Inama y'umutekano ya ONU yemeje ikoreshwa ry'indege zitagira abaderevu mu burasirazuba bwa Congo

Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yemeje kuri uyu wa kane tariki 24 Mutarama 2013 ko hakoreshwa indege zitagira abaderevu mu kugenzura uburasirazuba bwa Congo kugira ngo hashobore kuboneka amakuru ahagije ku mitwe y’inyeshyamba ikorera muri ako karere bityo ingabo za ONU zihari zishobore kugera ku nshingano zazo zo kugarura amahoro.

Igitekerezo cyo gukoresha izo ndege cyari cyabanje kurwanywa n’u Rwanda ruvuga ko rutizeye imikoresherezwe yazo ko byaba ari ukuvogera ubusugire no kugeragereza ikoranabuhanga rishya ku banyafrika. Ariko mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Perezida Kagame yagaragaje ko yavuye kw’izima ku kibazo cy’ikoreshwa ry’izo ndege.

N’ubwo bwose izo ndege zikunze gukoreshwa n’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ntambara zirasa ku bakora iterabwoba mu bihugu bya Pakistan, Yemen, na Somalia, indege zizakoreshwa muri Congo zo zizaba zigamije kugenzura gusa.

Ubwanditsi

6 COMMENTS

  1. KAGAME WE,akawe karashobotse!!Ese noneho urajya muri Congo uciye he?Imana ihora ihoze,aho wagejeje abanyekongo n’abanyarwanda ubateza intambara ubanza ari ho na we ugiye kugezwa kuko ikigaragara ni uko ibinyoma byawe n’ubugome bwawe byose byaramenyekanye,abari bagushyigikiye barangije kugukuraho amaboko.Ngaho rero shikama zikubone.Turasaba Nyagasani imana yacu gukomeza kudufasha kwigobotora ingoyi y’uyu mugome wabigize umwuga ku isi yose.

  2. MUKOMERE CYANE
    JYEWE IYONDEBYE MBONA AFRICA YARABAYE IKIBUGA AMAHANGA AKINIRAMO. NONE SE NIGUTE BATAZICYANA MURI SIRIYA ARIHO HARIGUPFA BENSHI NGO BAZIZANYE MURI CONGO. AHUBWO BARASHAKA KWITWARIRA UBUKUNGU BW’AFRICA.

  3. Ahubwo n’ubundi ONU yatinze gutabara kongo bya nyabyo twibaza niba hari abantu onu yaba itinya ko bagaragara mu bibazo by’u Rwanda nko kw’ihanurwa ry’indege yarimo prez.Habyarimana ,ku busahuzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo no ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo Hari UMUNYAMERIKA ukomeye ndetse n’UMWONGEREZA nawe ukomeye bivugwa ko ari bo,ngo bakoresheje Kagame amahano menshi ndetse n’ubu bagikomeza bityo ngo ONU ikabitwara gahoro ugasanga nta gisubizo gifite umurego itanga ngo ni ukujijisha gusaaaaaaaa MUZAKORE UBUSHAKASHATSI MUREBE KO IBYO BINTU ARI BYO ndetse ahari ngo buriya Kagame abo bagabo baramwibikiye ngo bazamuhitana atarabavamo mu manza bye

    • Niyonagize,

      Ntabwo nishimiye ko batwara ubukungu bwa Afrika,ariko byibuze bo niyo basahuye bagira nutwo basagurira Abakene,kandi nizo ntambara ubona ngo nibo baziteza,ariko babikora bafatanije nabategetsi uretse ko atari bose,cyakora umukuru w’Urwanda we mugukorana nabo yarahebuje yibuka ibitereko?

Comments are closed.