Umuntu wahanuye indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana kandi azi neza adashidikanya ko icyo gikorwa cy’iterabwoba gikurikirwa ako kanya na jenoside y’abatutsi, hanyuma agafatanya n’Interahamwe kumaraho abatutsi, uwo muntu ni bwoko ki? Mbere yo kugigana n’icyo kibazo, reka duhere ku bindi bibazo bibiri bishobora kutworohereza kugisubiza.
Ikibazo cya mbere. Niba hari inyoni ireshya na rusake, ifite ibirokoroko n’ibikohwa nk’ibya rusake, iteretse amasunzu nk’aya rusake, ibika nka rusake, ipapaza amababa nka rusake mbere yo kwurira inkokokazi, ifite isura n’imyitwarire ya rusake, iyo nyoni ni bwoko ki? Yewe, iyo nyoni igomba kuba ari rusake byanze bikunze.
Ikibazo cya kabiri. Umuntu witwara nk’Interahamwe: akica abantu urubozo nta mpuhwe na busa, wokamwe no kwibona birenze urugero, kwirata, kwiyemera, ivanguramoko, uhiga bukware abatavugarumwe na we, witwara nk’aho amategeko y’igihugu atamureba, utagira icyaha na kimwe atinya, wigize igikoresho cya sekibi, waciye akagozi ka jenoside ( Radio Inyabutatu: Indege ya Habyarimana yarashwe na Lt Frank Nziza na Caporal Eric Bizimana) agatiza Interahamwe umurindi wo kurimbura abatutsi mu gihe cya jenoside, uwo muntu ni muntu bwoko ki?
Umuntu utekereza nk’Interahamwe, akitwara bunyamaswa nkazo, ni Interahamwe ntibazakubeshye, ubwicanyi ntibugira ubwoko, ntibugira imipaka: yaba umusirikare w’ikirenga wambaye ku ntugu inyenyeri nyinshi za zahabu; yaba umugore w’igishongore ubengerana ubwiza nk’ikizubazuba; yaba umucuruzi ugendera mu bicu nka kagoma akarebana abantu iseseme kubera umurengwe; yaba umuririmbyi w’ikirangirire; yaba umusore w’igikurankota witwara nk’intare yo mw’ishyamba; yaba mameya mukuru uvuga ijambo rimwe gusa igikuba kigacika, isi ya bamwe igahagara nk’aho ayijanjaguye n’inyundo; yaba umwarimu rwagitinywa wa kaminuza, uhahamura abantu abakangisha ko ashobora kubarema akoresheje ibishishwa by’ibijumba, cyangwa ashobora gukora intwaro za kirimbuzi akoresheje inyabarasanya; yaba umukomando mu barinda Paul Kagame ubamba abantu igicuri, akababaga bakiri bazima nta kinya akoresheje, kandi atigeze akandagiza ikirenge mw’ishuri ry’ubuvuzi, abasirikare bamubona bagatera amasaruti nk’aho ari we wahanze Gihanga; yaba umucamanza uvuga rikijyana, yakwitsamura imitima ikabomborana; yaba umwicanyi ruharwa wicaye muri Village Urugwiro woretse imbaga y’abanyarwanda n’abanyamahanga. Reka tubisubiremo: umuntu utekereza nk’Interahamwe, akitwara nk’Interahamwe ni interahamwe nta kabuza(P.KAGAME YARITAGUYE ABATURAGE BARI BAJE MW’ISOKO AFITE IBYISHIMO BIRENZE URUGERO), yaba inkandagirabitabo, inzirabwenge cyangwa afite izindi nyito.
Paul Kagame yitwikiriye ijoro, ahanura indege ya Perezida Habyarima, abagabo 12 bayirimo bose barapfa, aba atangije jenoside (Rwanda’s Untold Story Documentary on Vimeo); abuza abasirikare yari ayoboye gutabara abatutsi bicwaga bunyamwasa, ahubwo atiza interahamwe umurindi, arashega arasizora yanga ko amahanga atabara, aba aburijemo amasezerano y’amahoro ya Arusha yo yari amizero y’abatutsi n’abanyarwanda bose muri rusange. Yakoze ibyo byose azi neza ko nyina umubyara, umugore we, abana be, bashiki be, n’inkoramutima ze nta wari gutikirira muri uwo muriro yaramaze kwatsa(ANGE KAGAME YATONETSE ABAROKOTSE JENOSIDE N’ABANDI BENSHI ISE PAUL KAGAME YICIYE ABABYEYI ).