Jenerali Pahulo Kagame yimitswe “atabyifuzaga!” nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe mu kwezi kwa Munani!!

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Nyuma y’itangazwa rya Jenerali Pahulo Kagame nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe mu Rwanda mu kwezi kwa Munani, ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe na Leta, rishimishijwe no kumenyesha Abanyarwanda n’Abanyamahanga ibi bikurikira :

Jenerali Pahulo Kagame, yirajije i Nyanza ubwo yimikwaga n’ishyaka rye, avuga ko yicuza kuba agiye kwongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ubwa gatatu. Koko rero, mu ijambo yegejeje ku barwanashyaka b’ishyaka rye rimaze kumwimika nk’umukandida uzisimbura we ubwe, Jenerali Pahulo Kagame yagize ati: « mwansabye kuguma ku butegetsi, none dore ndabyemeye ». Cyokora yagerageje kwerekana ko ababajwe no kuguma kuri uyu mwanya ariho, akaba rero akangurira abafana be ngo kuva ubu batangire batekereze uburyo byazagenda neza mu mpera za manda itaha. Yavuze ko yizeye intsinzi ya FPR-Inkotanyi, anavuga ko asanzwe azi neza ingufu zayo. Muri FDU-Inkingi twemera ko iyo Perezida Pahulo Kagame aba atifuzaga kuguma ku butegetsi yagombye kuba yarakoze ibi bikurikira :

A. Kwemera urusobe rw’ibitekerezo bya Politiki:

Twemera ko Abanyarwanda twese dushyize hamwe ntacyo tutageraho. Bityo tugakorera hamwe mu bitekerezo binyuranye byubaka igihugu cyacu. Icyo gihe buri wese yazana umuganda we w’ibitekerezo byubaka, kandi ubwinshi bwacu n’ubutandukane bw’ibitekerezo byacu nibyo bukungu bwacu nyamukuru. Ibyo rero bitandukanye kure no gukomera amashyi ibitekerezo by’umuntu umwe. Niba koko Perezida Pahulo Kagame atifuza kugundira ubutegetsi nareke abantu batange ibitekerezo byabo atabashumurije inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, bikitwa ko abo bantu bahohoterwa ari abangisha abaturage ubutegetsi bwe.

B. Guha agaciro uburenganzira bwa muntu:

Niba koko Perezida Pahulo Kagame atifuza kugundira ubutegetsi niyemere ko ibyo we asanga atari ngombwa: ukwishyira ukizana, demokarasi, amashyaka atavuga rumwe na Leta, bikwiye gufatwaho inkingi z’iterambere rirambye n’ahazaza heza h’igihugu. Ibi bintu byose we avuga ko atari ngombwa, iyo tuba tubifite mu Rwanda, ntabwo uyu munsi tuba dufite mu gihugu inzara yiswe Nzaramba iterwa ahanini na politiki ihutiyeho yo guhuza ubutaka, cyane cyane gahunda yo guhinga igihingwa kimwe mu gihugu. Kuva iyi gahunda yatangira, ntitwahwemye kuvuga ko izagira ingaruka mbi ku baturage ariko ntibigeze batwumva kubera ko tubarizwa mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta, none dore ingaruka zabyo zirimo kwigaragaza uyu munsi. Hari imishinga myinshi igihugu cyashoyemo amafaranga atagira ingano, ariko bikarangira ntakiivuyemo. Abarigishije uwo mutungo wa Leta, aho gukurikiranwa bahawe indi myanya. Abo nibo Abanyarwanda muri iyi munsi bita “ibifi binini”.
Iyaba urubuga rwa politiki mu gihugu rwari rufunguye, ibintu nk’ibi ntibyabaho. Kubera ko twaba dufite inzego z’ubutabera zigenga maze zigakora akazi kazo. Ubukungu bw’igihugu nabwo bukaba buri gusaranganywa abanyarwanda bose. None dore inzara iravuza ubuhuha muri rubanda. Ngizo ingaruka zo kwikubira urubuga rwa politiki, ukigira kamara, ngo ni wowe wenyine ushoboye kurebera rubanda ejo heza hazaza.

C. Kwakira abantu b’ingeri zose mu buyobozi bw’igihugu:

Mu Rwanda, kuva yaba abantu, inzego z’ubuyobozi, ndetse n’ibitekerezo, byose bigaragiye umuntu umwe rukumbi cyangwa ishyaka rimwe gusa, imyaka ishobora gushira ari irindwi (7), cumi n’ine (14) cyangwa makumyabiri n’umwe (21), ariko igasiga nta kintu na kimwe gihindutse. Mu gihe urwego rushinga amategeko, uruyubahiriza, n’inzego z’umutekano zose ziri mu biganza by’umuntu umwe cyangwa ishyaka rimwe, Abanyarwanda bazakomeza kwifuza impinduka ariko nta kintu na kimwe kizigera gihinduka mu mibereho yabo ya buri munsi. Niba koko Perezida Pahulo Kagame ashaka ko ubutaha nta muntu uzamusaba kuguma ku butegetsi niyubake inzego z’ubutegetsi zitubakiye ku muntu no kw’ishyaka rye rya FPR-Inkotanyi. Inzego z’umutekano zose mu gihugu nareke zibe inzego z’igihugu aho kuba ize cyangwa iz’ishyaka rye. Nareke kandi inzego z’ibanze zoye kuyoborwa n’abantu bo mw’ishyaka rye gusa. Izo nzego nareke ziyoborwe n’abantu batabarizwa mu mashyaka cyangwa habeho amabwiriza ko abo bayobozi bava mu mashyaka igihe ayo mashyaka yahawe gukora mu bwisanzure, bityo abo bayobozi bagatorwa mu bwisanzure. Inzego z’ubutabera nareke zoye gukoreshwa mu nyungu ze, ahubwo zikoreshwe mu nyungu z’igihugu.

Niba koko Jenerali Pahulo Kagame atifuza kugundira ubutegetsi, niyemere ko n’abantu bataba mu ishyaka rye rya FPR-Inkotanyi bashobora kugira ibitekerezo bizima, byubaka igihugu. Nabahe urubuga bagaragaze ibyo bitekerezo ntacyo bikanga. Ibi byose nibigerwaho nibwo Abanyarwanda bazashobora kwizera impinduka mu kaga kabo ka buri munsi. Niba Perezida Pahulo Kagame yiharira urubuga rwa politiki maze hagira undi uvugwa ikitagenda agahita afatwa nk’umwanzi w’igihugu ugomba gufungwa, undi muyobozi azavahe ? Ni ukuvuga ko Jenerali Pahulo Kagame ari we zingiro ry’ibibazo by’igihugu cyacu akanaba umuti wabyo!

Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi, tariki ya 18 Kamena, 2017

Joseph Bukeye
Visi-Perezida wa Kabiri wa FDU-Inkingi