« ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRASANGA LETA Y’U RWANDA IGOMBA GUFATA INGAMBA ZIHUTIRWA ZO GUHANGANA N’INGARUKA Z’IBYEMEZO YAFASHE MU GUKUMIRA COVID-19 »

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°005/PS.IMB/NB/2020

Kuwa gatandatu taliki ya 14 Werurwe 2020,Leta y’u Rwanda yatangaje ko umuntu wa mbere yagaragaweho n’icyorezo cya virusi ya « COVID-19 ari Umuhindi winjiye mu Rwanda ariko adafite ibimenyetso by’icyo cyorezo.

Nyuma yo gutahura uwo muntu, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zirimo gukangurira Abanyarwanda isuku, kudasuhuzanya bakorana mu ntoki,kwirinda kugenda mu mudoka abantu bacucitse,kubuza ibiterane by’abantu benshi n’ibindi.

Kuva  kuwa gatandatu taliki ya 21 Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda yafashe izindi ngamba zikomeye nk’izo  mu bihe by’amage nko kubuza Abanyarwanda kuva mungo,guhagarika gutwara abantu kuri moto,kutajya mu Ntara n’ibindi.Ibi byose bikaba bigaragaza neza ko ubuzima muri Kigali ndetse no mu Rwanda hose bwahagaze ariko nk’uko imvugo za bamwe mu bategetsi   zibigaragaza, Leta ya FPR irasa nk’aho idashishikajwe no gushaka ibisubizo byihuse byahangana  n’ingaruka z’ibyo byemezo bikakaye dore ko bibangamiye rubanda rugufi rwari rutunzwe no gukora imirimo iciriritse nko guca inshuro kandi aba nibo bagize igice kinini cy’Abanyarwanda .

Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ingamba zafashwe na Leta ya FPR INKOTANYI mu gukumira COVID-19 zishobora gutera ibindi bibazo bikomereye u Rwanda n’umuryango nyarwanda dore ko byatangiye kwigaragaza kuko  inzara iri kunuma ku buryo mu minsi mike ishobora kugarika ingogo ziruta iza COVID-19.Ibi kandi bishobora no gukurura  umutekano muke mu gihugu bishingiye ku umwiryane aho rubanda rugufi rushobora kwirara mu bakire bake babayeho neza.

Muri  urwo rwego,Ishyaka PS Imberakuri rirasanga Leta y’u Rwanda igomba gufata ibyemezo byihutirwa byo  mu rwego rw’ubukungu kugira ngo   ibintu bisubire mu buryo.Aha,Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ari ngombwa ko  Banki Nkuru y’u Rwanda ishyira amafaranga ku buryo butaziguye  ni ukuvuga bidaciye mu mabanki,  mu bigo byose bikora iby’ubucuruzi cyane cyane inganda zikora ibintu nkenerwa bya buri munsi nk’ ibiribwa,ibinyobwa, imiti, imyenda ariko n’ibigo bitanga serivisi nk’izo gutwara abantu n’ibintu,izo gutanga amafunguro,iz’ubuzima n’ibindi.Nubwo bishoboka ko Banki Nkuru y’igihugu yaba itemerewe gukora muri ubu buryo,Inteko Ishingamategeko yavugurura itegeko rigenga Banki Nkuru y’Igihugu kugirango ihabwe ubwo bubasha kuko iyi n’iyo nzira yonyine yatuma ibintu bisubira mu buryo cyane cyane ko ibi bigo byabona amikoro yo gusubukura ibikorwa byabyo ,abakozi bagahembwa maze isoko ry’ibintu na serivisi  ndetse n’iry’amafaranga rikagarura ubuyanja.

Rikiri kuri iyo ngingo yo kuzahura ubukungu,Ishyaka PS Imberakuri rirasanga imisoro yose igira ingaruka ku giciro cyane cyane imisoro iziguye ituma ibintu bihenda nk’umusoro  ku nyongeragaciro (TVA) n’amahoro ya Gasutamo yaba igabanyijwe ndetse imwe ikaba yaba ivanyweho burundu ku bicuruzwa bimwe na bimwe nkenerwa bityo ibiciro ku masoka bikagabanuka kugira ngo abafite amikoro make  kubera kubura akazi bashobore  nibura guhaha ibintu nkenerwa.

Mu gusoza,Ishyaka PS Imberakuri rirasaba rikomeje Leta y’u Rwanda kwita ku kibazo cy’ubucucike buri mu magereza y’u Rwanda.Aha,rirasanga bamwe mu banyururu  bahamwe n’ibyaha byoroheje barekurwa kuko bitabaye ibyo mu minsi mike COVID-19 iragarika ingogo muri za gereza z’u Rwanda.

Bikorewe i Kigali,kuwa 22 Werurwe 2020

Me NTAGANDA Bernard

Prezida Fondateri wa PS Imberakuri (Sé)