayo yaje kurwanira muri Kigali, ukwezi kwa Mata 1994 kujya gushira na 7th Mobile nayo yageze i Kigali iturutse inzira ya Kabuga na Rwamagana.

Ingabo z’amahanga zikimara kuva mu Rwanda, Etat Major y’Inzirabwoba yahise ibona ko igisigaye ari ukwirwanaho nta kundi kuko icyizere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano cyari kimaze kuyoyoka. Si ibyo gusa kuko umugaba mushya w’Inzirabwoba wari umaze kujyaho ariwe Général Major BEM Augustin Bizimungu, yasanze ibintu byarazambye.

IX. Imirwano simusiga mu mujyi wa Kigali

I Kigali, umusozi wa Rebero wari umeze kurekerwa FPR nyuma y’imirwano simusiga yamaze iminsi 9. N’ubwo Inzirabwoba zari zifite ubushake bwo gufata umusozi wa Rebero wari hagati mu birindiro byazo ntabwo zashoboye kwirukana abasirikare bari biganjemo aba 59th Mobile ya FPR bari bayobowe na Lieutenant Colonel Fred Nyamurangwa, kubera imbunda nyinshi zo mu bwoko bwa Mitrailleuses/Machine gun ingabo za FPR zari kuri uwo musozi zakoreshaga n’ibisasu byinshi bitegwa mu butaka zari zashyize imbere y’ibirindiro byazo. Inzirabwoba zo zagize ikibazo cyo kubura ibisasu byo mu bwoko bwa roquettes na za grenades ziraswa n’imbunda byo gusenya ibirindiro bya FPR. Iyo mirwano yari ikomeye cyane yaguyemo abasirikare benshi ku mpande zombi. Nk’uko Lieutenant Ruzibiza abivuga mu gitabo cye yise Rwanda l’histoire secrète avuga ko 59th Mobile yatakaje abasirikare bagera kuri 300 ku musozi wa Rebero.

AML-90_1_RWANDA

Umusozi wa Rebero, Inzirabwoba zawurasheho cyane zikoresheje imbunda za Howitzer 105mm ndetse na Howitzer 122mm. Guhera ku itariki 19 Mata 1994 ariko Inzirabwoba zaretse kugaba ibitero ku i Rebero nyuma yo kuwurasaho ibisasu by’imbunda za Howitzer 105mm bya nyuma zari zifite. Izo mbunda ndetse na za Howitzer 122mm zahise zijya kubikwa ku Gisenyi ahitwa i Muramba kubera kubura amasasu.

Ikigo cya Kami cyari kigoswe n’ingabo za FPR, ariko Major BEMS Joël Bararwerekana wari uyoboye icyo kigo ndetse na Bataillon Police Militaire yakomeje kwizera ko Inzirabwoba zishobora guhindura ibintu hakaboneka uburyo bamwoherereza abasirikare bo kumufasha. Ariko ahagana mu matariki ya 25 Mata 1994, ingabo za FPR zari zambutse Muhazi ziturutse mu mpinga za Gikomero zagabye igitero simusiga ku kigo cya Kami. Byabaye ngombwa ko AbaPM n’imiryango yabo barwana bashakisha inzira ariko baraswaho amabombe menshi ariko amaherezo bahinguka ku Kimironko hari mu maboko y’Inzirabwoba.

I Kigali, ingabo za FPR zari zishinze ibirindiro kuva ku Kimironko kugera ku Kacyiru ndetse ahagana kuri Sonatube ku Kicukiro zari zegeye imbere mu birindiro by’Inzirabwoba. Ibigo bya gisirikare bya Kacyiru na Kimihurura byari byugarijwe ingabo za FPR. Mu majyaruguru y’umujyi, Inzirabwoba zari zashoboye guhagarika Ingabo za FPR mbere y’uko zigera ku mahuriro y’imihanda ya Nyabugogo ariko hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za FPR ku misozi ya Jali na Gisozi.

image-1

Ingabo za FPR zakomeje kugaba ibitero bikomeye ku kigo cya Gendarmerie ku Kacyiru ariko abajandarume bakomeza kwihagararaho. I Gikondo ahagana kuri Rwandex imirwano yari ikomeye cyane ndetse Inzirabwoba zatakaje Blindé yo mu bwoko bwa AML 60. Ingabo za FPR zashoboye gufata akarere ka Kicukiro karimo uruganda rwa Bralirwa.

Umujyi wa Kigali nawo warashweho n’ingabo za FPR bombes nyinshi zitandukanye harimo n’izo mu bwoko bwa 122mm Howitzer zaraswaga n’imbunda zari zishinze ahagana i Gikomero, zimwe muri Bombe zaguye ku bitaro bya Kigali, Isoko ryo mu mujyi ndetse na Sainte Famille.

X. Imirwano muri Byumba

OPS Byumba yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Juvénal Bahufite yasaga nk’aho igoswe n’ingabo za FPR za 21st Mobile ya Colonel Charles Musitu n’andi mitwe mito ya za Mobile zari zerekeje i Kigali zari zagiye zisiga mu nzira kuva tariki ya 8 Mata 1994, Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho zizeye ko hashobora kubaho guhagarika imirwano byakurikirwa no gusubira mu biganiro. Ariko byabaye ngombwa ko tariki ya 20 Mata 1994 ingabo za OPS Byumba zishakisha inzira mu birindiro by’ingabo za FPR zari zizigoze, mu gikorwa kitagenze neza cyane kuko inzira zose zasohokaga mu mujyi wa Byumba zari zafunzwe n’ingabo za FPR. Inzirabwoba za OPS Byumba zashoboye kubona inzira zigera mu birindiro bya OPS Rulindo yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire.

