Jean de Dieu Ndamira

Yanditswe na Ndamira Jean de Dieu

Ndamira agize amahirwe abonye umuryango umwakira, ubu ntabwo ndibwongere kuvuga Munyangabe Ladislas mu izina cyangwa Mukaruzage Bernadette mu izina ahubwo ndakoresha Papa cyangwa Maman nk’uko umuco ubitwigisha, kirazira kuvuga ababyeyi bawe mu izina.

Namenye ubwenge ndi muri famille inkunze, mbega byose byari byiza. Mu igihe kinini bakuru banjye ndavuga Espérance, Jeanne na Vianney babaga bari ku ishuli, kuko bigaga mu mashuli makuru. Mu rugo nakundaga kuba ndi kumwe na Maman n’umukozi witwaga Kayizaho, mu rugo kandi habaga undi musore Papa yari abereye nyirarume witwa Aloys, uyu niwe navuga ko wambaga hafi cyane tugatemberana mu gihe Maman yabaga ahugiye mu tundi turimo. Uyu Aloys yari murumuna wa UKOBIZABA Martin wigeze kuba umu diplomate mu Buyapani no mu Bufaransa kuri leta ya Perezida Habyarimana, Papa yari Oncle wabo ni ukuvuga ari ko bari babyara banjye. Uyu Aloys wankundaga kubi yaje kwitaba Imana nizeye ko ari iruhande rwa Nyagasani.

Iyo byageraga ni mugoroba Papa yavaga ku kazi ari kumwe n’umushoferi witwaga GIRUKUBONYE Gallican. Bagendaga mu modoka ya camionnette Peugeot y’umweru, aho twari dutuye hitwaga i Cyayi hari hafi y’i Kanyanza ahari Kiriziya. Aha ku Kiriziya nigeze kuhakorera agashya ubwo nari mbonye Padiri atangiye kurya ku mugati na divayi mbonye arimo kubifata wenyine binyanga mu nda ndahaguruka musanga kuri aritari nti impa nanjye, ubwo maman yahise ahaguruka arangarura, ariko sinaviriyemo aho kuko misa irangiye Padiri Martinez wari wasomye misa yanjyanye iwe ampa umugati usize ubuki.. muri make nari umwana sinari nzi ibirimo kuba.

Uko ibihe byahitaga naje kumenyana n’urundi rungano rw’abana twari duturanye. Imuhira hakundaga kuza abantu benshi kudusura, birumvikana ko hasurwa kuko hari kwa Sous-Préfet, mu bo nibuka badusuraga harimo uwari Bourgmestre wa Komini Nyabikenke witwaga Rukabukira.

Aho i Cyayi ntabwo twahatinze cyane kuko twahise twimuka ariko hari famille ebyiri twari duturanye ntashobora kwibagirwa. Iya mbere yari iyu musaza witwaga Gerivazi, umukecuru we yakunda kuza gusura Maman, iyo yabaga aje najyaga kwihisha kuko natinyaga abakecuru cyane.

Indi famille ni iy’umugabo witwaga Déogratias, uyu ashobora kuba yarakoranaga na Papa cyangwa akaba yarakoraga mu rukiko. Yari famille y’abasirimu cyane bakagira umwana w’umukobwa witwaga Mapusi, uyu yari inshuti yanjye y’akadasohoka mvuze ko ariwe wabaye Girlfriend wanjye wa mbere sinaba ndi kure y’ukuri cyane. Iyo bwabaga bumaze gucya maze kunywa icyayi niho nahitiraga twarakundanaga bikabije. Sinzi niba akiriho ubu nkeka ko ari umu maman mwiza uwamumenya yazampa adresse ze cyangwa akamunsuhuriza.

Aho i Cyayi rero twaje kuhimuka ariko ntabwo twimukiye kure, aho twimukiye hari nko muri kilometero 5 z’aho twari dutuye. Yari inzu nziza cyane iri haruguru y’umuhanda werekeza ahantu hari centre y’ubucuruzi hitwaga ku Mubuga, mbega hari mu masangano y’umuhanda kuko hari hashamikiyeho n’undi muhanda ugana mu Ruhina aho ibiro (bureau) bya Papa byari biri. Aho rero nari ntangiye kumenya ubwenge neza ntangiye kugenda nsobanukirwa ibintu.

Igihe cyanshimishaga cyane ni igihe ba Espérance, Jeanne na Vianney babaga bari mu rugo byabaga ari byiza cyane, hakundaga kuza abandi bana bo muri famille kuza kudusura aha ndibuka cyane uwitwaga Ludoviko (Louis) wabaga avuye i Bugesera, Maman we yavaga inda imwe na Maman, iyo yazaga yakundaga gukina football na Vianney. Siwe gusa wadususurutsaga mu rugo, kuko hari undi mukobwa witwaga Béatrice, uyu nawe iyo yabaga ahari numvaga ari umunezero gusa yagiraga urugwiro n’umutima mwiza bitangaje. Iyo yazaga yanyitaga fiance we nkumva ndishimye, gusa igishimishije yakomeje kumera gutyo na nubu n’Imana y’i Rwanda. We n’umugabo we Médard ndabibuka cyane kandi ndabakunda.

