Ihuriro Nyarwanda RNC ryakoze inama i Johannesburg

Johannesburg- Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2012, Abayoboke b’Ihuriro Nyarwanda RNC muri Afrika y’Epfo bakoze inama mu mujyi wa Johannesburg muri Witsrand University.

Iyo nama yari iyobowe na colonel Patrick Karegeya ndetse n’abandi bakuru b’Ihuriro Nyarwanda RNC mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Mubyibanzweho cyane byari ukuganira ku bibazo byugarije u Rwanda n’icyakorwa kugirango bikemuke mu buryo bwihuse, icyo ubuyobozi bw’Ihuriro Nyarwanda muri Afrika y’Epfo bwibanzeho cyane n’ugukangurira abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe mu kurwanya ingoma y’igitugu ikomeje kubamarira kwicumu no kwishimira ibyo RNC imaze kugeraho muri uyu mwaka.

Colonel Patrick Karegeya ari mubari bayoboye iyo nama
Abari bitabiriye iyo nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo
Hafashwe ifoto y’urwibutso

Photo: RNC