INKUNGA YO GUTANGIRA AMASHURI

Muri kuko kwezi kwa Nzeli abana b’impunzi bari mu inkambi hirya no hino  mu muri Afrika batangiye amashuri. Abenshi muri bo nta bikoresho bikenewe bafite, abandi bakeneye gufashwa kwishyura amashuri yabo aho bisabwa. 

Umuryango wacu BAMUKUNDE FOUNDATION  umaze kwandika abana 75 bari muri Zambia, Congo, Uganda n’ u Burundi. Umubare w’abana bakeneye ubufasha urimo uriyongera.

Dufatanye dufashe abo bana nabo bashobore kuzabasha kwiga neza, aribyo twemerako bizabageza ku indoto zabo zo kuzagira ubuzima bwiza. 

Tuzaza tubagezaho amakuru y’amashuri nay’ubuzima bw’umwana cyangwa abana muzafasha, kugirango mumenye akamaro ubufasha bugeraho. 

Abifuza kumenya ibisobanuro ku bikorwa byacu mwareba kuri www.bamukunde.org cyangwa mukatwandikira [email redacted]

Menya byinshi kuri iki gikorwa unatange inkunga yawe uciye hano >>>

Tubaye tubashimiye.