ITERAMBERE RYA LETA YA KAGAME NI IGIPINDI GISA :

Yananiwe no guha abaturage amazi meza ! Ikwiye amanota 15 /100.

Igihe kirageze ngo abantu batobore bavuge, bamagane ibipindi bya FPR -Inkotanyi wagira ngo bibereyeho gushinyagurira abaturage cyangwa kubakina ku mubyimba ! Kwirirwa biyerekana imbere y’amahanga ngo bazanye iterambere ry’indashyikirwa mu Rwanda mu gihe Leta ntacyo ikora ngo nibura ihe abaturage amazi meza yo kunywa, ni agahomamunwa !

Mu mahugurwa duherutse gukorera Abayobozi b’Amakipe Ishema twibanze ku bintu 10 by’ingenzi ushobora gupimiraho iterambere ry’igihugu. Reka mbibasangize.

I. Ubundi iterambere nyaryo rigaragarira he, ripimirwa he ?

Dore ibintu icumi by’ibanze byerekana ko igihugu runaka kiri gutera intambwe igaragara mu iterambere :

(1) Abaturage bafite ibyo kurya bihagije

(2) Abaturage bafite aho gutura (inzu) heza

(3) Abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza iyo barwaye

(4) Abana bashobora kwiga nta nkomyi

(5) Abaturage bafite amazi meza

(6) Abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo

(7) Abaturage bambara ku buryo buboneye

(8) Abaturage barindiwe umutekano

(9) Abaturage bafite inzego z’ubutabera zikiranura abagiranye amakimbirane

(10) Urubyiruko rushobora kubona imirimo no kugira amizero y’ejo hazaza hazima

II. Ese mu Rwanda byifashe bite ?

Gahunda zose za Leta ishishikajwe n’iterambere ry’ukuri zakagombye kuba zigenewe guteza abaturage intambwe ijya mbere muri ibi bintu icumi bivuzwe haruguru. Iyo Leta itabishoboye iregura ikavaho cyangwa se abaturage bagahaguruka bakayivudukana.
Iyo bikomeje kuririmbwa ko Kagame ariwe ushoboye kuyobora u Rwanda wenyine kubera ko yazaniye Abanyarwanda iterambere ry’akataraboneka, byakagombye kugaragarira mu bisubizo bihamye Leta ye itanga bijyanye n’izi ngingo icumi zavuzwe hejuru .
Twebwe nk’abenegihugu, iyo dusuzumye dusanga Leta ya Paul Kagame ikwiye amanota 15/100 mu byerekeye iterambere yazanye

Dore aho ayo manota aturuka :

(1).Abanyarwanda bafite ibyo kurya bihagije ? Amanota : 1/10

Igisobanuro : Inzara yitwa NZARAMBA igiye kumarira abaturage ku icumu biturutse ahanini ku byemezo bya Leta bihubutse kandi byuje urugomo nko :

*Kwambura abaturage ubutaka bwabo hashingiwe ku mategeko afifitse,

* Politiki yiswe iyo guhuza ubutaka yabahatiye guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro

*Ubukunguzi bwo gutema intoki no kurandura imyaka y’abaturage ….

(2). Abaturage bafite aho gutura (inzu) heza ? 1.5/10

Politiki yo guca nyakatsi yashoboraga kugira umusaruro mwiza iyo iza gukorwa mu bwitonzi, ikabanza gusobanurirwa abaturage, kandi ntigaragaremo akarengane . Gusenyera umuturage inzu ngo ni uko yubatse muri rukarakara cyangwa isakaje ibyatsi ariko ntumutere inkunga ngo yubake inzu iboneye ni ububisha bwakorwa gusa na Leta yanga abaturage bayo. Abasenyewe bakomeje kwangara, kurara hanze, kwandura indwara zibahuta …..

Imiturirwa y’abaherwe n’abanyamahanga bigaruriye Kigali Leta ya Kagame ihora ikinga abazungu mu maso sicyo gipimo cy’iterambere ry’u Rwanda. Ni ikinyoma . N’ikimenyimenyi ngo ayo magorofa y’i Kigali yabuze abayakodesha !

