INKONI IKUBISE MUKEBA UYIRENZA URUGO!

Inkuru zikomeje kuvugwa muri iyi minsi ni urupfu rwa  Col Mamadou Ndala  umwe wagamburuje abarwanyi ba M23(bamwe Paul Kagame yari yohereje muri Congo kurimbura imbaga y’abahutu ndetse no kumusahurira amabuye y’agaciro), hamwe n’urupfu rwa Col Karegeya Patrick wishwe n’abagizi ba nabi muri Hotel i Johannesburg. Aba bagabo bombi bakaba barazize imashini ya Paul Kagame ikomeje gutsemba abanyarwanda n’abanyamahanga. Mu butumwa aherutse kugeza ku basirikare n’abapolisi;Kagame yivugiye ko agiye guteza amakuba mu gihugu kandi ko uyu mwaka dutangiye uzabamo ibibi byinshi.

Nta gushikanya rero ko urupfu rw’aba bagabo bombi ruri muri gahunda y’umwicanyi Kagame. Nubwo anketi zigikomeza ibimenyetso bimaze kuboneka bigaragaza ko akaboko k’umwicanyi ruharwa Kagame kari inyuma y’iyicwa rya Col Karegeya na Col Ndala

Amakuru ariho ubu aravuga ko aho Col Mamadou yaguye bahatoye mobile phone y’umugarde corps wa Lt Col Tito Bizuru, winjiye mu gisirikare cya Congo avuye mu Rwanda. Uyu Lt Col akaba yafashwe arimo ashaka gutoroka!Hakaba harafashwe na Col Murenzi winjiye mu gisirikare cya Guverinema ya Congo avuye muri CNDP ya Gen Nkunda!

Ku bijyanye n’urupfu rwa Col Karegeya, amakuru aheruka yavugaga ko ababisha bakimara kumuniga,bamutwaye mobile phone ze eshatu. Izo phone bahise bazizimya. Nyamara ngo ku wa gatanu taliki 3 Mutarama 2014, izo phone zose zongeye gukora; ngo ibiro by’iperereza bya Africa y’Epfo bisanga izo phone ziri mu Rwanda; n’ubwo ngo ababishinzwe banze kugira icyo babivugaho!Ibinyamakuru byo muri Afrika y’epfo bikaba byaratangaje mu cyumweru gishize ko uwitwa Gakwerere na bagenzi be babiri baba barafatiwe muri Mozambike,ngo bakaba barashikirijwe inzego z’umutekano za Afrika y’Epfo.

Urupfu rwa Col Karegeya rukaba rwaratunguye abantu benshi, kandi rwanababaje abantu benshi cyane cyane umuryango we by’umwihariko ndetse n’impunzi ziri muri Afrika y”Epfo muri rusange.

Kuri uyu munsi rero nashakaga kubaza Abanyarwanda ikibazo kimwe: Ese Abanyarwanda turemeye, imashini ya Paul Kagame ikomeze idusye nk’imodoka ihonyora ibimonyo mu muhanda?

Buri munyarwanda; Umuhutu, Umutwa ndetse n’Umututsi ashobora gutanga igisubizo cye uko abyumva; ariko reka dusubize amaso inyuma tubone uko dutanga igisubizo.

Mbere yo gukomeza, mbanje kwisegura kuri buri wese usoma iyi nyandiko ikamukora ahantu. Ntawe nashatse gukomeretsa, gusa amateka yacu n’ubwo yabaye mabi, ntibyatuma tutayavuga, kuko nkeka ko kuyavuga, tukayasubiramo kenshi, dushobora kubonera umuti w’ibibazo bikomeje kutubera ingorabahizi. Reka dukomeze rero!

