Ingirwa raporo ya Paul Kagame ku mpamvu y’urupfu rwa KIZITO MIHIGO ni “UBUSUTWA” busa!

U Rwanda rwagushije ishyano ryirirwa ku gasozi riraharara. Kagame Paul arica abenegihugu b’inzirakarengane ku manywa y’ihangu , akabyigamba bose babireba. None dore yivuganye intumwa y’Imana Kizito MIHIGO , amwica urwagashinyaguro, nyamara ubugwari bwe bumuteye kwikinga inyuma ya za raporo zuzuye ibinyoma by’urukozasoni! Kagame dore igihe kibaye kirekire utobanga u Rwanda kubera ubugizi bwa nabi bwawe butagira imipaka. Birangiye inzego zose nkuru z’igihugu uzihinduye indiri y’IKINYOMA cyiyoroshe ubwicanyi . Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bahaguruke bakubwize 81 ngo ” Askyiiiii”.” : Padiri Nahimana Thomas