Ishyaka riba ku mutima! JM Mbonimpa wa RDI Rwanda Rwiza

    ITANGAZO RY’ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA

    Tariki ya 9 Nzeri 2012, Inama y’ubuyobozi bw’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, isuzuma uko ishyaka rihagaze muri iyi minsi, ifata n’imyanzuro ijyanye n’ubutumwa bunyuranye bwoherejwe n’abarwanashyaka, nyuma y’ukwegura k’Umujyanama mu by’amategeko n’Umukomiseri mu by’umutekano.

    Ku byerekeye imiterere y’ishyaka n’imigambi yaryo

    1.Inama yishimiye ko RDI ihagaze neza, ikaba ikomeje ishingano zayo, zo kugeza u Rwanda kuri demokrasi ishingiye ku kuri, ku butabera no ku bwisanzure. Ni muri urwo rwego inama yashimangiye ibyemezo byafashwe mu minsi yashize, birimo kuzajya gukorera mu Rwanda, kubera ko ari ho Abanyarwanda benshi bari, n’ibibazo bigomba gukemurwa bikaba ari ho biri.

    2.Inama yamaganiye kure abantu bose bitiranya politiki n’intambara y’amagambo, birengagije ko politiki ikorerwa rubanda kandi muri rubanda, ko idakorerwa mu mahanga gusa no ku byuma by’abazungu bitari byanamamara mu cyaro cy’i Rwanda.

    Jean Marie Mbonimpa

    3. Inama yasabye ko RDI yakomeza kumvikanisha igitekerezo cy’uko intambara ya demokarasi itazakorwa n’abari mu mahanga bonyine, ko ahubwo izakorwa cyane cyane n’Abanyarwanda bari mu gihugu, nibamara gutsinda intambara y’ubwoba, bakikunkumura akamenyero kabi ko guhakirwa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego Prezida w’ishyaka azashyira ahagaragara inyandiko (déclaration) igamije kwibutsa umurongo wa politiki wa RDI, n’uburyo ibona ubufatanye bwayo n’andi mashyaka ya opposition.

    Ku byerekeye ubutumwa bumaze iminsi bwohererezwa ishyaka

    1.Inama yashimishijwe n’uko RDI ishyigikiwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose, nk’uko bigaragazwa n’ubutumwa bwinshi bwakiriwe.

    2.Inama yashimiye byimazeyo abarwanashyaka bose bohereje ubutumwa, ku bw’inama zabo zubaka, zimwe zikaba zibutsa ko nta shyaka ry’induru n’ubwirasi, ko ishyaka riba ku mutima, rikarangwa n’ubwitonzi n’ubushishozi, rikirinda amaco yo kujajaba no kujarajara; izindi nama zikaba ari izisaba kuzirikana ko igihe kizagera, ishyaka rikayoborwa n’abazabitorerwa, rimaze gushinga imizi mu Rwanda.

    3. Inama yunze mu ry’abarwanashyaka bohereje ubutumwa, yemeza ko abeguye bazasimburwa vuba, hakurikijwe ubushobozi n’ugukunda ishyaka kw’abifuza gushyirwa mu myanya.

    Bikorewe i Sion (Suisse) kuwa 10 Nzeri 2012.

    Mbonimpa Jean-Marie
    Umunyamabanga Mukuru

    Comments are closed.