Leta ya Congo yasabye ko Leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR

    Amakuru avugwa mu bakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari aravuga ko hari umugambi w’ibanga utarajya hanze wo guhatira Leta y’u Rwanda gushyikirana na FDLR bitaba ibyo Leta ya Congo na MONUSCO bagaha inzira FDLR ikava ku butaka bwa Congo ikajya mu Rwanda cyangwa ikagira ikindi gihugu kiyakira.

    Ibi byo kwakirwa n’ibindi bihugu Leta y’u Rwanda ntabwo ibikozwa kuko yifuza ko abagize FDLR bajyanwa mu Rwanda ikabakoresha icyo ishaka.

    Amakuru yatanzwe n’umwe mu bahagarariye ibihugu byabo wari mu nama ya 13 ya komite y’amahoro n’umutekano y’umuryango wa COMESA yabereye i Lusaka muri Zambiya kuva ku ya 6 kugeza ku ya 8 Ugushyingo 2013, aravuga ko abahagarariye Leta ya Congo basabye ko Leta y’u Rwanda yatangira ibiganiro bya politiki n’umutwe uyirwanya wa FDLR uri ku butaka bwa Congo kugirango hashobore kuboneka umuti wa burundu ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari.

    Aya magambo y’abahagarariye Congo aje akurikira ibyavuzwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete mu nama y’Afrika yunze ubumwe yaberaga i Addis Abeba muri Etiyopiya, aho yasabaga ko habaho ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda n’abatavuga rumwe nayo harimo na FDLR.

    Ariko nta ntumwa Leta y’u Rwanda  yohereje muri iyo nama.

    Ubwanditsi
    The Rwandan