Nkiri ku bashyitsi bakundaga kudusura hari umushyitsi wadusuraga bitari kenshi cyane ariko yaradusuraga, uwo nta wundi ni MBONYUMUTWA Dominique, wabaye Président wa mbere w’u Rwanda, yakundaga kuza ari ku cyumweru yagendaga mu modoka ya Toyota y’ubururu, hari igihe yazaga maman ari mu mirimo yiyambariye uko abonye, yabona imodoka ye ihingutse agahita yirukira mu gikari akisukura akanyarukira mu nzu agashyiramo undi mwenda akaza akamusuhuza, ubwo nyine Papa yabaga yamwakiriye. Rimwe yigeze kuza kudusura Papa adahari, na Maman ari munzu sinzi icyo yarahugiyeho, kubera ko nari menyereye ko iyo Mbonyumutwa aje Maman yiruka, naramukinguriye kuri salon ndangije mpita niruka nsakuza cyane maman maman jya kwihisha “MbonyumuPWA” araje ( kubera nari ntaramenya kuvuga namwitaga mbonyumupwa).

MBONYUMUTWA na MUNYANGABE bari mu banyapolitique b’imena, MUNYANGABE Ladislas mbere ko aba Sous-Préfet i Kiyumba yigeze kuba bourgmestre wa Komine Musange ku Gikongoro, kandi na Mukaruzage Bernadette yari umukobwa wa Ildephonse BATSINDA wari umuhinza kuri Suti i Bunyambiriri. Ikindi kandi i Kanyanza aho twari dutuye hari nk’iwabo wa Mbonyumutwa kuko yahabaye Sous-Chef muri za 1959.

Iyo abavandimwe bose babaga bahari byabaga ari umunezero twajyana gusenga, Papa akadutembereza, sinzibagirwa igihe twajyaga gusura ikiraro cyo kuri Ndusu byari ibihe by’umunezero kuri jyewe, ndibuka ko Jeanne ari we wabaga ankikiye mbega niyo wakundaga kunyitaho cyane, akanyigisha uko bitetesha mbega yari nka maman wundi.
Iyo babaga basubiye ku ishuli byabaga ari agahinda, ntabwo nari nzi kubara iby’ibihe ariko ayo babaga bari hafi kugaruka nabyiyumvagamo, ngahagara ku muhanda ndeba imodoka zije ko zitabazanye, hari igihe bategaga cyangwa bigahuza n’uko Papa ari i Kigali cyangwa i Gitarama mu mujyi akabazana.

Aho naho twari dufite abaturanyi ntashobora kwibagirwa, uwa mbere yari umusaza witwaga Karori Baziruwishakiye, yari afite abahungu batatu, bitwa Germain na Hakizimana, uwa gatatu simwibuka, uwo Hakizimana twendaga kungana ariko yarandutaga ho gato, mu gitondo yakundaga kuza kundeba akansuhuza ngo waramutse “Shandidiye” ubwo yaba ashaka kuvuga Jean de Dieu. Nakundaga kujya iwabo nkabona inka nkabona uko benga ibitoki bakampa umutobe, bari abantu beza cyane.

Indi famille n’iyu mugabo wundi wari utuye munsi yo mu rugo wari agronome, yitwaga BAKUNDAKWITA Charles, yari afite umugore nawe witwaga Espérance bari inshuti zo mu rugo cyane ku buryo ubwo bucuti bwaje kuvamo ikintu gikomeye kuko murumuna wa Bakundakwita witwa Dr RUKERIBUGA Joseph icyo gihe wigaga i Dakar muri Sénégal yaje kuba umugabo wa mushiki wanjye mukuru Espérance, ubu baratunze baratunganiwe.

Ikindi nibuka i Nyabikenke ni abacuruzi bakundaga kudusura bitwaga ba Kagaba, Binyavanga na Nkundibiza. Iminsi yarahise indi irataha kugera ubwo muri 1981 papa bamuhinduriye imirimo aza gukorera i Kigali ubwo birumvikana ko famille yose yahise yimukira i Kigali….

Biracyaza…..

Igitekerezo cyangwa inama :

Whatsapp +254790617702

Email: [email protected]

 

Izindi nkuru wasoma:

NDAMIRA – Episode 1

NDAMIRA – Episode 2

NDAMIRA – Episode 4

NDAMIRA – Episode 5

NDAMIRA – Episode 6

NDAMIRA – Episode 7

NDAMIRA – Episode 8

NDAMIRA – Episode 9

NDAMIRA – Episode 10