KUNENGA UBUYOBOZI NO KURWANYA UBUYOBOZI NI IBINTU BIBIRI BITANDUKANYE

Jean Paul Turayishimye,

Nyuma yo gusoma inkuru zasohotse muri iki kinyamakuru(The Rwandan), zivuga ku ihagarikwa rya bamwe mubayobozi b’ Ihuriro mu Intara ya Canada,ibi bikaba byarateye urujijo benshi nyuma kubona muri social media groups bamwe mubayobozi tutabyumvikanaho cyangwa tutabivugaho rumwe, ndetse hakaba hari nabataratinye kuvuga ko kutemeranya n’ ubuyobozi bukuru bw’ Ihuriro ari ukurirwanya no guhangana naryo, ibi byanyeretse ko abanyarwanda batarasobanukirwa n’ ubwisanzure ndetse bikanasobanura impamvu abategetsi bashobora kwitwaza kutamenya kwabo mugukomeza kubakandamiza. Ikindi cyantangaje ni uko abanyarwanda bari mubuhungiro batarasobanukirwa no kujya impaka mu ibitekerezo (Debat). By’ umwihariko ariko, nashatse gusobanura ibyo shingiraho namagana icyo cyemezo.

1. Sitati z’ Ihuriro Nyarwanda, wagereranya n’ Itegeko Nshinga (Constitution)zemejwe i Pretoria muri Afrika y’Epfo kuwa 29 Kanama 2017. Mu ingingo yazo ya 15.1(Article 15.1) zisobanura neza imiterere y’ inzego z’ Ubuyobozi bw’ Ihuriro Nyarwanda, RNC. Ubwo buyobozi nibwo bushobora gufata icyemezo kigomba kubahirizwa (A binding decision). Ubwo ni ubu bukurikira: Inama Rusange (iyi ntirigera iterana kuva Ihuriro ryashingwa muri 2010); Bureau Politiki ariyo igizwe n’ Umuhuzabikorwa Mukuru,?abamwungirije batatu, umubitsi Mukuru ndetse n’ Umunyamabanga Mukuru(Aba nibo bagize icyitwa Bureau ya Komite Nshingwabikorwa/EC ndibuze gusozerezaho), abakomiseri bose 14, Abakuru b’ Intara, abagenzuzi, Inararibonye, n’ umuyobozi wa Radio. Iyi nayo ntiyigeze yiga kuri iri hagarikwa ry’ abayobozi ba Canada. Urwego rwa gatatu arinarwo rwa nyuma ni urwa Komite Nshingwabikorwa (EC). Uru rwego ruterana kabiri mukwezi mu busanzwe rukaba rugizwe n’ Umuhuzabikorwa Mukuru bwana Nayigiziki Jerome, Umuhuzabikorwa wungirije wa mbere General Kayumba Nyamwasa, Umuhuzabikorwa wungirije wa kabiri Hakizimana Emmanuel,PHD., Umuhuzabikorwa wungirije wa gatatu, bwana Minani Corneille, Umubitsi Mukuru Maj. Micombero Jean Marie, Umunyamabanga Mukuru bwana Condo Gervais; ukongeraho abakomiseri bose uko ari 14. Uru rwego narwo ntabwo rwigeze rwiga kuri iri hagarikwa. Wakwibaza yenda uti ese wabibwiwe n’ iki? Kuko umwanya mfite mu Ihuriro unyemerera Kwitabira izi nama zose uko ari eshatu. Nongereho ijambo rifite inkomoko mururimi rw’ Igitaliyani, QUORUM. Risobanura umubare ukwiye tugomba kuzuza kugira ngo dufate ibyemezo bikwiriye kubahirizwa (binding). Muri izi nama zose mbere Yo gutangira ubundi dusaba kumenya ko umubare w’ abari munama ukwiye.

2. Bureau ya EC nubwo ariyo ireba ubuzima bw’ Ihuriro bwa buri munsi nko kwakira ama raporo ndetse no gutegura gahunda y’ inama zose z’ inzego z’ Ihuriro, ntabubasha ifite ihabwa na stati bwo gufata ibyemezo bikwiriye kubahirizwa (binding).

3. Ibyemezo bikwiriye kubahirizwa bifatwa na Komite Nshingwabikorwa (EC), bikaba bisuzumwa bikemezwa cyangwa guhindurwa na Bureau Politiki (BP). Iyo BP ntacyo inenga icyemezo cya EC, kiba itegeko ngenderwaho. ibyemezo bya BP bikaba bisuzumwa, bikemezwa cyangwa bigahindurwa n’ inama rusange. Iyo inama rusange ntacyo inenga icyemezo cya BP ubwo biba umurongo ngenderwaho w’ Ihuriro. Hari n’ uburyo ibi byemezo bishobora gusubirwamo, ibyo ni iby’ ikindi gihe.

4. Amateka y’ urwanda ya vuba atwibutsa byinshi, ariko ka mvuge bibiri gusa, kuko sinabivuga ngo mbirangize. Ku ngoma ya MRND n’ iy’ Abatabazi, abantu bahamagarirwa kwambara bakamanuka, maze bakamanuka basiganwa batazi ikibamanura, bakikiza abo badafitanye ibibazo kubera kubaha amabwiriza. Mugihe cya vuba cyane, ku ingoma ya FPR, Itegeko Nshinga ry’ urwanda ryahinduwe binyuranyije n’ amategeko, abanyarwanda bikorera ibiseke bisabira gukomeza kuba imbohe n’ ingwate y’ ubutegetsi bw’ igitugu. Nonese mugirango bitangira bite? Hari Uwavuze ati “ Power tends to corrupt, absolute power corrupts absolutely” abazi gusimura mwakwigeragereza. Mu ihuriro twarishinze tugamije kwitandukanya n’ imikorere ya bene ako kageni. Ubwisanzure bugahabwa intebe, abanyamuryango bakabaza ibibazo bigoye abayobozi babo badatinya gutukwa, kubatizwa amazina, ngo kudakunda ihuriro, gusuzugura, guhangara ubuyobozi n’ ibindi. Ese natwe tuzashyiraho igipimo cyo gukunda igihugu? Njye nanze kumanukana na Nyamwinshi, kandi nanze ku mugaragaro kwikorera igiseke. Ndibutsa ko aya mategeko Ihuriro tugenderaho tutayahasanze, nitwe twayishyiriyeho. Dushobora kuyakurikiza cyangwa tukayahindura niba nabyo tubyifuje mugihe byaba byubahirije amategeko. Niba tunanirwa gukurikiza amategeko twishyiriyeho, nabyo bikwiriye kudutera impungenge!

Mubyo tunenga leta ya Kigali harimo kudakurikiza amategeko. Kuba idakurikiza amategeko si uko batayifite ahagije. Icyabananiye ni ukuyakurikiza.

Ariko abayobozi si Imana bashobora gukora amakosa batabigendereye cyangwa babigendereye. Uruhare rw’ umunyarwanda ni ukwamagana icyemezo kidashingiye kumategeko, cyangwa kirenganya. Uko niko nakwita gukunda igihugu.

Turayishimye Jean Paul, J.D.