Imyaka 28 irashize FPR-Inkotanyi igabye igitero ku Rwanda

Banyarwanda, Banyarwandakazi, nshuti z’u Rwanda,

Hari ku itariki ya mbere u kwakira muri 1990, impunzi z’Abanyarwanda bibumbiye mu mutwe wa FPR- Inkotanyi zagabye igitero ku Rwanda.

Abagabye igitero bavugaga ko baharanira ugutaha kw’impunzi zarimo izimaze imyaka 30 zarahunze u Rwanda ubwo habaga impinduka yasezereye ingoma ya cyami ikimika Repubulika, ariko muri iyo mpinduka hakaza kubaho guhohotera abanyarwanda bamwe bashyirwaga mu gice cy’abashigikiye ubutegetsi bwa cyami. Uretse guharanira itahuka ry’impunzi kandi, FPR Inkotanyi yavugaga ko ije kurwanya ubutegetsi bw’igitugu maze ikimika ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi n’ukwishyira ukizana kwa muntu.

Intambara yatangiye muri 1990 yahekuye u Rwanda, kuko yarushenye mu bikorwa remezo, igakura abantu benshi bo mu maperefegitura ya Ruhengeri na Byumba mu byabo, abantu benshi bakicwa. Nyuma y’ikizere cyari cyatanzwe n’amasezerano ya Arusha, icuraburindi ryongeye kugwira u Rwanda, ubwo mu ijoro ryo kuwa 06 mata 1994, indege yari itwaye uwari umukuru w’u Rwanda, Jenerali Habyarimana Juvénal, kimwe nabo bari kumwe, harimo n’uwari perezida w’u Burundi, bwana Cyprien Ntaryamira, yahanurwaga ubwo bari bavuye i Dar-Es-Salam muri Tanzaniya mu nama yagombaga kwiga ibibazo bya politike byo mu karere. Uko kuraswa kw’iyo ndege kwabaye imbarutso ya jenoside yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi bwibasiye Abahutu ndetse kugeza ubu butarakorerwa iperereza ryimbitse ngo buhabwe inyito ihamye.

Ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi maze abanyarwanda benshi bahunga igihugu bakwirwa imishwaro kubera gutinya kwicwa na FPR yari yaragiye igaragaza ko izobereye muri ubwo bwicanyi mu turere yari yaragiye inyuramo mbere.

Nyuma yo gukora ubwicanyi ndengakamere i Kibeho muri mata 1995, ingabo za FPR Inkotanyi zambutse umupaka maze zisanga impunzi aho zari zarahungiye mu cyahoze cyitwa Zaïre ariyo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, maze zizikorera ubwicanyi ndengakamere, ndetse ubu bwicanyi icyegeranyo cya Loni cyiswe Mapping Report kivuga ko bushobora kwitwa jenoside hagiyeho urukiko rufite ububasha bwo kubyemeza.

Kuva icyo gihe Abanyarwanda ntibaragoheka: baricwa,baranyagwa, barafungwa nta mpamvu abagize amahirwe bagakiza amagara yabo bagahunga.

Ibyo FPR-Inkotanyi yateye ivuga ko ije kurwanya nibyo biranga ubutegetsi bwayo ndetse yo yanarengejeho kuko akarengane kibasiye abanyarwanda b’ingeri zose n’amoko yose.

Banyarwanda, Banyarwandakazi, ishyaka FDU-Inkingi rimaze kubona ako karengane kose n’amakuba byagwiririye abanyarwanda kuva kuya 1 ukwakira 1990, rirahamagarira Abanyarwanda kwishyira hamwe bakarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi kugeza ishubije abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kwishyiriraho ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

FDU-Inkingi yifuza impinduka mu mahoro nkuko yabyerekanye ubwo yoherezaga Perezidante wayo Mme Victoire Ingabire Umuhoza mu Rwanda muri Mutarama 2010 ngo ajye kuryandikishwa maze rikore politike ishingiye ku mahoro n’ibiganiro. Aho kumva ubutumwa bw’Abanyarwanda bifuzaga impinduka inyuze mu mahoro, ubutegetsi bwa FPR bwahisemo gutoteza Madame Victoire Ingabire Umuhoza kugeza ubwo bumufunze bumuziza ibyaha by’ibihimbano ku itariki ya 14 ukwakira 2010. Nubwo ejo bundi ku itariki ya 14 nzeli ubutegetsi bwamufunguye, biraboneka ko hakiri amananiza menshi amushyirwaho ngo adakora politike yisanzuye kandi hari n’abandi barwanashyaka ba FDU-Inkingi ndetse n’abandi mashyaka bafunze bazira ibitekerezo bya politiki.

Ishyaka FDU Inkingi ryongeye gusaba ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi kutaguma kuvunira ibiti mu matwi, maze ikareka urubuga rwa politiki rugafunguka kuburyo ubutegetsi butangwa n’abaturage, bitaraba ngombwa ko hagira abiyemeza kubukuraho ku ngufu.

Harakabaho u Rwanda rugendera kuri demokarasi, harakabaho Abanyarwanda

Bikorewe i Londres mu Bwongereza

Ku ya 01 Ukwakira 2018

Justin Bahunga,

visi-perezida wa kabiri