Politiki yo gutuza abantu mu midugudu yashoboraga kugira akamaro iyo bidakorwa mu gitugu gikabije. Aho Leta ishaka gushyira umudugudu, yagombaga kubanza kuhageza amazi meza, amashanyarazi , ishuri, ivuriro….Iyo biza gukorwa gutyo abaturage bari kwijyanayo ku bwende kandi bishimye.

(3) Abaturage bafite ubushobozi bwo kwivuza iyo barwaye? 1.5/10

Politiki ya « Mutuwele yo kwivuza » cyari igitekerezo cyiza. Ariko cyaje guhinduka icyanzu cyo gusahura rubanda no kubabeshya ngo baravurwa kandi mu by’ukuri batavurwa. Ntibikiri ibanga amafaranga yose batanze nka « Cotisation ya mutuelle » yaranyerejwe . Leta ubwayo yabyemeye mu kwirukana nabi Ministri w’ubuzima Agnes BINANGWAHO ndetse na ba Meya benshi baherutse kwirukanwa bashinjwa kunyereza amafaranga ya Mituweli. Hagati aho abari bayatanze bahitanywe n’icyorezo cya Malariya ku bwinshi, ababyeyi batagira ingano bo bagafungirwa mu bitaro babuze ubwishyu !

(4) Abana bashobora kwiga nta nkomyi ? 3/10

Raporo zinyuranye zikozwe n’inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu (Inteko Ishingamategeko …) zakomeje kwemeza ko uburezi buhabwa abana ba rubanda guhera mu mwaka w’1994, mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, nta REME bufite.
Ku ruhande rumwe, igitekerezo cyo gushuka abaturage ko abana bose baziga bagatunga dipolome ariko zitagize icyo zibamariye kiragayitse cyane kandi kizagira ingaruka zikomeye kuri ejo hazaza h’igihugu.

Ku rundi ruhande, bigaragara ko abana b’abategetsi aribo batangwaho umutungo w’igihugu kugira ngo bige mu mashuri y’akataraboneka yo muri Kigali , ndetse bigasozwa no kubohereza mu Bulayi na America . Uku kwikubira ibyiza by’igihugu kurakabije kandi kugomba guhagarara.

Nanone kandi hari ivangura rikaze rikomeje kugaragarira mu gukoresha umutungo w’igihugu hagafashwa abana bamwe barihirwa amashuri , abandi ndetse b’abahanga bakabura ubufasha. Ninde utabona ko iri vangura rishingiye ku irondakoko niridakosorwa amaherezo rizadusenyera igihugu bikomeye !

Uku gusumbanya abana b’igihugu bisa n’ibyimitse politiki ya « apartheid » hagati y’abana b’u Rwanda, FPR yarishyizeho igamije kwimika ubusumbane bukomeye mu gihe kizaza. Ninde wabishima uretse uwanzi w’igihugu ?

(5)Abaturage bafite amazi meza ? 0.5/10

Abaturage badafite amazi meza nta buzima buzira umuze bashobora kugira. Bagira umwanda, bakazongwa n’indwara z’ibyorezo zinyuranye. Ihere amaso iyi videwo ikurikira urebe uko iki kibazo cyazahaje abaturage kandi Leta ya Kagame ikaba idashaka kugikemura!

Yewe ngo n’ahubatswe amariba ya kijyambere , abaturage babanje gutanga imisanzu, nta mazi yigeze ageramo ! Ngiyo rero politiki y’igipindi ye !

(6) Abaturage bafite amashanyarazi mu ngo zabo ? 2.5/10

Abaturage bahatiwe gutanga amafaranga atagira ingano kugira ngo bahabwe amashanyarazi . N’ubwo insinga zakwirakwijwe ahatari hake, incuro babona umuriro mu kwezi ni mbarwa . Nyamara barakomeza bakariha …. Buri kwezi !
Reka twibutse ko amashyanyarazi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo .

(7) Abaturage bambara ku buryo buboneye ? 2/10

Politiki yo guca « Caguwa » mu Rwanda yagaragaje ko Leta ya Kagame ihora ifata ibyemezo bibangamiye cyane inyungu za rubanda . Bizwi ko U Rwanda rudafite inganda zakora imyenda mishya ihagije. Ikindi kandi abaturage bose ntibaragira ubushobozi bwo kugura imyenda mishya gusa. Iki cyemezo cyo guca caguwa cyagaragaye nko kwishongora bikabije kandi bitarimo ubwenge. Yewe n’ibihugu by’i Bulayi byakataje mu majyambere biracyacuruza imyenda ya caguwa !

