Itora rya Kagame risubije u Rwanda mu mayirabiri.

Ku italiki ya 4 Kanama 2017 Perezida Paul Kagame yongeye kwitoresha mw’ikinamico y’amatora kugira ngo yisimbure ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Yagize amajwi arenga 98 % nk’ay’abanyagitugu gaheraheza nka ba Staline, Saddam Hussein, Kim Jong-un n’abandi bateye nkawe. Aya majwi si igitangaza kuko ari nayo yagize mu ngirwa Kamarampaka (referendum) yo ku wa 19 Ukuboza 2015 yari igamije kumuha ububasha bwo kuba Perezida wa Repubulika kugeza mu wa 2034.
Ishyaka Rwanda Freedom Movement – Ishakwe ntiryemera ibivuye muri aya matora kandi rizakomeza kubirwanya kumugaragaro.
Kagame yagaragaje ko yari azi ibizava muri aya matora ku wa 14 Nyakanga 2017 ubwo yatangiraga kwiyamamaza mu Ruhango yemeza ko ibizava mu matora bizwi. Ntibyamubujije gupoteza akayabo ka miliyari 5 z’umutungo w’igihugu mw’itora yari azi ikizariturukamo cyane cyane ko n’abatavuga rumwe na we batemerewe gukorera politiki mu Rwanda.
Igihugu icyo aricyo cyose, iyo gihindutse akarima k’umuntu umwe n’akazu ke, nta burenganzira bundi abategekwa baba bagisigaranye uretse ubwo kuba abacakara mu gihugu cyabo. Ibi byatumye Abanyarwanda banyotewe na demokarasi izira amanyanga bata burundu icyizere mu muryango mpuzamahanga (international community) ukomeje kurangwa no kubatererana mu bihe bikomeye. Ni ukuvuga ko ibisubizo ku bibazo bibangamiye igihugu, bazajya babyishakamo aho gutegereza ak’imuhana kazaza imvura ihise.
Muri 1994 na nyuma yayo, mu gihe cya jenoside yibasiye Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu na jenoside yakorewe Abahutu, uwo muryango mpuzamahanga watereranye Abanyarwanda. Mu ntambara zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi b’ingabo ze bakoze itsembabwoko ryahitanye ibihumbi amagana by’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu ryari ryaratangiriye mu gihugu imbere. Umuryango mpuzamahanga ntiwashatse gushyigikira ubutabera nyabwo butabogamye.
Twe tubona ari imwe mu mpamvu-mizi zituma Perezida Kagame ahitamo kugundira ubutegetsi kugeza apfuye kubera ko ibyaha akurikiranweho bya genocide n’iby’intambara bidashobora kujyanwa mu nkiko kubera ubudahangarwa mpuzamahanga akesha umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ingaruka z’iyi mitekerereze zirakomeye cyane. Kwicecekera kw’amahanga, kwiyerurutsa cyangwa kwitakuma bya nyirarureshwa kuri ibi bikorwa byo kugaraguza agati abenegihugu, bikomeje kuzamura akangononwa ko guhindura ubutegetsi ku ngufu no mu mivu y’amaraso.
Si ibyo gusa kubera ko ubutegetsi bw’igisuti buri mu Rwanda bwabaye icyamamare mu kuyogoza umutekano w’ibihugu by’ibituranyi nko muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo n’u Burundi. Gushoza intambara mu karere no gusahura umutungo kamere na karemano w’abandi bizagira ingaruka zikomeye cyane ku gihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka magana iri imbere.
Ibi bikomeje gutuma icyizere Aanyarwanda bakwiye kugirira Umuryango Mpuzamahanga kirushaho kuyoyoka. Igisubizo cyo gukuraho ubutegetsi bubi gisigaye mu maboko yacu nk’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko amahoro akiri kure kandi ko n’ikiguzi cyayo kizaba kirekire.
Ishyaka Rwanda Freedom Movement – Ishakwe rizakora ibishoboka byose kugira ngo ihumure rigaruke mu Rwanda. Turongera gusaba abantu bose bemera demokarasi n’uburenganzira bwa muntu guhaguruka bakamaganira kure icyi gitugu, bagakora ibishoboka byose kugira ngo ubwisanzure n’ubutabera bigaruke mu Rwanda. Urwo rugendo rurerure twararutangiye kandi tuzarukomeza igihe cyose tuzaba tugihumeka.
Turongera kugaya cyane imyifatire y’amahanga kuri iki kibazo cyo mu Rwanda. Bitwibutsa ko ibyo mu myaka ya za 90 bigaragara ko nta masomo byatanze Turararikira Abanyarwanda guhindura imitekerereze bakitegura kugoboka igihugu n’abana bacyo.
Bikorewe Washington DC ku wa 04.08.2017
Ishakwe – Rwanda Freedom Movement
Perezida w’ishyaka
Dr. Theogene Rudasingwa