Inzira yo kuvugisha ukuri muri politiki ni ndende ariko irakenewe

Iyi nyandiko igamije kusubiza Placide Uwizeyimana, umuyoboke wa RDI-Rwanda Rwiza n’umunyamakuru witwa Cyiza Davidson wo muri Rushyashya kubyo banditse biri kuri internet bijyanjye n’inyandiko yatangajwe taliki 23/10/14 mur’iki kinyamakuru nari nise nti: Faustin Twagiramungu: abamuzi tumubwize ukuri mugufasha abanyarwanda. Nyuma yo kuyitangaza nari nasanze ataringombwa ko ngira icyo nandika kubayigaye kubera ko bose nasangaga badahakana ukuri kuyivugwamo nihagariyeho, ahubwo bakivugira cyane cyane ibindi banyitirira kandi ntanditse.

Ndagirango kandi byumvikane k’uwariwe wese usoma inyandiko zanjye ko ibitekerezo biba bizikubiyebo biba buri gihe ari ibyanjye, ntawundi, yaba umuntu ku giti cye cyangwa ishyirahamwe, yewe n’umuryango wa politiki uwariwo wose bibabivugira. Habaye hari wenda abandi batekereza nkanjye ntabwo arinjye byakwitirirwa. Sinjya inama nabo mbere yo kwandika icyo ntekereza ku kibazo iki n’iki. Ndakekako ari uburenganzira bwanjye ndetse n’ubwa buri wese bwagobye kubahirizwa, ntawumva ko abangamiwe, kuko hari byinshi byaramirwa mu kugenza gutyo. Birazwiko abantu benshi hari ibyo dutekereza kimwe, ariko uburyo tumenyekanisha cyangwa tuzinzika ibitekerezo byacu bugatandukana kubera impamvu zinyuranye.

Reka ntangire ngira nti kutavuguruza ibinyoma ubibona, kandi kubyihorera hari icyo byangiza, atari ubutwari. Kutavuguruza ikinyoma ni ukugiha intebe. Iyo kiyimazeyo igihe, kenshi na kenshi gihinduka cyangwa gifatwa nk’ukuri. Ibyari bisanzwe ari ukuri bikibagirana, wenda ndetse byatungutswa bikamaganwa n’ababandi bimitse ikinyoma. Tutagiye kure, muzirikane uko amarorerwa yabaye mu Rwanda kuva muri 1990 avugwaho n’ubutegetsi bwa Kigali. Ibinyoma n’ukuri byabwo mu kubitandukanya bikenera abahanga, kuberako ikinyoma cyimitswe hagamijwe inyungu buriya butegetsi bubifitemo. Ibinyoma byacengejwe mu mitwe cyane cyane y’urubyiruko nyarwanda bikazagora kubiruvanamo ubwo ukuri kuzaba kumaze kuganza.

Iyi nyandiko iri no mu rwego rwo gushishikariza abandi bose bifuza kujya batangaza ibitekerezo byabo ku bintu n’ibindi, cyane cyane bireba igihugu cyacu, kuko ibi biri mu buryo abantu batera imbere mu mitekerereze n’imigirire, ndetse bakanatuma ibintu bihinduka. Ntatinze rero reka ngaruke ku ngingo remezo y’iyi nyandiko, mbanzirize kubyo Placide Uwizeyimana yanditse. Aragira ati: “…(Ambrose) arashaka ko Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’impuzamashyaka CPC akaba na prezida wa RDI-Rwanda Rwiza areka gukora politiki!…” Agakomeza agira ati: “Bishoboka bite ko umuntu wiyita umunyapolitiki ajya kubwira undi munyapolitiki wo mu rindi shyaka ngo nahagarare k’ubuyobozi bw’amashyaka yashinze?” Hari n’ahandi avuga ati: ”Kandi nimba ashaka kuzamukira kuri Twagiramungu ngo akunde amenyekane nabyo yabivuga kumugaragaro.”