Aho Leta ya Nyakubahwa Paul Kagame ntiyibwira ko u Rwanda rutuwe n’abaministri n’abaherwe batuye Kigali gusa ? Ndetse twumva ko n’abagizwe abamisitiri bagurizwa amafaranga yo kugura iyo myenda mishya ! Abaturage basanzwe se bo bazagurizwa nande ?

(8)Abaturage barindiwe umutekano : 1/10

Mu Rwanda imbere nta ntambara y’amasasu ihari nyamara inzego zishinzwe gucunga umutekano(Polisi, igisirikari, Inkeragutabara…) ntizisiba kurasa abaturage b’inzirakarengane ku manywa y’ihangu no kubahoza mu iterabwoba ridahuga.
Intambara z’urudaca Leta ihozamo ibihugu duturanye nazo amaherezo zizabyarira Abanyarwanda akarambaraye niba iyi politiki yo kwigira gashozantambara mu karere idahagaritswe .

Nta mutekano abanyarwanda bafite, bahora babunza imitima, buracya ngo ntibwira, bwakwira ngo ntibucya ! Ababonye icyanzu bakizwa n’amaguru bagahungira mu mahanga ;

Uyu se niwo mutekano ukwiye igihugu biririmbwa ko ari intangarugero mu iterambere no mu miyoborere myiza ?

(9) Abaturage bafite inzego z’ubutabera zikiranura abagiranye amakimbirane ? 2/10

Hari ingero nyinshi zerekana ko ruswa yahawe intebe ; umuco kirimbuzi wo « gutekinika amadosiye » ntukiri inkuru mbarirano ; inzego z’ubutebera ntizigenga ahubwo zahinduwe ibikoresho by’inyungu z’ishyaka rukumbi rya FPR . Gereza zuzuye abaturage batagira amadosiye kimwe n’abafunze gusa kubera ko banenga politiki idahwitse ya FPR.

Leta yimika akarengane bigeze aha , si Leta yo kwizerwa .

(10) Urubyiruko rufite imirimo n’amizero y’ejo hazaza hazima ? 0/10

Urubyiruko nirwo maboko y’igihugu rukaba n’amizero y’iterambere rizaramba. Iyo urubyiruko rwihebye ntiwavuga ko uri kubaka igihugu.

Mu Rwanda urubyiruko ruremerewe cyane n’iterabwoba, ubushomeri n’ubukene. Umugabane ungana na 85 % w’urubyiruko ntacyo Leta ya Kagame ikora ngo irufashe kwikura mu bukene no kwizera ejo hazaza hazima. Icyo Leta ya Kagame imariye urubyiruko ruyikeneyeho ibisubizo ni ukujya kubafungira ku karwa ka IWAWA ; kubashora mu ntambara zo mu bihugu duturanye zibatikiza umusubizo n’uzirokotse agasigara ari igisenzegeri kitazagira icyo cyimarira.
Umwanzuro

Leta ya Paul Kagame abaturage baramutse bayigiriye ubuntu bayiha amanota angana na 15 /100 , ubundi bakayisezerera bwangu Leta nk’iyi ntabwo ikwiye guhabwa amahirwe yo gukomeza kugaraguza abaturage agati no kwivuga ibigwi itagira . Politiki z’ibipindi Abanyarwanda barazirambiwe. Niyo mpamvu hakenewe IMPINDUKA.

By’umwihariko Urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kwishakamo ubutwari, rugahagurukana impirita maze mu matora ataha ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017 n’ay’Intumwa za rubanda yo mu 2018, rukihitiramo abayobozi bashya . Njyewe ndetse ndashishikariza abasore n’inkumi kuzitabira amatora ari benshi kandi bakitorera abakandida ba « Nouvelle Génération » kuko umushinga wacu « Kunga abenegihugu ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne(Together to modernize Rwanda) », ukubiyemo ibisubizo bifatika kuri ziriya ngingo 10 zagaragajwe hejuru, ari nazo zubakirwaho iterambere rirambye ry’igihugu .
Mbifurije mwese guhorana ishema.

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umukandida wa Opozisiyo mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2017.