INZIRA YA 2: GUHIRIKA UBUTEGETSI KU NGUFU (Coup d’Etat)

Hari Abanyarwanda bakomeje kwifuza ko ikibazo cy’agatsiko cyakemurwa na kudeta. Ngo mu ngabo z’igihugu hakabonekamo abasirikari b’intwari bahitamo kudakomeza gushyigikira Paul KAGAME n’Agatsiko ke, bakagira uruhare mu kubafatisha hakoreshejwe ingufu za gisirikari, batakwicwa bagashyikirizwa ubutabera. Hari ibindi bihugu byanyuze iyi nzira, umusirikari agakuraho ubutegetsi buriho, akayobora igihe gito, hanyuma akabusubiza abasivili mu gihe cyagenwe.

Iyi nzira ariko rero nta cyizere twayigirira kubera ko:

(1) Ngo mu Rwanda kudeta ntishoboka muri iki gihe: Paul KAGAME ni we ubwe wabyivugiye ku mugaragaro ko mu gihe cya Perezida HABYARIMANA ari bwo kudeta yashobokaga, ko we adashobora gukorerwa coup d’Etat.

Kagame kandi yavuze n’impamvu kudeta idashoboka muri iki gihe : ngo abakayikoze (abakuru b’Ingabo ze!), ngo ni imbwa z’imisega zitagize icyo zishoboye ! None Kagame yaba avuga ukuri? Njye ndetse ndatinya ko avuga ukuri ! Iyo aba atavuga ukuri, igihe tabivugiye kugeza ubu izo “mburamukoro” zakabaye zaramweretse ko hari icyo zishoboye koko!

(2) Njyewe mbona kudeta ntacyo yakemura ku bibazo by’Urwanda iramutse ikozwe na bamwe mu bagize Agatsiko. Icyo gihe havaho KAGAME, agasimburwa na KAGAME mushya, yenda akaza arusha uwambere ubugome! Byaba bimaze iki ko Agatsiko gasimburwa n’akandi?

(3) Na none umuturage yaba akomeje kugirwa indorerezi nk’aho gushaka umuti w’ibibazo by’igihugu bitamureba. Icyo gihe abitangiye gushaka “ingirwagisubizo” bafata imyaka itari mike yo kwihemba, umuturage agakomeza kwicira isazi mu jisho!

Uko mbyumva:

Kudeta si igisubizo ku baturage b’u Rwanda. Yaha abasirikari indi myaka itari mike yo gukomeza kwigaragura mu bibazo by’igihugu ari nako bahembera izindi ntambara cyangwa jenoside!

INZIRA YA 3……..(UBUTAHA)……

Inzira ya mbere