Mbanze nkosore Placide. Siniyita umunyapolitiki, niwe ubinyita. Wenda muri kiriya gihe cya mbere ya 94 yashoboraga kubinyita kuko ntari umuyoboke gusa w’ishyaka MDR nkuko nabyanditse. Kuba umuyoboke w’ishyaka iri niri ntibihindura uwo muyoboke umunyapolitiki. Muri rusange, byarigushimisha iyo Placide asoma neza inyandiko yanjye akerekana kubiyivugwamo byose, ibiri ukuri, n’ibiri ibinyoma. Ibinyoma akabinyomoza. Ikibazo si uko Faustin Twagiramungu ayobora, yaba ishyaka cyangwa impuzamashyaka iyariyo yose. Ikibazo nyamukuru ni amateka ye mubyerekeranye n’imiyoborere kandi akomeza kwerekana mur’uko kuyobora. Kutabyamagana rero mu gihe atari byiza, byaba ari ukwerekana ko ntacyo amateka atwigisha. Singaye babandi bajya bavuga ko hari abanyarwanda batagira amateka. Ntabwo waba warabonye umukinnyi runaka atera ibicamurundi incuro zitabarika mu makipe anyuranye, maze wamubona mu kibuga ntubwire abatamuzi ibyo wowe umuziho, cyane cyane uzirikana ubuzima bw’abakinnyi bagiye guhura nawe cyangwa ubwoko bw’umukino abareba baribuze kubona kubera we.

Hariya Placide avuga ko ntawugomba kuvuga Twagiramungu kuko yaba ashaka kumenyekana amwuririyeho, birasa nibivugako iyo umuntu, yaba umugambanyi, umunyamatiriganya, umunyakinyoma, umunyagitugu, n’ibindi nk’ibi bidakwiye, kuriwe ngo yahindunze indashyikirwa, ntawugomba kumuvuga. Umuntu akaba yakwibaza icyo we n’ishyaka rye baba bakora bavuga ubutegetsi bubi bwa Kigali n’ababuri imbere. Baba nabo babuvuga nabi kugirango babwuririreho bimenyekanisha? Byaba bibabaje niba batabikorera ububi koko bwa buriya butegetsi bwa FPR.

Nanone twaridukwiye kumva neza ko abanyapolitiki bagomba kuvugwaho ibyo bazwiho byose, mu gihe ari ukuri, ariko bishobora kuburira cyangwa kumurikira ababa babakurikira batabazi neza. Uko kuri ni ngombwa cyane cyane mu gihe kutavuzwe bishobora kugira ingaruka mbi kuri benshi. Ntawubujije uwariwe wese gukurikira umunyapolitiki uwariwe wese, ndetse n’ utarubikwiye. Cyakora uwakurikira kuberako adasobanukiwe, uwo we akwiye kumurikirwa kugira ngo atagwa mu ruzi arwita ikiziba. Mwibukeko Kagame na FPR ye bajya bavuga ngo ko bibohoreye u Rwanda. Ibyo Placide avuga byuko ngomba guceceka ku byerekere Faustin Twagiramungu, byaba bihwanye nuko twese abavuga ko Kagame atarakwiye gutegeka u Rwanda kubera imitegekere ye, twaba dukwiye guceceka, kuko yibohoreye igihugu, nubwo yagaritse imbaga na n’ubu agikomeje.

Kubyerekeye inyandiko ya Cyiza Davidson wo muri Rushyashya, ahereye kuri iriya nyandiko ya Placide Uwizeyimana navuze haruguru, we atangira agira ati: “Ishyamba si ryeru mu ishyaka RDI Rwanda rwiza rya Twagiramungu Faustin na Ishema Party ishyaka rya Nahimana Thomas.” Arongera akagira ati: “…(Ambrose) avuga ko imyitwarire ya Twagiramungu idakwiye harimo Twagiramungu afite amacakubiri, ubutiriganya no kurangwa no kuba nyamujyiyobigiye.” Nanone hari aho avuga ati: “…yamusabye ko yakura mu mutwe Twagiramungu n’ishyaka rye akabanza agakemura ibibazo by’amoko bibarizwa mu ishyaka abereye umuyoboke.”