Recoilless-rifle-beyt-hatotchan-1-300x160

Ku ngabo za FPR umujyi wa Byumba wari ufite agaciro kanini kuko i Kigali hari abasirikare benshi ba FPR bari bakomeretse, kugeza ku basirikare ba FPR bari i Kigali amasasu n’ibindi bari bakeneye byari bigoye, kuba Inzirabwoba zari zikigenzura umuhanda Kigali-Gatuna ndetse zigatega imitego myinshi ingabo za FPR zavaga mu majyaruguru zerekeza i Kigali, byatumye ubuyobozi bw’ingabo za FPR bukoresha ingufu zose zishoboka kugira ngo zifate Byumba. Iyo murwano yayobowe na Colonel Steven Ndugute Karisoriso wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za FPR (operations Commander) ndetse hitabajwe n’imbunda ziremereye ingabo za Uganda zari zaratije FPR zategekwaga na Lieutenant Colonel Kabarebe, zarimo za 122mm Howitzer ndetse hari amakuru adafite gihamya avuga ko harimo na za Canons sans recul/Recoilless 106mm zarasaga bombes ziturika inshuro nyinshi. Si ibyo gusa kuko mu gace ka Byumba hagaragaye za Kajugujugu z’ingabo za Uganda.

Inzirabwoba zari zivuye muri OPS Byumba zimaze kwisuganya, Umugaba mukuru w’Inzirabwoba mushya Général Major Bizimungu igikorwa cya mbere yakoze ni ukureba uburyo akoresheje ubuyobozi bwa OPS Rulindo ya Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire, yafata umusozi wa Jali kuko ingabo za FPR zari kuri uwo musozi zari zugarije amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo. Muri icyo gitero umugaba mukuru w’Inzirabwoba Général Major Bizimungu yakurikiranaga ubwe ari kumwe n’abayobozi b’imitwe y’ingabo yari ku rugamba hitabajwe n’imitwe y’ingabo yahoze muri OPS Byumba.

Kurwana
Amabatayo amwe ya OPS Byumba yasubiye inyuma adatsinzwe agiye gutabara Kigali.

Kuri uwo musozi wa Jali hari ingabo za FPR za Bravo Mobile ya Colonel Twahirwa Dodo ndetse na 101st Mobile ya Charles Muhire. Inzirabwoba zakoze iyo bwabaga ariko ingabo za FPR nazo zari zashyize ingufu nyinshi kuri uwo musozi. Imirwano simusiga yamaze iminsi itatu ariko Inzirabwoba ntabwo zashoboye kugumana uduce zabaga zimaze gufata. Iyi mirwano y’i Jali iri mu mirwano imwe yari ikomeye cyane muri iriya ntambara yo muri 1994 kandi yaguyemo abasirikare benshi ku mpande zombi: Natanga urugero rwa Compagnie ya 1 ya 53ème Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Lieutenant Anselme Ahimana yapfushije abasirikare 10 abandi 20 barakomereka ku musozi wa Jali wonyine. Ntawabura kuvuga ko n’indi mitwe y’Inzirabwoba yatakaje abasirikare benshi muri urwo rugamba. Ku ruhande rwa FPR naho haguye abasirikare benshi abandi barakomereka cyane cyane abo muri Bravo Mobile yategekwaga na Colonel Twahirwa Dodo.

Bamwe mu basirikare bahoze muri OPS Byumba byabaye ngombwa ko bakurwa i Jali kugira ngo bafashe mu kurinda umujyi wa Kigali, no kugerageza gutangira ingabo za FPR zisukaga mu Bugesera ku bwinshi.

XI. Imirwano mu Mutara

mier

OPS MUTARA ntabwo yashoboye kwihagararaho, ndetse umuntu ntiyabura kuvuga ko ugukwirwa imishwaro kw’imitwe y’ingabo yari igize ako karere k’imirwano yatumye FPR-Inkotanyi ishobora gufata igihugu ku buryo buyoroheye. Kuri benshi mu Nzirabwoba byabaye nk’igitutsi ku basirikare b’intwali bari bararwanye ku Mutara nka ba Général Major BEM Nsabimana, Lieutenant Colonel BEMS Rwendeye n’abandi…

Hari impamvu zishoboka zatumye bigenda gutyo:

-Abategekaga ingabo muri ako karere ntabwo bari bamenyereye urugamba: Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye wategekaga OPS yari avuye mu barindaga Perezida Habyalimana, ntabwo yari yararwanye intambara zikomeye zo mu 1990,1991, 1992…, Major BEM Emmanuel Habyalimana wari S2-S3 yaherukaga iby’imirwano mu Kwakira 1990 ubwo yananiwe kubahiriza inshingano ze agafungwa.

-OPS Mutara kandi yari igizwe n’amabataillon mashya kandi yari ayobowe n’abasirikare bato.

-Bivugwa ko hari abasirikare bakuru bamwe bakoranaga na FPR-Inkotanyi

-Bivugwa ko hari za Bataillons zahawe amasasu adahuye n’imbunda abasirikare bari bafite.