Urukundo rwarayoyotse mu Banyarwanda

Duhereye ku ntambara yashojwe na FPR muri 1990, Abanyarwanda bose barahagurutse (Abahutu, Abatwa ndetse n’Abatutsi), uturere twose, maze turwana ku busugire bw’igihugu cyacu, umwanzi wari uturutse i Bugande tumukubita inshuro. FPR ibonye ko Abanyarwanda bunze ubumwe kandi ko ntaho izamenera, nibwo yadukanye iturufu rya “Demokrasi”! Aho amashyaka atangiriye, abana b’u Rwanda twacitsemo ibice, bitewe n’abapolitisiye batari bazi ibyo barimo, batangira kwigisha abana babo ko intambara u Rwanda rwarimo ngo ari iy’Abakiga ko ngo nta mpamvu nimwe yatumaga Abanyenduga barwana iyo ntambara. Ubwo intambara yacaga ibintu mu majyaruguru, ubwo FPR yashwiragizaga abaturage b’i Byumba na Ruhengeri, irasa itarobanuye mu nkambi ikoresheje za mitrayezi, muzinga na katiyusha; aho kugira ngo dufatane urunana twamagane ubwo bwicanyi bwakorwaga na mwene Rutagambwa n’ingabo ze, abanyapolitiki barimo badutoza kubakurikira ngo bakunde bibonere imyanya muri Guverenema, maze si ugutuka Perezida wacu turasizora, twibagirwa ko bene wacu bo mu majyarugu Inkotanyi zirimo kubabaga nk’amatungo! Bamwe ntibabuze kuvuga bati nibashake babamare, intambara ntizatugeraho! Nyamara ngo “Inkoni ikubise Mukeba uyirenza urugo”! Ndibuka igihe impunzi zabaga Nyacyonga ubwo zabaga zifunguza (gusaba icyo kurya n’imyambaro) mu mugi wa Kigali, bamwe batagira ubwenge n’umutima babwiraga izo mpunzi ngo nibagende bajye gusaba President Habyarimana. Ni akumiro!Nyamara ngo uko byagenze ibara umupfu!Bwarakeye Izamarere zitangira kubavanamo ab’ingirakamaro: Gatabazi ziba ziramwivuganye, Gapyisi na Bucyana nabo ziba zirabivuganye!  Ntibyateye kabiri, President Habyarimana baririmbaga ngo napfa impundu zizavuga, Inkotanyi zamarere ziba ziramwivuganye, maze igihugu cyose gicura imiborogo. Mu ihunga twese twasize imitungo yacu nyuma tuza kwibona turi kumwe  n’impunzi za Nyacyonga mu nkambi twese dutonda imirongo kugira ngo HCR idufashe. Ntibwateye kabiri Inkotanyi ziba zidusanze muri Congo mu nkambi ziraturimbagura! Ntizarebaga Umukiga cyangwa Umunyenduga. Nyamara iyo tuza kugerageza tukumva akababaro abatuye Byumba na Ruhengeri barimo muri kirya gihe cy’intambara, tukabagwa mu ntege, ntabwo igihugu cyacu kiba cyaratwawe n’abicanyi, abasahuzi bagiye kumarira abana b’u Rwanda ku icumu. URUKUNDO muri twe rwagiye he ko basogokuru bari basanzwe batabarana?

Ndahamya nivuye inyuma ko abayoboraga FPR muri 1994 baraye banywa champagne bakimara kumva ko Umukuru w’igihugu cyacu Nyakwigendera Habyarimana yitabye Imana. Urupfu rwa Habyarimana rwahise rukurikirwa no guhumbahumba umuhutu wese wari mu gace bari bafite mu gihe n’Interahamwe ziyobowe na Bwana Kajuga zari zarikoroje mu gace kari mu maboko ya Gouvernement y’abatabazi. Ndahamya nivuye inyuma kandi ko iyo abayobozi ba FPR baza kwemera, hagashyirwa mu bikorwa Amasezerano ya Arusha, igihugu cyacu ubu kiba cyarabaye Paradizo. Ariko bahisemo kumena amaraso y’inzirakarengane, kugeza ubwo nabo ubwabo ndavuga Izamarere zitangiye kubirwaniramo! Icyo bamwe biyibagije ni uko umwicanyi ahorana inyota yo kwica,akaboko k’umwicanyi ko buri kaba kamanitse ashaka uwo yahitana. Mu gihe abatutsi bo mu gihugu imbere bicwaga, bahigwa n’Interahamwe,Izamerere zibeshye ko Mwene Rutagambwa atazabageraho ngo ababuze uburyo. Nyamara ngo: “Inkoni ikubise Mukeba uyirenza urugo”. Iyo bareba kure, bakamagana iyicwa rya Jenerali Fred Rwigema, Bayingana, Bunyenyezi, Kayitare n’abana bishwe na Paul Kagame abaziza gusa ko bize, ibintu umenya biba bitari kugera aha. Biyibagije ko Kagame narangiza kurimbura abahutu, azakurikizaho abatutsi babimufashijemo ngo batazavaho bakamuvamo, bakamuteza akaga .

Nkuko Bikindi yabiririmbye, bakarinda banabimuryoza, nanjye ndunga murye nti: Ko dukomeje kwigira ba NTIBINDEBA kandi Kagame yahagurukiye kutumara bizagenda bite?

Mu butumwa yahaye abasirikare be n’abapolisi, Kagame yavuze ko ngo hari ibyago byinshi bigiye kugwira Abanyarwanda muri uyu mwaka, abasezeranya ariko ko abasirikare n’abapolisi bazabivamo bwuma. Bwarakeye Col Karegeya aba anizwe n’ababisha, naho Col Mamadou aba aguye mu gaco kamuteye rokete, nawe aba yitabye Rurema.

