Washington, Tariki ya 2 Ukuboza 2019
Bwana Jean Paul TURAYISHIMYE
Komiseri Ushinzwe Ubushakashatsi
Impamvu: Guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo
Bwana Komiseri,
Ndakumenyesha ko Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda yateranye ku cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019 yafashe icyemezo cyo kuguhagarika by’agateganyo mu mirimo yawe yose ukora mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda kubera impamvu nyinshi ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira:
- Kuva weguye ku mirimo yawe nk’umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda ntiwongeye kurangiza inshingano zawe za Komiseri ushinzwe ubushakashatsi
- Wowe ubwawe wivanye cyangwa wanga kujya ku mbuga Komite Nshingwabikorwa na Biro Politike zikoresha zihana amakuru kandi waragiye ubisabwa kenshi. Hari n’aho wavuze ko udashaka kujya ku mbuga za “Rushyashya”.
- Aho kugirango ukoreshe uburyo buteganywa n’amategeko atugenga cyangwa indi mikorere myiza yaturanze, wowe wahisemo kujya utesha agaciro ibikorwa by’Ihuriro ukorera hanze yaryo mw’itangazamakuru no ku zindi mbuga nkoranyambaga ukajijisha abakumva ugambiriye kubangamira imikorere myiza y’Ihuriro, witwaje ko hari inama udatumirwamo kandi ari wowe wiheje wivana ku mbuga zitangirwaho amakuru yo gutumira inama.
Kubera izo mpamvu kandi ishingiye ku biteganywa na sitati zitugenga n’amategeko agenga imyitwarire y’abayoboke’n’abayobozi nk’uko yemejwe kugeza ubu; Komite yafashe icyemezo cyo kuguhagarika by’agateganyo ku mirimo yose wakoreraga Ihuriro kuva taliki ya 2 Ukuboza 2019.
Nk’undi muyoboke wese kandi ukagerekaho n’akarusho ko kuba umwe mu bagize Biro Politiki, ufite uburenganzira bwo kujuririra icyi cyemezo nk’uko biteganywa mu mategeko atugenga mu gihe kitarenze iminsi 14 guhera uyu munsi (ingingo ya 36 y’Ingengamyirwarire y’abayobozi n’abayobake).
Ugire amahoro.
Jerome Nayigiziki
Umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda (RNC)
(sé)
Bimenyeshejwe:
- Abayobozi n’abayoboke (Bose)