Amnesty International irega U Rwanda gukora ibikorwa by’iyicarubozo

Umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu Amnesty International urashinja inzego z’ubutasi bw’igisirikare cy’u Rwanda gukora ibikorwa by’iyicarubozo.

Amnesty International kandi ivuga ko hanabaye kunyereza abasivili mu magereza ya gisirikare, igasaba leta y’u Rwanda gukora iperereza kuri ibi bikorwa.

Icyegeranyo cya Amnesty International kiswe, “U Rwanda: mu ibanga rikomeye, ifungwa rinyuranye n’amategeko mu maboko y’inzego z’ubutasi bwa gisirikare”, kiravuga ko urwego rw’ubutasi bwa gisirikare buzwi ku izina rya J2 rwafunze abasivile benshi mu buroko bwa gisirikare, batagira ibirego ndetse ngo bagakorerwa iyicarubozo.

Iki cyegeranyo kiravuga ibyo Amnesty Internatianal yita ingero z’izewe z’abantu bakubiswe bikomeye, ndetse bagafatishwa amashanyarazi kugira ngo bahatirwe kwemera mu gihe cy’ibazwa.

Ibikorwa byabaye mu ibanga.

Ivuga ko abagabo benshi bahangayikiye mu mabohero atazwi mu gihe cy’amezi kandi bamwe bakemeza ko bakorewe iyicarubozo.

Mu bushakashatsi bwakozwe hagati y’ukwezi kwa gatatu umwaka wa 2010 n’ukwezi kwa gatandatu umwaka wa 2012, Amnesty International ivuga ko yabonye abantu 45 bafunzwe ku buryo bunyuranye n’amategeko n’ibirego 18 by’abakorewe iyicarubozo cyangwa bagafatwa nabi mu nkambi ya gisirikare ya Kami no mu mazu arinzwe mu murwa mukuru Kigali.

Aba bagabo ngo bafunzwe n’umutwe wa J2 mu bihe biva ku minsi icumi kugeza ku mezi icyenda batagira abunganizi mu mategeko, abaganga cyangwa abo mu miryango yabo.

Benshi muri aba bagabo babajijwe na Amnesty International bavuga ko ngo basakumwe n’igisirikare kuva mu kwa gatatu 2010 n’igihe cyakurikiye nyuma y’ibitero bya grenade i Kigali igihe cyabanjirije imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu mu kwa munani k’uwo mwaka.

Amnesty International irasaba abatera inkunga igisirikare cy’u Rwanda guhagarika inkunga. Leta y’u Rwanda irahakana ibi birego bikubiye mu cyegeranyo cya Amnesty International.

Ministiri w’ubucamanza, Tharicisse Karugarama, yabwiye BBC ko ibi birego nta shingiro bifite. Yavuze ko inkiko zagaragaje amwe mu mafungwa yabaye anyuranye n’amategeko ariko ko byakosowe ku buryo bufatika. Bwana Karugarama ariko yavuze ko ata bikorwa by’iyicarubozo byigeze biba.

BBC Gahuza Miryango