OPS Mutara yatewe na mobiles 2 za FPR (Mobile imwe yagiraga abasirikare bakabakaba 2000)

– 7th mobile yari iyobowe na Colonel William Bagire na OPTO Major Ngumbayingwe (waje kugwa mu mirwano i Kabuga)

-157th mobile ya FPR yari iyobowe na Lieutenant Colonel Fred Ibingira yungirijwe na ba Major Wilson Gumisiriza, Major Mubarak Muganga, Lieutenant Colonel Eric Murokore..

StreambozzDebutTurquoise

Ku itariki ya 7 Mata 1994 nyuma ya saa sita, uwayoboraga akarere, Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye, yamenyeshejwe ko ingabo ze zari zegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda zari mu mirwano ikaze n’ingabo za FPR- Inkotanyi. Ingabo za FPR za 157th Mobile zateye ahagana Ryabega ahari amahuriro y’imihanda ya Nyagatare-Kagitumba-Gabiro.

Bukeye bwaho, tariki ya 8 Mata 1994 byaradogereye. Kuko amabataillons y’inzirabwoba yari mu birindiro bya Ngarama , Muvumba na Gituza zasubiye inyuma. Bitwikiriye ijoro, Lieutenant Colonel BEM Nkundiye na Etat-major ye bahise bimukira ku biro bya Komini Murambi.

Ku itariki ya 9 Mata 1994, Inzirabwoba zari Kagitumba, Ryabega na Nyagatare zatangiye kurwana zisubira inyuma. Ku gicamunsi n’ikigo cya Gabiro Lieutenant Colonel BEM Nkundiye yari yaraye avuyemo cyarafashwe. Inzirabwoba zikusanyiriza mu misozi ya Nyakayaga na Rwagitima.

Nta gahenge ku munsi wakurikiyeho. Lieutenant Colonel BEM Nkundiye yongeye guhambira bundi bushya ajya mu kigo cya jandarumeri i Rwamagana, mu birometero bibarirwa muri 50 uvuye mu mujyi wa Kigali.

Ni ukuvuga ko ingabo za FPR zegereye imbere ibirometero birenze ijana mu gihe kitageze ku byumweru 2.

XII. Intambara mu karere ka Kibungo

OPS Kibungo yari iyobowe na Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona, ikaba yari igizwe na Bataillon RUSUMO yategekwaga na Capitaine Alexandre Mugarura.

inzi

Inzirabwoba zari mu gace k’Umutara ntabwo zashoboye kwihagaraho. Mu gusubira inyuma zageze mu karere ka Kayonza kabarizwaga mu karere k’imirwano ka Kibungo (OPS Kibungo) ahagana tariki ya 14 Mata 1994. Abasirikare bamwe ba OPS Mutara basubiye inyuma bagana mu cyerekezo cya Kigali abandi mu cyerekezo cya Kibungo. Muri iyo minsi kandi hari amakuru avuga ko hagaragaye indege yo mu bwoko bwa Hercule C 130 ishobora kuba yari iturutse muri Uganda igendera hasi cyane.

Bataillons zari zigize OPS Mutara zari zakwiriye imishwaro ku buryo byatumye uburyo bwo kwirinda kw’inzirabwoba bubangamirwa mu gihugu cyose ndetse no muri OPS Kibungo by’umwihariko. Byari bigoye kuri OPS Kibungo kwihagararaho kuko yari ifite Bataillon 1 gusa.

Habaye inama i Kayonza tariki ya 15 Mata 1994, hagati y’umukuru w’inzirabwoba w’agateganyo Colonel BEM Marcel Gatsinzi, umukuru wa OPS Mutara Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye n’umukuru wa OPS Kibungo Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona. Basabye Lieutenant Colonel BEM Nkundiye gukoresha abasirikare yari ayoboye bakagerageza guhagarika ingabo za FPR , ariko OPS MUTARA ntabwo yashoboye kubigeraho ahubwo Inkotanyi zakomeje kwegera imbere.

OPS Kibungo nayo yahise yohereza Bataillon RUSUMO ya Capitaine Alexandre Mugarura. Ariko ntabwo yashoboye guhagarika ingabo za FPR kuko yarwanaga yonyine abasirikare ba OPS Mutara bari bakwiriye imishwaro. Bataillon Rusumo yagerageje kwihagararaho ndetse itakaza n’abasirikare bake ariko byabaye ngombwa ko isubira inyuma.

Ingabo za FPR zimaze gufata Kayonza ahagana tariki 16 Mata 1994, zigabyemo amashami abiri, 157th Mobile ya Lieutenant Colonel Fred Ibingira yerekeza i Kibungo naho 7th Mobile ya Colonel William Bagire yerekeza Rwamagana na Kigali. Rwamagana yafashwe n’ingabo za FPR nyuma yo kuyirasaho ibisasu bya Katiyusha. Inzirabwoba zagerageje gutabara nuri ako gace zaguye mu mutego w’abasirikare ba FPR ba za 7th Mobile na 157th barashe ku mabisi bituma basubira inyuma.

