KIGALI YANZE IBIGANIRO N'ABATAVUGA RUMWE N'UBUTEGETSI (opposition), NONE NTA KUNDI BYAGENDA NI UGUKORA UNDI MUTWE W'INGABO CYANGWA SE GUSHYIGIKIRA IZILI MU MASHYAMBA – TWIBAZE TUTIHUSE CYANE

Prosper Bamara

Banyarwanda duhurira ku mbuga;

Nimureke tujye dufata akanya twibaze no ku bivuga kenshi, no ku byo twe ubwacu dukunze kuvugira muli rusange.

Iyo tuvuga ko Leta y’u Rwanda yanze ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu by’ukuli tuba twifuza gutanga ubuhe butumwa ku baturage? Ese umuturage we abyumva ate?

Birumvikana ko iyo bumvise ibivugwa nk’ibi abaturage babamo ibice byarenga bibili bishobora guterwa n’aho baherereye, n’ibibazo bisanganiwe, cyangwa se n’imyumvire yabo aho igeza. Abali mu Rwanda bari kumwe na Leta bo babwirwa kandi abeshi bakemera ko ali ibinyoma no gushaka gutesha umutwe kw’abarwanya Leta. Abali hanze bo bahura n’amakuru menshi cyane y’abarwanya Leta, byakubitira ku kababaro benshi balimo mu buhunzi, bakabifata nk’ukuli bakanishimira inzira ivuga y’intambara batanibajije n’ingaruka yabagiraho uko zingana no ku zo yagira ku banyagihugu muli rusange.

Duse n’abagorora imvugo gato tutarajya kure, kugira ngo ibiganiro bijyebifata n’inzira yazatugeza ku muti wa nyawo, mbese dutangire tujye tuvuga tuti: KUGEZA UBU IMISHYIKIRANO NTIRASHOBOKA (cg se NTIRABAHO) HAGATI YA LETA N’ABATAVUGA RUMWE NAYO. Abashaka babe banongeraho ngo “KU MUGARAGARO NO MU MASO YA RUBANDA”.

Aha byakumvikana kurushaho, nta n’uwabyita gushyushya imitwe.

Ni iki kitugaragarira:

1. Abatavuga rumwe na Leta ubwabo bari bajya hamwe ngo basabe imishyikirano na Leta batange gahunda bifuza, igisubizo gihere mu kirere? Oya.

2. Iyo ni Leta. None se bari bajya hamwe ngo bagaragarize abaturage icyo bifuza n’uko bifuza byagenda, uko bifuza Leta yahindurwa iliho ikavaho, bakabereka n’icyo babateganyiriza nyuma y’ho? Oya.

3. Barategana imitego ubutitsa hagati yabo (abatavuga rumwe na Leta). Ibyo nta cyizere byaba abaturage cyo kubatega amatwi no kubatumbera nk’isoko y’urumuri. Wapi

4. Barashyamirana hagati yabo no mu mashyaka cgse mu mitwe yitwaje intwaro, imbere muli bo (gucagagurana no kurimanganya hagati imbere mu nzu = ishyali/amahali). Ibi ntibibagaragaza nk’isoko y’urumuri abaturage barambirizaho.

5. Balimo (abatavuga rumwe na Leta) benshi bakishingikirije ubwoko no gushaka gukurura abayoboke bigendeye ku bwoko, aba bakayobya cyane, bakavuga ibidakwiye biteye n’isoni bisa n’ibyagiye bibaho mu myaka yashize kandi byashoye rubanda mu rwobo rw’amakimbirane n’inzangano hagati y’amoko, na n’ubu igihugu kitarabasha kwivanamo. Ibi nabyo ntabwo byatuma abaturage bababonamo isoko y’urumuri bashyigikira ko isagamba ikazakura ikaganza igatsinda uwo bahanganye. Reka da. Kubiba inzangano ni ikintu kibi cyane kidakwiye no gushyigikirwa. Kwigisha urubyiruko ko rugomba guharanira ubwoko rwirengagije abandi ni ishano mu mahano. Urubyiruko rukwiye kwigishwa ukundi. Abanyapolitiki nk’aba ntibagombye no gushyigikirwa. Niba hali ubwoko cyangwa se itsinda ribabaye bidasanzwe ryakwihagararaho aliko ridashakira ikibi abandi, ritavuga ko abandi bakwiye gufatwa nabi, ritagaragaza abandi nk’abagome kuva ku nyoko yabo, etc. Kuko ibi aho biganisha, ni ugufungirwa n’inzira zose zo gutegwa amatwi no kurwanywa nk’abayobya rubanda n’uwabishobora wese.

6. Uretse nk’ishyaka limwe gusa mu yari hanze (abaye menshi yaba abili, aliko iryo nibuka ni limwe), nta shyaka ku giti cyaryo ryakoze gahunda ngo riyimulike, ryerekane ibyo ryifuza, n’inzira itari iyo gusakuza “ngo byacitse, Kagame amaze abantu, …”. Ibi byabayeho na cyera, abantu barwanya Leta gusa batazi icyo bashaka, bumvaga icyayivanaho cyose cyaba cyiza kuyirusha, …! Si ngaho yavuyeho iya MRND! hanyuma abenshi Bisanze he? buli wese yakwibonera igisubizo.

