“Kizito Mihigo yari yarifuje guhunga kuva kera”:umuryango ACAT-France

Kizito Mihigo yatanguye kubonwa nabi igihe asohoreye indirimbo yise "Igisobanuro cy'urupfu"
Kizito Mihigo yatangiye kubonwa nabi igihe asohoreye indirimbo yise “Igisobanuro cy’urupfu”

Ishyirahamwe ryo mu Bufaransa rirwanya iyicarubozo riramenyesha ko umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gupfira mu buroko bw’igipolisi mu Rwanda yari yarigannye arisaba uburyo yashobora guhunga akava mu gihugu.

Avugana na BBC, Clément Boursin ushinzwe igisata cya Afrika muri ACAT (Action Chrétienne pour l’Abolition de la Torture) avuga ko kuva mu kwezi kwa Kenda 2019 bavuganaga na Kizito Mihigo, aho yababwira ko yipfuza guhunga akava mu Rwanda kubera yabona ko nta mutekano afite.

Avuga ko bari bamugiriye inama ko yarindira kubera ko kuri bo babonaga igihe kitaragera.

Kizito Mihigo yapfiriye muri gereza y’igipolisi i Remera, nyuma y’aho afatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, ashinjwa ko yariho agerageza kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Clément Boursin ati: “Twebwe amaze kutugisha inama, natwe twagishije inama abahanga bacu ku biraba u Rwanda, nabo batubwira ko byaba ari ukwita mu muriro kuri Kizito Mihigo gushaka kuva mu gihugu”.

“Batubwiye ko abategetsi bari bakimushinze ijisho, rero ko yagombaga kubanza kurindira icyuka kibi kikabanza kigagabanuka, cyane cyane mu karere kose hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi”.

“Twebwe ni ko twari twamugiriye inama, rero numvise ko yafatiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda, nahise mbona ko byari byanze ko arindira”.

Avuga ko Kizito Mihigo yabona ko atari agishobora kubeshwaho n’umwuga we kubera ko indirimbo ze zari zabujijwe ku bitangazamakuru byo mu gihugu, kandi akaba nta n’umwe washaka kuvugana nawe.

Bwana Boursin ntiyemera ibyatangajwe na leta y ‘u Rwanda ku rupfu rwe kubera ko “nta cyegeranyo cy’amaperereza cyatanzwe, kandi nta n’icyegeranyo cyatanzwe ku byerekeye uburyo yaba yarapfuye”.

Bwana Boursin asaba ko haba amaperereza yigenga kubera ko abona ko ibijyanye n’ifungwa n’uburyo yari afashwe muri kasho birimo urujijo mu kandi ko mu bihe byashize yigeze kugirirwa nabi.

Ati: “Mubihe byashize Kizito Mihigo yigeze gushimutwa, afungirwa ahantu hatazwi, akorerwa iyicwarubozo, kandi yari yaratubwiye ko yari amaze igihe aterwa ubwoba, ari cyo gituma urupfu rwe ruteye amakenga”.

“Kizito Mihigo yumvaga nta mutekano yari afite aricyo gituma yashakaga guhunga u Rwanda akajya i Bulayi”.

Bwana Boursin abona ko habayeho amaperereza yigenga urupfu rwa Kizito Mihigo “nk’umuntu washyiraga imbere ubwiyunge kandi nta kibi kimuranga” byaha icyubahiro u Rwanda. 

Bivugwa ko Kizito Mihigo yafashwe n’abaturage ku wa 13 Gashyantare 2020 ari kumwe n’abagabo babiri, aho bivugwa ko bariho bagerageza kwambuka umupaka bajya i Burundi, akaba yararezwe ko yariho agerageza kuva mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. 

Yarezwe kandi ko yari agiye kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya igihugu cy’u Rwanda. 

Yaje gupfa ku wa 17 Gashyantare 2020 nyine apfiriye muri kasho y’igipolisi, aho ubugenzacyaha mu Rwanda bwatangaje ko yapfuye yiyahuye, byaje no kwemezwa nyuma n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.