Gen_de_Brigade_Eric_Murokore_nawe_yifatanyije_n_abandi_kwibuka_abiciwe_urupfu_rubi_i_Mukarange_kuwa_12_Mata_1994-2-150x150

Hagati ya tariki ya 17 na 18 Mata 1994, OPS Kibungo yagerageje gukora uko ishoboye kugirango ikereze ingabo za FPR ntizigere mu mujyi wa Kibungo vuba, hari abasirikare bari bavuye mu Mutara bari biganjemo abo muri Bataillon ya 74 bagerageje guhagarika ingabo za FPR i Kabarondo, ariko ntabwo byabujije ingabo za FPR gukomeza kwegera imbere.

Inzirabwoba zasubiye inyuma zishinga ibirindiro mu kigo cya gisirikare cya Kibungo, zari ziganjemo abasirikare ba 74ème Bataillon na Bataillon Rusumo.

Icyo kigo cyatangiye koherezwaho amabombe n’ingabo za FPR zari ku misozi ikikije icyo kigo ariko ntabwo izo ngabo zakigabyeho igitero. Colonel BEM Nkuliyekubona wari uyoboye OPS Kibungo yasabye uruhushya ubuyobozi bukuru bw’Ingabo rwo kugerageza kurwana asohoka mu kigo cya Kibungo kuko nta bikoresho bihagije yari afite byari gutuma amenya aho umwanzi aherereye ndetse n’ibyo gutuma ashobora guhangana nawe, ingabo zimwe za FPR zari zirimo kwerekeza ku mupaka wa Rusumo.

Ubuyobozi bukuru bw’Inzirabwoba bwohereje Bataillons ebyiri mu karere ka Sake kugira ngo barebe ko bafasha OPS Kibungo. Izo Bataillons zagombaga kugera i Kibungo ahagana tariki ya 21 Mata 1994, ariko ntabwo byashobotse OPS Kibungo yakomeje kwirwanaho yonyine ndetse yari ifite inkomere n’abapfuye benshi kubera ibisasu byinshi byoherezwaga n’ingabo za FPR ku kigo cya Kibungo.

images-12-132x150

Igice cy’ingabo za FPR za 157th Mobile zari ziyobowe na Major Mubarak Muganga zakomeje zerekeza ku mupaka wa Rusumo zirawufata, icyo gihe abaturage barenze ibihumbi 200 bahungiye muri Tanzaniya.

Hagati ya tariki ya 22 na 23 Mata 1994, OPS Kibungo yemerewe n’ubuyobozi bw’ingabo kuva mu kigo cya Kibungo ikarwana isubira inyuma igana mu burengerazuba igashinga ibirindiro hagati y’ibiyaga bya Mugesera na Sake.

Muri ako karere ka Sake OPS Kibungo yari igizwe na Bataillon Rusumo na 74ème Bataillon yari yavuye mu Mutara yahasanze indi mitwe y’Inzirabwoba yari yavuye mu majyaruguru nka 81ème Bataillon, 3ème Bataillon Muvumba na Groupement Gendarmerie ya Rwamagana. Ariko iyo mitwe y’ingabo ntabwo yari yuzuye bamwe mu basirikare bari bayigize bari bamaze kugenda.

ecfddd4380Ingabo za FPR za 7th Mobile ya Colonel Bagire zari zaciye umuhanda Rwamagana-Kigali zerekezaga i Kigali nta ngabo zo kuzitangira zihari, byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Inzirabwoba zisaba Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona kujya kurwana ku kigo cya Kanombe, yajyanye na 3ème Bataillon Muvumba na 74ème Bataillon, bambutse ikiraro kiri hagati ya Kibungo n’u Bugesera, baca i Gako mu Bugesera, bambuka ikiraro cya Kanzenze kiri ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Kigali n’u Bugesera. Bakomeza iruhande rwa Nyabarongo bafata umuhanda ugana i Butamwa, na Nyarurama bahinguka kuri Stade i Nyamirambo. Aho bahahuriye na Général I.G Gratien Kabiligi G3 (ushinzwe imirwano) mu buyobozi bukuru bw’ingabo, ajyana nabo baca i Gikondo, Kicukiro, Rubilizi bagera i Kanombe.

Ifatwa rya Kibungo ku buryo bworoshye n’ingabo za FPR kwagize ingaruka nini ku baturage ba Kibungo kuko abenshi ntabwo bashoboye guhunga, Kibungo iri muri tumwe mu duce tw’u Rwanda twapfushije abantu benshi cyane.

XIII. Imirwano mu karere ka Kanombe

OPS Kigali-Ville yategekwaga na Colonel BEMS Muberuka yagabanyijwemo ibice 2, Kigali y’uburasirazuba ihabwa Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona naho Kigali y’Uburengerazuba ihabwa Colonel BEMS Muberuka.

jk1

(Photo:Canon sans recul 75mm y’Inzirabwoba hafi y’ikibuga cy’indege i Kanombe)

Kigali y’Uburasirazuba yari igizwe na Bataillon Para Commando ya Major CGSC Ntabakuze yari i Remera ahaga ku giporoso, centre ya Remera na Centre Christus, Bataillon Police Militaire ya Major BEMS Joël Bararwerekana yari ku Kimironko aho yashinze ibirindiro imaze kuva mu kigo cyayo cya Kami, 3ème Bataillon Muvumba, 74ème Bataillon, 94ème Bataillon, Compagnie 1 ya 81ème Bataillon, na 51ème Bataillon ya Major Claudien Karegeya yari imaze kuva i Kabuga nyuma y’imirwano ikomeye yo kuyitabara aho yari yagotewe n’ingabo za FPR.