Aha: Hali nibura ishyaka limwe ryagerageje gutera intambwe zigaragara, zumvikana, rigaragariza na rubanda inzira ryifuza kubaganishamo, igerageza no kubahiriza amategeko aliho mu bitabo bya leta rikora ibyo ryasabwaga byose, hanyuma riza kunanizwa ku buryo bugaragarira buli wese, ku mpamvu zitumvikana. Aliko nabwo impamvu leta ibangama zikumvikana. Umukuru w’ishyaka yaciriwe urubanza nk’umuntu w’iterabwoba, bikavuga ko iryo shyaka ritakwemerwa. Kuba arengana cyangwa se atarengana ni ikindi kibazo. Aliko mu gihe ibitabo bya leta bikimufata gutyo nta kuntu iyo leta yasinyira ishyaka akuriye. Ni nko gusaba Amerika gusinyira Alkayida ngo ijye mu ruhando rwa politiki muli USA (iramutse igizwe n’abanyamerika). Bishobora kudashoboka n’iyo ulikuliye yaba abeshyerwa. Aha bisaba izindi strategies n’ubundi bwitonzi ntashidikanya ko buzabonerwa inzira n’abo bireba.

7. …

IBi byose rero tubishyize hamwe, sinzi niba twavuga ko Leta yanze imishyikirano. Na nde? ryari wa mugani wa Mr Kagame?

Icyavugwa ni uko Leta yatsembeye FDLR gushyikirana nayo, aliko ndumva itarigeze ivuga abaharanira impinduka muli rusange. FDLR ni ikindi kibazo. ALiko abandi nibakore ibyo basabwa.

Ku ruhande rwa Leta, naho twavuga ko nta bushake bwigeze bugaragara bwo kuganira n’abayirwanya, nayo ubwayo ntiyabasabye cyangwa ngo ibagaragarize gahunda iteguye neza yo kuganira nabo. Aha naho habayeho inzitizi n’ubushake buke kugeza ubu.

Ikibabaje muli ibi bihe:

Ibitutsi biracicikana hagati y’abarwanya ubutegetsi na Leta. Ibi nta cyizere biha abaturage ko uyu avuyeho uliya uliho acirana nawe ibitutsi yaza amuruta. Dukeneye aberekana UBUKURU n’UBUPFURA. Hali abaturage babona ko byose ali ili n’ili, abandi bakabona ko uliho aruta abamurwanya, cyane cyane ko banarimo abananiwe guhuza abanyarwanda mu bihe byashize, bakabamo n’abakoze bibi mu bihe binyuranye kuva cyera kugeza vuba aha.

Ikibazo gikwiye kwibazwa kilimo twinshi:

Hakenewe iki? Abaharanira impinduka bakeneye iki mu buryo bw’ihutirwa? Bakeneye guhitamo iyihe ngendo kugirango ibyo bifuza biboneke? Ese ibyo bifuza ni byiza ku baturage bose? ese babyumvikanaho bose? babyumvikanaho se ari benshi nibura?

Kugenza buke birakenewe, kubanza gutekereza neza birakenewe, kubanza kwakira amateka yatubayeho birakenewe, … Gufata ibyemezo bizima no guhitamo inyungu zikwiye guharanirwa birakenewe. Kwirinda “Tura tuganbane niwanga bimeneke”. Ibi ntawe bifasha.Kwirinda “Vaho njyeho nanjye nkumvishe”. Ibi ntibikenewe. Kwirinda kuvuga ngo “Nzabamara nkuko namaze abandi/nzabatsinda nkuko natsinze benshi”. Ibi nabyo biteye ubwoba. Bikanga n’uwifuzaga koroshya no gutanga icyifuzo cyafasha benshi, bishobora gutuma imitima inangira ndetse bikaba byatera na bamwe kwihata inzira yo kuzabasha kurasana nk’uko uwigamba abishyira imbere. Ntibikwiye. Ingabo z’igihugu ni iz’igihugu, nta n’ubwo uzikuriye akwiye kurata ko abantu nibatemera ibyo avuga azazishyira mu bikorwa nk’aho alicyo zibereyeho? Biba byumvikanira buli wese ko umutekano ugize ikibazo zatabara, nizo nshingano zazo, nta mpamvu yo gukura abantu umutima ubakangisha ingabo zibabereyeho nabo, mwagombye kuba musangiye kandi mufiteho uruhare rungana.

Igishimishije muli ibi bihe: Ni uko abantu bamaze kuba benshi bigaragara, bashyigikiye kandi bifuza ko abantu bahuza inyungu, amakimbirane hagati y’amoko agacibwa intege kugeza ashize. Nibyo aba extremiste baragenda batakaza agaciro, ku buryo n’ababifite mu mitima muli ibi bihe bibatera isoni bagashaka kugaragara nk’abatari bo. Birashimishije rero, habayeho evolution nziza kandi izakomeza kugeza itsinze. Intambara yo kurasana ntikenewe mu kuganza nk’uku.

Ibindi ni ugutegereza icyo amateka aduhishiye kuzatwereka, twizera ko kizaba cyiza tugatuza tugatunganirwa.

Prosper Bamara