Ijambo ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa yifuriza abanyarwanda umwaka mushya wa 2016

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’uRwanda.

Nongeye kubaramukanya urukundo n’urukumbuzi rwinshi mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2016.

Mwese uzababere umwaka w’ituze, umwaka w’amahoro arambye, umwaka w’ubumwe n’ubusabane. Uzabasesekazemo urukundo n’urugwiro, muzagire ubuzima buzira umuze; murusheho gusabana no guharanira uburenganzira bw’ ikiremwa muntu n’ukwishyira ukizana kwa buri wese.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Iyo umuntu ashubije amaso inyuma, asanga imyaka irenze mirongo itanu , bamwe mu bana b’u Rwanda baheze ishyanga, babujijwe uburenganzi bwo kuba mu gihugu cyabo, hali benshi baheze mu gihirahiro hirya no hino kw’isi, bamwe baguye ishyanga, abandi barahigwa bukware.

Biragaragara ko abali mu gihugu imbere bafite ibibazo by’ubuzima bitaboroheye: ubukene n’inzara byarabugarije kugeza aho bamwe barwara amavunja, urubyiruko rukomeje gushorwa no kugwa mu ntambara z’urudaca zayogoje akarere k’ibiyaga bigali.

Ikibazo cy’ubwinsanzure no kutizerana gikomereye abanyarwanda, ku buryo hali benshi badafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ibyageragejwe n’ubutegetsi uko bwagiye busimburana ni byinshi, ariko nta butegetsi bwashoboye kugarura ubumwe, amahoro arambye n’ukwishyira ukizana mu bana b’uRwanda; bityo abaturarwanda bakabana neza mu gihugu cyabo nta mwiryane.

Kimwe n’abaturage b’ibindi bihugu, abanyarwada bafite inyota y’ubutabera no kurenganurwa, kwishyira ukizana no kubakana urukundo n’ishema igihugu cyababyaye.

Bityo bagafasha abatishoboye, ababuze ababo n’abatagira kivurira. Banyarwanda, Banyandakazi, U Rwanda ni urw’abanyarwanda bose, rugomba kuba ingobyi ya twese. Ntawe ukwiye kuruhezwamo.

Ndasaba abana b’uRwanda guharanira icyatuma ubuzima n’uburenganzira bwa buri wese bidahungabanywa. Niringiye ko uyu mwaka wa 2016, uzasiga abanyarwanda bateye intambwe igaragara mu gusubizwa ubusugire n’icyubahiro cyabo, bakava mu gihirahiro, bagasabana, bakarangwa n’ ishema n’urukundo.

Ndasaba by’umwihariko abayobozi b’Urwanda kubahiriza inshingano zabo, bakareka abana b’uRwanda bakishyira bakizana mu rwababyaye n’ahandi bari hose.

Amarorerwa ya jenocide yabaye mu gihugu cyacu murayazi mwese, intambara zayakurikiye n’ingorane byatuzaniye mu gihugu imbere no mu bihugu duhana imbibi murazizi.

Ni ngombwa ko ibi bibazo byose byugarije abanyarwanda bibonerwa umuti nyawo, watuma amahano yabaye atazongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu no mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’ahandi hose ku isi.

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kubona ibisubizo by’ibibazo byabo, mbasabye ko hategurwa inama rusange (table ronde) yatuma abanyarwanda bose, baba ab’imbere mu gihugu cyangwa abari mu buhunzi, babona urubuga batangamo ibitekerezo byabo, bagamije gushakira hamwe uko twakemura ikibazo gikomeye cy’ubuhunzi n’ibindi bibazo byugarije uRwanda n’abanyarwanda.

Iyo nama yazanaboneraho gutegura uko abanyarwanda bose bari hanze basubira mu gihugu cyabo mu mahoro. Twese dushyire hamwe ingufu zacu n’ibitekerezo byacu, tugamije ineza ya twese mu rwatubyaye. Bizashoboka kuko abishyize hamwe Imana irabasanga. Nimuze rero dushyire hamwe kandi mbijeje ubufatanye mugushaka amahoro n’ubwumvikane byadufasha kubaka u Rwanda.

Imana ibarinde kandi ibasesekazemo amahoro n’urukundo.

Umwaka mwiza wa 2016, Umwami Kigeli V Ndahindurwa