I Kanombe kandi hari imitwe y’ingabo itandukanye yari ishinzwe akazi ka Tekiniki nka Base AR ya Lieutenant Colonel JMV Ndahimana, Compagnie Génie ya Major Munyampotore, Batîments Militaire ya Major Ir Ntibihora, igice cya Bataillon LAA ya Lt Col CGSC Hakizimana n’iyindi.

Ingabo za FPR za 7th Mobile ya Colonel Bagire zari ziturutse i Kayonza na Rwamagana zageze i Kabuga ahagana tariki ya 27 Mata 1994. Zahanganye na za Bataillons zimwe zahoze muri OPS Byumba. N’ubwo bwose Inzirabwoba zagerageje kwihagararaho ntacyo byatanze kuko ingabo za FPR zaciye mu mpande zihinguka ku misozi ya Masaka, Rusororo, Ndera na Rubungo zihita zihura n’izindi ngabo za FPR zari zaturutse Gikomero, Kigali na Byumba. Ni ukuvuga ko ikigo n’ikibuga cy’i Kanombe byari byagoswe.
Igihe ingabo zari ziyowe na Col BEM Nkuliyekubona zageraga i Kanombe zivuye i Kibungo, hatarashira iminsi itatu, ingabo za FPR zashatse gutera ikigo cya Kanombe ziciye mu gace ka Murindi wa Kanombe, Nyarugunga, Busanza na Rubirizi ako gace nta basirikare b’Inzirabwoba bari baharinze.

Icyo gihe 51ème Bataillon y’Inzirabwoba yari igotewe i Kabuga. Inzirabwoba zashoboye gusubiza inyuma ibyo bitero byose ndetse zishobora no kubohora 51ème Bataillon yari igotewe i Kabuga.

jk-300x211

(Photo:Canon Bi-tube 37mm y’Inzirabwoba ku kibuga cy’indege i Kanombe)

Ku nzirabwoba ikigo cya Kanombe ndetse n’ikibuga cy’indege byari bifite agaciro kanini. Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho zisubiza inyuma ibitero byose by’ingabo za FPR za 7th Mobile yatakaje n’abasirikare benshi itera ku kigo cya Kanombe kugeza tariki ya 19 Gicurasi 1994, ubwo ingabo za FPR zashoboye gusunika bamwe mu basirikare ba 94ème Bataillon na 3ème Bataillon Muvumba bari bashinze ibirindiro hafi y’ikigo cya Kanombe. Akarere k’imirwano ka Kigali y’uburasirazuba kari kamaze kumera nk’akagoswe kuko ingabo za FPR zari zashoboye gufata Gikondo n’uduce tumwe twa Kigali y’Uburasirazuba, ku buryo ingabo za FPR zari zashinze ibirindiro kuva kuri CND kugeza ku musozi wa Rebero.

Inzirabwoba zari mu karere ka Kanombe zari zitangiye kubura ibiryo, amazi, amasasu y’imbunda nto n’inini dore ko kuva intambara yatangira Inzirabwoba nta masasu ahagije zari zifite nk’uko twabivuze haruguru.

Colonel BEM Nkuliyekubona yasabye uruhushya ubuyobozi bukuru bw’ingabo gutera ibirindiro bya FPR agashaka inzira ijyana ingabo za Kigali y’uburasirazuba mu karere ka Kigali y’uburengerazuba. Ariko mbere yaho Inzirabwoba zagombaga kuva ku kibuga cya Kanombe bakagishyikiriza MINUAR (ntacyo byatanze kuko MINUAR yahise igiha ingabo za FPR).

Tariki ya 20 Gicurasi 1994, Colonel BEM Nkuliyekubona yabonye uruhushya rw’ubuyobozi bukuru bw’inzirabwoba rwo gutera ibirindiro bya FPR agashaka inzira aciye Kicukiro na Gikondo agana mu mujyi i Kigali agakomeza agana kuri Stade i Nyamirambo. Yagombaga kujyana imitwe y’ingabo yose yari mu kigo cya Kanombe.

Icyo gikorwa cyari igikorwa gikomeye cyagombaga gutegurwa hagati ya Colonel BEM Nkuliyekubona n’abakuru b’imitwe y’ingabo yagombaga kugira uruhare muri icyo gikorwa. Bagategura ibikoresho bya ngombwa kugirango gishobore gushyirwa mu bikorwa. N’ubuyobozi bw’ingabo bwagombaga kwitegura kubakira ku rundi ruhande mu gace kari mu maboko ya Kigali y’Uburengerazuba.

rwanda-genocide-survivors-300x198

(Photo:imirwano yo ku Kicukiro Centre yaguyemo abantu benshi bahungaga)

Bagombaga guhagarara gato Kicukiro Centre muri ETO Kicukiro ahari hashinze ibirindiro 1er Bataillon Muvumba ya Major BEM Neretse yari ihanganye bikomeye n’ingabo za FPR zashakaga gufata ako gace ariko 1er Bataillon Muvumba yari yashoboye gukomeza kuzisubiza inyuma inshuro nyinshi ku buryo ibibuga by’umupira byo kuri ETO Kicukiro byari byuzuye imirambo y’abasirikare ba FPR.

