Kwitabira gahunda za Leta muvuga ko mwahunze ni ubufatanyacyaha: Rugema Kayumba

Mu izina ry’impunzi ngenzi zanjye, mu ry’abanyamuryango ba RNC mpagarariye muri Norway, nasabaga  gushira ubwoba mukitandukanya n’iterabwoba rya Leta y’i Kigali na za Ambassade zayo zose kw’isi.

Mbamenyeshe ko ibihugu mutuyemo byamenyeshejwe iterabwoba muterwa na Leta mwahunze ariko ku bw’ibyangombwa musabwa n’ibihugu byabahaye ubuhungiro muba mugomba guhabwa na za Ambasade z’u Rwanda nk’uburenganzira bwanyu ariko bakababwira ko mbere yo kubibaha bagomba kubanza kubakoresha ibikorwa by’ubuhemu, bijyanye no kwica, kuneka kubeshya no kwitabira ibikorwa by’ubutegetsi mwahunze.

Turabasaba kwiyambaza inzego za polisi mu bihugu byose murimo byose aho kugwa mu mitego y’ubutegetsi mwahunze kandi bukomeje kwibasira abatavuga rumwe nabwo.

Bavandimwe mwirinde kugwa mu mutego wa Leta yihaye gahunda yo kwica abaturage, kubiba amacakubiri, iterabwoba, ibinyoma guheza abenegihugu no kwimika akarengane ubuziraherezo.

Turabamenyesha ko Leta zose z’akarere k’amajyaruguru y’u Burayi dutuye zose zizi iterabwoba ribakorerwa, bazi neza itekinikabyaha babahimbira, noneho rero gukomeza kwitabira gahunda za Leta mwahunze ni ukwiyemeza kuba abafatanyabikorwa n’abafatanyacyaha mu karengane mwavuze ko mwagiriwe ubu karimo kugirirwa abandi ku bufatanye bwanyu.

Turahamagarira buri wese ushoboye gushyigikira kwamagana akarengane gakorerwa abanyarwanda mu gihugu no hanze, turasaba ko habaho gukomeza kumenyesha inzego z’umutekano z’ibihugu mutuyemo byose imigambi mibisha ya Leta ya Kigali yimitse ubwicanyi n’iterabwoba.

Mukomeze muhorane ubutweri n’umurava wo guhorana murwanya ikibi.

Rugema Kayumba

Oslo- Norway