Israel: Abaderevu b’indege bavuze ko batazemera gutwara abimukira b’abanyafurika birukanwe!

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru dukesha ikinyamakuru Times of Israël cyo mu gihugu cya Israel aravuga ko bamwe mu baderevu b’indege z’ikigo cyo muri Israel cy’iby’indege EL AL batangaje ko batazatwara abimukira b’abanyafurika bazirukanwa ku ngufu na Leta ya Israel boherezwa mu Rwanda no muri Uganda.

Iki gikorwa ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko ari nk’icy’umuhango gusa kuko abimukira b’abanyafurika birukanwa muri Israel natwarwa n’indege zindi z’ibigo bikora iby’indege.

 

Abaderevu b’indege byibura 3 ba El Al bakoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Facebook batangaje ko banze kuzaba abafatanyabikorwa mu gikorwa cyo kwirukana abimukira b’abanyafurika muri Israel.

Iki gikorwa bigaragara ko ari nk’umuhango gusa kuko nta ndege za El Al zijya mu Rwanda cyangwa muri Uganda ahubwo abirukanwe bakunze kujyanwa n’indege z’ibindi bigo ziciye muri Ethiopia na Yordaniya.

Ubuyobozi bushinzwe iby’indege muri Israel na Sendika y’abaderevu b’indege byabonye ubutumwa burenga 7500 busaba kutagira uruhare mu kohereza impunzi ahantu ubuzima bwazo bushobora kujya mu kaga. Nk’uko bitangazwa n’umuryango ufasha wo muri Israel witwa Zazim.

Iddo Elad, umwe mu baderevu b’indege washyize ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018 yavuze ko atazemera gushyira impunzi urupfu! Arongera ati: “Ntabwo nzagira uruhare muri kiriya gikorwa cy’ubunyamanswa!”

Undi muderevu witwa Shaul Betzer, we yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook kuri iki cyumweru agira ait: “Nk’umuderevu w’indege kandi nk’umuntu ni ikintu kidashoboka kuri njye kugira uruhare mu kujyana impunzi ahantu amahirwe yazo yo kubaho ari make cyane” 

Umuderevu wa gatatu witwa Yoel Piterbarg, yibukije amahame ya Kiyahudi aho umuyahudi wese asabwa kwita ku mpunzi. Yagize ati: “mureke impunzi zigume hano kandi zifashwe nk’ibiremwamuntu. Abayahudi nabo ikindi gihe bari impunzi, bifuza ko bafashwa aho kwirukanwa”

Yongeyeho ko abasaba ubuhungiro batagomba kwirukanwa nk’imbwa boherezwa mu buhugu byabo aho akababaro, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, no gupfa urwagashinyaguro bibategereje.

Kuri uyu wa mbere impunzi z’abanya Eritrea zirenga 1000 zahuriye imbere y’Ambasade y’u Rwanda i Tel Aviv muri Israel zamagana igikorwa giteganijwe cyo kuzirukana.

Mu kwezi gushize inteko ishinga amategeko ya Israel izwi ku izina rya Knesset yemeje umushinga w’itegeko wiswe ngo uw’abacenegezi utegeka ifungwa ry’ikigo gifungirwamo abimukira kiri ahitwa Holot n’iyirukanwa ku ngufu ry’abimukira n’abaka ubuhungiro bava muri Eritrea na Sudani guhera muri Werurwe 2018.

Nk’uko bitangazwa na Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu muri Israel ngo muri icyo gihugu harabarirwa abimukira n’abasaba ubuhungiro 38 000 bakomoka muri Africa. 72% bava muri Eritrea naho 20% bava muri Sudani. Abenshi muri bo bageze muri Israel hagati ya 2006 na 2012. Benshi bakaba baba mu majyepfo ya Tel Aviv, Aho bamwe mu baturage bahatuye babashinja gutuma ubugizi bwa nabi bwiyongera bagashyira igitutu kuri Leta ngo ibirukane.

Ministre w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu kuri iki cyumweru yavuze ko ibihumbi by’abanyafurika baba mu buryo butubahirije amategeko muri Israel batari abashaka ubuhungiro cyangwa impunzi zujuje amategeko ahubwo ari impunzi zahunze ubukene!

Kuri uyu wa mbere impunzi z’abanya Eritrea zirenga 1000 zahuriye imbere y’Ambasade y’u Rwanda i Tel Aviv muri Israel zamagana igikorwa giteganijwe cyo kuzirukana.

Abanyisraheli bagera ku 100 nabo bifatanije nabo, barimo n’abanyeshuri 10 barimo kwitegura kwiga ibya gisirikare bateguye indi myigaragambyo i Yeruzalemu yo kwamagana iyirukanwa ry’abimukira, iyo myigaragambyo ikaba iteganijwe ku itariki 1 Gashyantare 2018.