Human Rights Watch irarega M23 ibyaha by’intambara

Umutwe wa M23, uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo mu burasirazuba bwa Congo uraregwa ibikorwa bitandukanye bibangamira ikiremwamuntu nk’uko bivugwa mu cyegeranyo cya Human Rights Watch.

Icyegeranyo cya Human Rights Watch, cyavuye mu iperereza ryakozwe ku banyekongo n’abanyarwanda bagera kuri 200, muri bo harimo abahoze mu nyeshyamba za M23 n’abavuga ko bahohotewe. Imyanzuro y’iperereza yemeza ko abantu 33 bari binjiye vuba mu gisirikare cya M23 bagerageje gutoroka barafashwe baricwa.

Uwo muryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu uvuga kandi ko M23 yashyize abantu mu gisirikare cyayo ku ngufu, yagize uruhare mu bikorwa byo gufata abagore ku ngufu, kwica abatavuga rumwe nayo n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu.

Icyo cyegeranyo kandi cyashyize mu majwi igihugu cy’u Rwanda ku nkunga ruha inyashyamba za M23.

Ida Sawyer, umushakashatsi wa Human Rights Watch avugana na Radio Okapi yagize ati:« Inyeshyamba za M23 zagize uruhare runini mu byaha by’intambara byakozwe ku rwego rwo hejuru ku kagambane na bamwe mu bayobozi b’igihugu cy’u Rwanda bakomeje guha inkunga ya gisirikare inyeshyamba za M23.»

Icyegeranyo cyakozwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye gishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23, Leta y’u Rwanda yaracyamaganye ndetse irega na bamwe mu mpuguke kubogama. Uretse ko bitabujije ibihugu bimwe na bimwe bitera inkunga u Rwanda kuba biretse guha Leta y’u Rwanda iyo nkunga.

Iki cyegeranyo cya Human Rights Watch kikimara gushyirwa ahagaragara umuvugizi w’inyeshyamba za M23, Lt Col JMV Kazarama yacyamaganye avuga ko ibirimo ari ibintu by’ibihimbano bitigeze bibaho.

Naho ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda nayo ivugwa muri icyo cyegeranyo, Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze ko icyo cyegeranyo nta mwanya wo kugitaho bafite ngo Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe icyateza abaturage bayo imbere ngo naho ibyegeranyo nka biriya bizahoraho.

Iki cyegeranyo gisohotse mu gihe inyeshyamba za M23 zatangaje ko zifuza kugirana imishyikirano na Leta Congo, zikaba zivuga ko zifuza ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda yaba umuhuza.

Ubwanditsi

icyo cyegeranyo mu gifaransa

icyo cyegeranyo mu cyongereza