Ishyaka ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2019.

Dr Theogene Rudasingwa

UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2019.

Washington D.C., ku wa 31 ukuboza 2018

Ishyaka ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement ririfuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2019.

Banyarwanda,

Umwaka wa 2018 uratashye, ejo tuzatangira uwa 2019. Abanyarwanda benshi bawurangirije mu gahinda, ishavu no kwiheba. Kenshi abantu batekereza batyo mu bihe by’intambara yeruye, by’ibyorezo bihekura, by’amapfa, by’ibiza bitungurana cyangwa by’inzara nka za Rukungugu, Ruyaga, Rwakabaga, Rumanura, Rwakayihura, Ruzagayura, Rureshyeshya n’izindi. Ibi bibazo bizarangira ryari ? Ese uyu mwaka uje wa 2019 dufite ngamba ki zo kugarurira abaturage ihumure ? Ikigaragara cyo ni uko ubutegetsi bwa Paul Kagame bushishikajwe gusa n’ishusho yabwo no kwamamara mu mahanga kurusha kuzamura umuturage wo hasi wugarijwe n’inzitizi z’urusobe.

Henshi hirya no hino abantu bariho barasoza umwaka batekanye mu bihugu byabo. Mu gihugu cyacu abantu barabara ubukeye. Bugarijwe n’ubutegetsi bw’igitugu, umutekano muke uterwa n’inzego z’ubutasi za Leta, ivanguramoko, itotezwa, ubukene, amategeko akandamiza abaturage, kubura ubwisanzure bwo kwidengembya no kugaya ibitagenda, akarengane n’ ubwikanyize ku by’igihugu byaba ubukungu, ubutegetsi, uburezi, ubuvuzi, ubutabera n’imibereho y’abaturage. Iby’igihugu biri mu maboko y’agatsiko kakibohoje ku buryo benshi babaye nk’iminyago idafite ijambo iwabo. Abanyarwanda bamwe baheze ishyanga mu gihe hari abandi babuze aho banyura ngo bahunge.

Ntibikwiye ko Abaturage bakomeza kubaho mu ntugunda, imbishya, ubwikanyize, igitugu, ivangura n’itotezwa. Kubirwanya bisaba ingufu za buri wese uba wiyemeje kwitanga kugira ngo abazaza ejo bazagire igihugu kizima gitemba amahoro arambye. Bisaba guharanira uburenganzira bwo kuvuga, ubwo gukora politiki mu gihugu, ubwo kwamamaza imishinga ya politiki yazahura igihugu cyacu ntigikomeze kuba ingaruzwa muheto y’udutsiko. Kuva ku ngoma ya cyami na za Repubulika uko zagiye zisimburana kugeza ubu, imisonga y’Abanyarwanda batotezwaga, bahezwaga cyangwa banenwaga ntiyabuzaga abandi gusinzira no kudamarara. Ntibikwiye gukomeza gutyo. Niyo mpamvu duhamagarira abantu bose biyemeje gukora politiki guharanira ukuri kutavangura, kandi bakagaragaza imishinga yubaka igihugu buri wese yibonamo.

Muri uyu mwaka wa 2018 hari zimwe mu mfungwa za politiki zaburiwe irengero, izindi ziva muri gereza ifunze, ziradohorerwa n’ubwo zikimeze nk’izifungiye mu ngo. Inyinshi ziracyari mu munyururu zizira ibitekerezo bya politiki.

Mu bubanyi n’amahanga, naho ubutegetsi bwakoze ibishoboka byose kugira ngo burebwe neza n’ibihangange bya mpatsibihugu. Bwakuyemo inyungu nyinshi zikomeye kuko bimwe mu bikomerezwa byo ku isi byasuye u Rwanda, igihugu gikomeza kwirundaho imyenda mvamahanga ndetse ubutegetsi bwa Paul Kagame bubona icyuho cyo kuzimya amadosiye yari abubangamiye ku rwego mpuzamahanga cyane cyane nk’iperereza ry’Ubufaransa ku ihanurwa ry’indege ryo ku wa 6 mata 1994 ryahitanye abaperezida b’u Rwanda n’u Burundi, kandi rikaba na cya gishashi cyakongeje inkongi ya jenoside yibasiye Abatutsi n’itsembatsemba ry’Abahutu. Ak’imuhana kaza imvura ihise. Ubutabera ku marorerwa ndengakamere yabaye mu Rwanda nitwe tuzabuharanira si abanyamahanga.

Umubano mubi hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere nawo ukomeje gutera ubwoba abaturage bafite impungenge z’intambara itutumba. Ubutegetsi bwa Paul Kagame burakataje mu gushotorana n’abaturanyi cyane cyane u Burundi na Uganda. Politiki y’ubushotoranyi iteka irangirira mu ntambara.

Kuba twinjiye mu mwaka mushya sibyo byonyine bizahindura ibintu mu gihugu no mu karere. Bizahindurwa n’abantu n’ibitekerezo bazagaragaza byatuma imbaga isonzeye amahoro arambye ibyibonamo bityo ikabiharanira. Uko biri kose ni igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma tugakura amasomo mu byahise n’ibiriho ubu, tugaharanira ejo hazaza heza.

Uyu mwaka uzatubere umwaka w’ibisubizo birambye ku bibazo by’igihugu cyacu n’akarere.

Muzagire umwaka mwiza w’uburumbuke n’amahoro.

Dr. Theogene Rudasingwa
Umuyobozi mukuru
Ishakwe – Rwanda Freedom Movement