Ariko igihe icyo gikorwa cyari gitangiye ntabwo byagenze neza byose kuko ingabo za FPR zashoboraga gukurikira ku buryo bworoshye izo ngabo zavaga I Kanombe ziciye mu Rubirizi na Kicukiro.

Ku itariki ya 21 Gicurasi ahagana mu mugoroba igihe igikorwa cyo gushaka inzira cyari kigiye gutangira ingabo za FPR zahise zigaba igitero simusiga, kuri izo ngabo zari kumwe n’abasivire benshi bari bavuye mu duce twa Kanombe, na Kigali yose y’Uburasirazuba na za Kibungo. Inzirabwoba zirangajwe imbere na Bataillon Police Militaire zashoboye gufungura inzira ya Gatenga na Gikondo benshi bashobora guhita, ariko kubera ukuntu imirwano yari ikomeye cyane ingabo za FPR zirimo gutera ziturutse mu mpande zose zohereza na za bombe nyinshi zo mu bwoko bwa mortier/mortar 120mm bose ntabwo bashoboye guhita. Kubera uburyo imirwano yari ikomeye abantu bakwiriye imishwaro ndetse bamwe bagera no ku i Rebero. Muri icyo gitero cya Kicukiro Centre hafi ya ETO Kicukiro haguye abantu benshi abasiviri n’abasirikare babarirwa mu bihumbi.

w86_01-300x300

(Photo:Ingabo za FPR zakoresheje ibisasu bya mortier 120mm ku Kicukiro Centre)

Colonel BEM Nkuliyekubona yari yasabye ubuyobozi bw’ingabo ko za 1er Bataillon Muvumba yari Kicukiro Centre, 3ème Bataillon Muvumba yari ivuye i Kanombe na Bataillon LAA yari i Gahanga ya Kicukiro (station terrienne) zaguma inyuma kugira ngo abandi basirikare b’imitwe y’ingabo yindi ishobore guhita n’ibikoresho byari bipakiye amakamyo. Siko byagenze kuko mu ijoro ryo ku ya 21 rishyira 22 Gicurasi 1994 abo basirikare bari Kicukiro bavuye mu birindiro byabo bagana muri Kigali y’uburengerazuba kubera imirwano yari ikomeye cyane mu gace ka Kicukiro Centre na Gatenga.

Ubuyobozi bwa OPS Kigali y’uburasirazuba n’imitwe y’ingabo y’abatekinisiye yari isigaye yonyine kuko imitwe y’ingabo yari ibarinze yari yabasize inyuma. Bashatse gutera ngo bashake inzira ariko biranga kuko ingabo za FPR zari zamaze gufunga inzira ya Gatenga ari nyinshi, kandi zirimo kubagabaho ibitero umusubizo byabaye ngombwa ko bareka inzira ya Gatenga bakarwana bazamuka umusozi wa Gahanga bakamanuka berekeza ku kiraro cya Kanzenze aho baraswagaho n’ingabo za FPR zari muri Kanzenze bagaca inyuma y’umusozi wa Rebero kugira ngo bahinguke muri Kigali y’uburengerazuba, ntabwo bari bonyine bari kumwe n’abaturage benshi cyane nabo bahungaga. Barabishoboye bahinguka i Butamwa na Nyamirambo.

Muri iyo ntambara yo kuva i Kanombe hagiye abantu benshi batagira ingano, abasivire n’abasirikare kuko ingabo za FPR zoherezaga za bombes ziremereye nta gutoranya mu kivunge cy’abantu.

XIV. Intambara mu Bugesera

Mu karere ka Bugesera hari ikigo cya Gisirikare cya Gako cyari kiyobowe na Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama, cyarimo Bataillon Gako yayoborwaga na Major BAM Augustin Balihenda.

298777_soldier_300

(Photo:Abasirikare b’Inzirabwoba barwanye basubira inyuma mu Bugesera)

Ahagana tariki ya 17/05/1994, Lieutenant Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka yagizwe umuyobozi wa Akarere k’imirwano (OPS) Bugesera. Kugira ngo iyo OPS ibeho byaturutse kuri OPS Mutara ya Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye yasubiye inyuma igera muri OPS Kibungo yategekwaga na Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona, OPS Kibungo nayo yaje gusubira inyuma igera mu Bugesera.

Ingabo za FPR zitera mu Bugesera zapfumuriye ahantu habiri:

‐ Komini Gashora ziturutse muri Komini Sake ya Kibungo

‐ Komini Kanzenze ziturutse muri komini Bicumbi ya Kigali-ngali.

Izo ngabo zari zageze mu gace ka Rilima mu birometero 7 (7 km) by’ikigo cya gisirikare cya Gako.

Tariki ya 19/05/1994: Mu mugoroba Lieutenant Colonel BEM Ndengeyinka amaze kuvugana na 3 muri 4 bategekaga za Bataillons zari zigize OPS Bugesera, Inzirabwoba zavuye mu kigo cya Gako cyarimo kuraswaho ibisasu bya Mortier/mortar 60 mm n’Inkotanyi, ubuyobozi bwa OPS Bugesera bwimuriwe ku RUHUHA muri komini NGENDA. Abasirikare bamwe na bamwe b’Inzirabwoba bari bataye ibirindiro cyabo ku buryo buri bataillon yari isigaranye nk’abasirikare 50 gusa. Inzirabwoba nta morali zari zifite.