Mbere na mbere tumenyeko Rushyashya ari ikinyamakuru kibogamiye kuri FPR cyandikirwa mu Rwanda, twese tukaba tuzi neza ko nta kinyamakuru kigenga kiba mu gihugu. Bikaba byakumvikana vuba rero ko cyandika ibifasha umurongo w’ubutegetsi gikorana nabwo kibaye ataribwo gikorera. Rero kuby’uko nashubije  Placide Uwizeyimana kubyerekeye kuba umuyoboke w’ishyaka runaka no kugira ibitekerezo by’umuntu ku giti cye, icyo nakwongeraho gusa ni iki: uwaba akorera cyangwa akorana na FPR afite inyungu nyinshi mu kwemeza, nubyo yaba nta bimenyetso yerekana, ko hari ibibazo ibi n’ibi hagati y’amashyaka ayirwanya. Niba Cyiza Davidson atabona ko nta kindi kibazo cy’ingenzi kiri mu nyandiko yanjye navuze uretse imikorere ya Twagiramungu, ntabubasha mfite bwo kumwumvisha ibyo adashafa kumva cyangwa gusoma.

Aho avuga ngo navuze ko Twagiramungu ari nyamujyiyobigiye, ahaho ndabona, asa nusoma gusa ibyo yitekerereza aho gusoma ibyanditse. Ibi nanone bikaba bijyanye nabiriya avuga ngo nimbanze nkemure ibibazo by’amoko biri mw’ishyaka mbereye umuyoboke. Nibutse ko ntanditse nk’umuyoboke w’ishyaka iryariryo ryose. Nubwo nta bibazo by’amoko navuze bigaragara mu nyandiko yanjye, kuba wenda naratangaje ko ba Emmanuel Gapyisi, Felicien Gatabazi na Martin Bucyana bari abahutu, keretse niba aribyo yita ikibazo cy’amoko. Ibi ahubwo bikaba byerekana ko uko buriya butegetsi bwa FPR bukora kugira ngo bugere kubyo bushaka, bukoresha amacakubiri, ibibazo by’amoko, n’ibindi, bubyitira abandi baburwanya, kuko bubona bwo bibufasha. Bugakekako n’abandi n’abo ariko bagomba kuba bakora.

Mu gusoza iyi nyandiko sinarangiza ntahamagariye abanyarwanda bose, cyane cyane abitwa ko bahuriye mu miryango idaharanira inyungu, n’abigenga ku giti cyabo bababajwe n’ibikomeza kubera mu gihugu cyacu kubera ubutegetsi bubi, guhaguruka tugaharanira kugira abategetsi b’inyangamugayo, batajejeta amaraso, batasahuye ibya rubanda, batagambaniye abanyarwanda, batagize uruhare mu kugira ingutu ibibazo igihugu cyacu cyanyuzemo kandi gikomeje kubamo. Abo bantu bashobora kutuyobora neza barahari mu moko yose y’abanyarwanda, keretse niba tudashaka kubona, cyangwa dutegereje ibitangaza. Abo banyarwanda, nitubashake, tubegere, tubatere inkunga uko dushoboye. Nitutabigenza dutyo tuzongera tuyoborwe n’abicanyi cyangwa abanyagitugu badutwara uburenganzira bwacu bwose.

Inzira yo kuvugisha ukuri mu rwego rwa politiki ni ndende. Abarwanya ukuri kuko bimitse ikinyoma bo bazahoraho. Ariko iyo nzira irakenewe cyane, kuko bitabaye ibyo, ntaho twaba tuva cyangwa tujya. Abanyarwanda dukeneye imitegekere mishya, n’abategetsi bashya.

Ambrose Nzeyimana 

Political Analyst/ Activist

Organising for Africa, Coordinator

The Rising Continent, Blog editor

 

London, UK

 

Email: [email protected]