Kigali: umusirikare w'Umuganga yakubise umwana kugeza amwishe

Kicukiro – Byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru mu mudugudu w’Ubumwe Akagari ka Rubirizi mu murenge wa Kanombe aho umusirikare w’umuganga mu bitaro bya Girikare by’u Rwanda i Kanombe yakubise umwana wo mu baturanyi w’imyaka 16 kugeza amwishe. Biravugwa ko yamuzizaga gukorakora cyangwa gushaka kwiba mu modoka ye.

Uyu mwana kyitwaga Theoneste Mbarushimana, yigaga mu mwaka wa kabiri wisumbuye ku ishuri rya Remera Protestant (Mu Giporoso).

Uyu mugabo w’umuganga ngo yari amaze iminsi yibwa mu modoka ye, akabwira abaturanyi ko uwo azayifatiraho azamugirira nabi.

Ku cyumweru nimugoroba ngo ayisangaho uyu mwana w’umuhungu aramukubita bikomeye kugeza amwishe.

Amakuru ava mu baturanyi avuga ko uyu mwana atari agiye kwiba mu modoka kuko ngo iwabo bari bamutumye kuri boutique yo muri ‘quartier’.

Inkuru irambuye>>>