Tariki ya 20 na 21/05/1994: Inkotanyi zatangiye kohereza amabombe kuri Ruhuha hari icyicaro cya OPS Bugesera, Inzirabwoba zasubiraga inyuma zitarwanye, kuko Inkotanyi zarasiraga kure zikoresheje za mortiers/mortars na mitrailleuses/machine guns, mu gihe Inzirabwoba nta mabombe n’amasasu y’imbunda nini zari zifite.

last-ned

(Photo:Ikigo cya Gako mu Bugesera cyarashwe ibisasu byinshi bya mortier 60mm)

Byabaye ngombwa ko OPS Bugesera yimura ikicaro ijya hafi y’ibiro bya komini Muyira, hakurya y’Akanyaru muri Perefegitura ya Butare.

Ku kiraro cya Rwabusoro hari akaduruvayo, hari impunzi nyinshi zahungaga imirwano, zivanze n’amatungo, abasirikare… bose bashakaga kwambuka.

Hari hageze abasirikare bo muri Compagnie Génie bari bahamaze icyumweru biteguye guca ikiraro cya Rwabusoro bibaye ngombwa. Abo basirikare baciye icyo kiraro ku ya 21/05/1994, ariko byagenze nabi kuko hakurya y’umugezi hari hakiri Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Major Paul Himbana. Abasirikare bagerageje kwambuka n’umugozi, bamwe bararohama.

Abasirikare bo muri Compagnie Génie bari bafite amato mato ahagwamo umwuka, bashobora kwambutsa abasirikare b’Inzirabwoba n’abaturage bari basigaye hakurya y’Akanyaru mu Bugesera.

Hagati ya tariki ya 22 na 23, Lieutenant Colonel BEM Edouard Gasarabwe yagizwe S3(ushinzwe imirwano) wa OPS Bugesera.

Inkotanyi zambuka Rwabusoro

Mu ijoro ry’uwo munsi Inkotanyi zashoboye kwambuka Akanyaru zari zihanganye na Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Major I.G Mudacumura. Bukeye Inzirabwoba zagerageje kwiyegeranya ngo zishobore kugaba igitero zisubize Inkotanyi hakurya y’Akanyaru mu Bugesera. Ariko ntabwo byashobotse kuko Inzirabwoba nta masasu zari zifite ahagije. Ibyo byatumye Inkotanyi zishobora kwegera imbere mu karere ka Mayaga. Abenshi mu basirikare bari bavuye mu Bugesera banze kurwana ndetse benshi baratoroka barigendera.

Kuri uwo munsi Général de Brigade I.G Gratien Kabiligi, G3 (ushinzwe imirwano) muri Etat-Major y’Inzirabwoba yageze ahari icyicaro cya OPS Bugesera hafi y’ibiro bya Komini Muyira.

Ku munsi ukurikiyeho Bataillon Para-Commando iyobowe na Major CGSC Aloys Ntabakuze yasesekaye muri Muyira ivuye i Kigali nyuma yo kuva i Remera, Kanombe iciye Kicukiro na Kabusunzu.

Ariko Inkotanyi zari zimaze kwegera imbere igice kimwe kimaze gufunga umuhanda Muyira-Nyanza, ikindi gice cyaciye ku rundi ruhande cyari kigeze nko muri Metero 500 z’uwo muhanda. Ni ukuvuga ko Inzirabwoba zari zigiye kugotwa ku mpande zombi.
Lieutenant Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka yahise yimurira icyicaro cya OPS Bugesera i Nyanza, asiga Bataillon Para-Commando inyuma yonyine. Mu mirwano y’uwo munsi Jeep radio ya Bataillon Para-Commando yaratwitswe, kubera ko yarimo amabanga menshi ya gisirikare, byatumye Inzirabwoba zihindura uburyo bwo gutumanaho (SOI).

pVElntL

(Photo:Ingabo za FPR ntabwo byaziruhije gufata Ubugesera)

I Nyanza, hari himuriwe Ishuli Rikuru rya Gisirikare (ESM) byabaye ngombwa ko umukuru waryo Général de Brigade Léonidas Rusatira ahita aryimurira ku Kigeme ku Gikongoro.

Bamwe mu basirikare bakuru b’Inzirabwoba batangiye kuganira bibaza amaherezo y’iyo ntambara kubera ko inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de sécurité) yari imaze gutora umwanzuro 918 wo ku ya 17 Gicurasi 1994 wabuzaga kugurisha intwaro ku Rwanda (Embargo) ariko kuri FPR siko byari bimeze yakomezaga kubona intwaro zivuye muri Uganda, hakoreshejwe umuhanda Kigali-Gatuna na Kigali Kagitumba. Abenshi muri abo basirikare batangiye gutekereza ko basubira inyuma bakava mu gihugu bityo bigaha agahenge abaturage bari bakomeje kumererwa nabi kubera intambara.

Nyuma y’ifatwa rya Muyira n’Inkotanyi, Inzirabwoba zagerageje kwiga uburyo zakwirwanaho i Nyanza. Ariko ntabwo byari byoroshye kubera kubura amasasu. Inkotanyi nazo zari zamaze kumenya ko Inzirabwoba zifite ikibazo cy’amasasu zikegera imbere gusa zitarasa

Mag-300x166

(Photo:Inzirabwoba mu Bugesera zashegeshwe cyane no kubura amasasu)

Inkotanyi zakomeje kwegera imbere zifunga umuhanda wa kaburimbo Nyanza-Ruhango mu majyaruguru ya Nyanza n’umuhanda wa kaburimbo Nyanza-Butare mu majyepfo.