Iyi mashini yarimbuye Abahutu mu gihugu no muri Congo, Abatutsi baha Kagame amashyi n’impundu.Imashini ya Kagame iyo ihitanye Umututsi,abahutu nabo bagasekera mu kijigo, ndetse bamwe nka ba Bamporiki na Rucagu bakavuza ingoma! Nyamara tukibagirwa ko abo bose bicwa ari abana b’u Rwanda, kandi ntawe ufite uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima bwe. Tukiyibagiza ko ejo cyangwa ejo bundi ari wowe cyangwa uriya uzaba utahiwe.

Banyarwanda , Banyarwandakazi ntitugomba gukomeza gutega agahanga ngo Kagame aze akubitemo inyundo nk’uko yabivuze. Niba twanze gukubitwa inyundo, gukatwa amajosi no kunigwa,hari icyo tugomba gukora.

Icya mbere kiruta ibindi turagisanga mu nyandiko yanjye y’ubushize nise “Mandela w’Abanyarwanda azigaragaza ryari?” Muri iyi nyandiko nasabaga Abanyarwanda kwitandukanya n’amacakubiri ayo ari yo yose, nasabaga bamwe kwitandukanya n’ingeso yo kubeshya, kwikubira, ubusambo n’ibindi. Kugira ngo “Inyundo”ya Kagame tuyitsinde birasaba ko buri wese agira icyo yigomwa mu mibereho ye. Umuhutu akageragerageza kumva ibibazo by’umututsi, umututsi nawe akababaro k’umuhutu kakamugera ku mutima. Bitabaye ibyo, tuzahera mu kurebana ay’ingwe, dutungana agatoki ku byatubayeho kandi twikururiye, maze umwanzi w’igihugu akomeze atugaraguze agati. Ni ngombwa rero ko buri munyarwanda ukunda igihugu agarura agatima mpembero, amenye mugenzi we urwaye kandi amusure, uwaburaye tumushakire icyo afungura, uwambaye ubusa tumushakire icyo yambara, tubikore tutaronda amoko cyangwa se uturere, mu rukundo rwa Yezu Kristu.

Umwanzuro

Iyo usubije amaso inyuma ukareba abanyarwanda bamaze gutikira kuva muri 1990 FPR ishoza intambara, usanga bibibaje kubona dukomeza kwifata mapfubyi. Aho gushaka umuti nyawo ngo Abanyarwanda bongere bagire amahoro, ugasanga tukiri mu gihe cy’uruhando rw’amashyaka menshi kandi mu by’ukuri ntacyo ubwinshi bw’amashyaka butumariye, uretse gutatanya imbaraga twari dufite.Ugasanga no muri ubu buhungiro turimo tukirangwa n’amacakubiri ashingiye ku turere n’amoko. Ibi bikaba aribyo bidutinza mu makoni, maze umwanzi nawe agakomeza kutubyina ku mubyimba anashaka amayeri yo kuturimbura. Ndabona rero ko igihe ari iki ngo dukusanye imbaraga dufite, maze dufatane urunana tuvaneho iriya ngoma igiye kutumaraho urubyaro, abavandimwe n’inshuti. Igihe ni iki ngo twiyibagize ibihe bibi byose twanyuzemo, maze turebe twese icyerekezo kimwe cyo gutabara abana b’u Rwanda bari mu kangaratete.

Urupfu rwa Nyakwigendera Col Karegeya rutubere icyitegerezo, twongere dusubize amaso inyuma, twibuke inzirakarengane zo mu moko yose zishwe urw’agashinyaguro n’imashini ya FPR. Abo bose bishwe n’inkoramaraso tukicecekera, dukeka ko bitatureba kandi ko  bitazatugeraho; cyangwa dusekera mu kijigo ngo nibumve kuko tudahuje ubwoko, tubibuke twibuka n’ababo basigaye kuri iyi si. Twibuke agahinda abana babo bafite ubu, twibuke naba bandi batigeze bashyingurwa.Twibuke abo bose bafungiwe akamama kandi inkoramaraso zigaramiye! Abo bose batubere umusemburo wo kumva akababaro ka bagenzi bacu, maze twitandukanye n’inzangano izo ari zo zose.

Col Karegeya arapfuye, aragiye. Gen Kagame n’abambari be bavugije impundu, barongera banywa champagne nk’uko bakunze kwishimira ko abatavuga rumwe babo bapfuye. Nyamara ndagira ngo mbwire Abanyarwanda ko Kagame atari akwiye kwishimira urupfu rwa Col Karegeya; ahubwo yagakwiye gusaba abana b’u Rwanda kujya mu cyunamo guhera umunsi yiciyeho Karegeya. Kuko kuva Karegeya yitaba Imana, Abanyarwanda bose, amahanga yose yabonye ko igihugu kiyobowe n’amadayimoni, none Nyagasani Uwiteka akaba yaciye iteka ko agiye guha umwana wayo inkoni yo kubohora abana bayo. Si ndi Prophete cyangwa se Umupfumu, ariko ibintu niko bimeze.

NIMUKANGUKE BURAKEYE.

BANGAMWABO Abel

Afurika y’Epfo

[email protected]