Kurwana ku Nzirabwoba byari bigoye kubera kubura amasasu zakoreshaga amayeri yo gukerereza Inkotanyi mu gusubira inyuma. Ibyo byari ukugira ngo Leta y’U Rwanda yari iyobowe na Ministre w’Intebe Jean Kambanda ishobore kureba uburyo amasasu yaboneka cyangwa hakabaho imishyikirano yo guhagarika imirwano.

Inzirabwoba zatakaje umujyi wa Nyanza tariki 28/05/1994. OPS Bugesera yimuriye icyicaro cyayo i Murama ihita inakurwaho hajyaho OPS Nyanza ihabwa kuyiyobora Lieutenant Colonel BEM Edouard Gasarabwe.

Tariki ya 2/06/1994, ubuyobozi bw’ingabo bwafashe icyemezo cyo guhagarika abasirikare batitwaye neza ku rugamba. Muri bo harimo: Colonel BEM Baltazar Ndengeyinka, Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama, Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye, Major BEM Emmanuel Habyalimana.

Biracyaza……………

Izindi nyandiko bijyanye

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’inzirabwoba (igice cya 1)

Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’inzirabwoba (igice cya 3)

Opération Champagne

7 COMMENTS

  1. Yewe ahubwo ndabona inzirabwoba zari abiyahuzi ! Dufata imisozi ya Jali na Rebero ukuntu baturasheho kandi tubari hejuru ! Dore ribara uwariraye nimwirebere Afande DODO na Afande Nyamurangwa bibereye abapasiteri !…Singiye gutuka abailikare bagenzi banjye twese twaciye mu bihe bikomeye gusa ntibyari gushoboka kurwana urugamba bakarutsinda n’ubwicanyi n’amarorerwa y’ubwoko bwose…mwazize abahezanguni b’interahamwe naho ubundi ntimwari abasilikare mbwa ! Rebero ndayibutse ntako mutagize rwose ariko twari twiyemeje kuyigwaho peeeee !

  2. Oya mwatsinzwe uruhenu mwahuka abaturage muduteza amarira tutazibagirwa mwa bicanyi mwe!! Urwanda rwagushije ishyano igihe muruvukiyemo!! murabeshya ariko muzagwa ku gasi.
    Ibyo bi propaganda uhurutura se urunva bimara iki??

    • ewana ntanimpuhwe, umuntu bamufashe nawurakubita warangiza ngo ndumugabo nubu tuzongera dukozanyeho ewana ntiwibeshye muminsi mike turongera buteguribindi uzavuga ntabwo twanyuzwe

  3. Tunejejwe cyane n’aya makuru mutugejejeho gusa nizere operation yo gusohoka mu mujyi wa Kigali muzayivuga mu nkuru itaha kuko nifuza kuyimenya Rwose!! Ibihe byiza

  4. Ariko Manzijohn nawe icecekere…ubwo se operation yo gusohoka mu mugi wibaza ko hari indi choix yari ihari ! umujyi wose wari ugoswe uduce twose dukomeye twafashwe…icyari gisigaye ni uguhanga kandi ingabo za RPA ntizari kugota miliyoni y’abantu harimo ibihumbi n’ibihumbi bafitwe intwaro ngo bishoboke…njye ndabona ibi ntacyo bimaze byo kuratwa ubutwari baratsinzwe..1994 byerekanye ko ingabo za RPA zabarushije dicipline na determination! Ubona byibura niyo babuza interahamwe kwica yenda uko kurwana bakakureka ubundi se ntibatsinzwe byamaze iki uretse amaraso yahamenekeye ku mpande zose cyane cyane inzirakarengane

  5. Utaraburya agira ngo yabunnya! Abasivile bajye baceceka nta cyo bazi ku ntambarauretse kumva ko hari abagomba kubapfira.Ubwo rero ukihandagaza ngo inzirabwoba zaratsinzwe!Barakubwira ko bari bahagarikiwe kugura intwaro , amasasu yari yabashiranye, nawe ukazana ibyo gufana FPR utazi n’uburyo yarwanye!IMBUNDA NTIYAHANGANA N’AMABUYE.
    MUGUNGA rero abantu nkamwe ntitukibakeneye, ntimugashime n’ibikwiye kugawa.
    Ariko ushobora no kuba utazi gusoma! None aho bakubwiriye ko INZIRABWOBA ZARI ZARASESEWE ku buryo RUTUKU yakoraga uko ashoboye ngo RPF ifate ubutegetsi ,ntiwumva.Erega ngo ‘UHAGARIKIWE N’INGWE ARAVOMA’,harabaye ntihakabe! Inzirabwoba na yo yibutse ibyo bihe irahahamuka!!!Twese twifuza amahoro.

  6. UZATUMESHE NEZA N’INTAMBARA Y’INZIRABWOBA N’INKOTANYI KU RUCUNSHU.
    YEWE RYABARA UWARIRAYE. UZI INZIRABWOBA NUWAHUYE NAZO MURI IRIYA NTAMBARA.

Comments are closed.