Leta ya Kagame igomba guhagarika itotezwa n’ihohoterwa ikomeje gukorera abanyarwanda

Nadine Claire KASINGE

Itangazo N° ISH2020/04/004

Mu nama yayo idasanzwe yateranye kuwa kane tariki ya 16/04/2020 iyobowe na Madame Claire Nadine KASINGE, Komite Nshingwabikorwa y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yasuzumiye hamwe ibibazo by’ingutu birimo inzara, akarengane n’ifungwa rya hato na hato bikomeje gukorerwa abanyarwanda banyuranye muri iki gihe cya Corona Virus (Covid-19);

I. Tumaze kungurana ibitekerezo, abagize Komite Nshingwabikorwa dutangaje ibi bikurikira:

1. Leta ikomeje kwitwaza ingamba yafashe mu gukumira icyorezo cya Corona virus igahutaza rubanda.

2. Bitewe n’uko igihugu cy’u Rwanda cyinjijwe mu bihe by’amage mu buryo bunyurayije n’amategeko, ibyemezo byose bifatwa bishingiye kuri izo ngamba nshya binyuranyije n’amategeko, kandi bikabangamira uburenganzira bw’ingenzi bw’abenegihugu n’ububasha bw’inzego z’ubutegetsi bw’igihugu. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko:

Ingingo ya 3: “Nta muntu ushobora guhanwa kubera gukora ikibujijwe cyangwa kwanga gukora igitegetswe bitari icyaha hakurikijwe amategeko y’igihugu cyangwa mpuzamahanga mu gihe byakorwaga.”

Ingingo ya 4: “Amategeko ahana agomba gufatwa uko ateye, ntashobora gukoreshwa ku buryo butandukira”.

3. By’umwihariko, Leta irimo guhohotera abanyarwanda n’abanyamakuru bagerageje kuvuga akarengane n’akababaro ka Rubanda muri ibi bihe, ubu abibasiwe akaba ari abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amakuru ajyanye n’ako karengane.

4. Umwe mu bafashwe tariki ya 15 Mata 2020 ni Bwana NIYONSENGA Dieudonné alias Cyuma Hassan uyobora Chaine Youtube ISHEMA TV.

5. Bwana NIYONSENGA Dieudonné yafashwe mu gihe yari agiye gukora iperereza ku baturage bamaze kwicwa n’inzara kubera ingamba Leta yafashe mu buryo budakurikije amategeko kandi butitaye ku mibereho ya Rubanda.

6. Dusanga ifatwa rya Bwana NIYONSENGA Dieudonné ari urwitwazo ahubwo rihishe byinshi cyane cyane ko ari umunyarwanda wari usigaye atanga amakuru ubutegetsi budashaka ko amenyekana:

• Ni we waduhishuriye ko umurambo wa Kizito MIHIGO wari ufite ibikomere mu maso bigaragaza iyicwarubozo yakorewe. Ibi ni byo byatumye ikinyoma cyo “kwiyahura” cyari cyavuzwe na Polisi y’u Rwanda gitahurwa.

• Ni we wakoze inkuru ku iyimurwa ry’abaturage mu mujyi wa Kigali mu gace kazwi nka Bannyahe agaragaza akarengane ka rubanda.

• Ni we wakoze inkuru ivuga uburyo abasirikare bagiye gufata abagore ku ngufu muri kariya gace ka Bannyahe mu rwego rwo guhatira abaturage kwimuka. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yahakanye ibivugwa muri iyi nkuru yongeraho ko abaturage batanze ubuhamya ari abarwanya Leta, nyamara nyuma biza kugaragara ko amakuru ya Bwana NIYONSENGA Dieudonné ari impamo.

II. Kubera izo mpamvu zose:

7. Leta ya Kagame igomba guhagarika itotezwa n’ihohoterwa ikomeje gukorera abanyarwanda bose bivuye ku ngaruka zituruka ku ngamba zidafututse, zafashwe mu buryo budakurikije amategeko.

8. Abafashwe bose bashinjwa kurenga ku mabwiriza ya “Guma mu rugo” bagomba guhita barekurwa nta yandi mananiza kuko nta cyaha amategeko mpanabyaha ateganya kitwa gutyo.

9. By’umwihariko Bwana NIYONSENGA Dieudonné Alias CYUMA Hassan na bagenzi be bagomba kurekurwa nta yandi mananiza.

10. Abarenganijwe n’izo ngamba bose bagomba kurenganurwa bagahabwa n’indishyi z’akababaro.

Bikozwe kuwa 16 Mata 2020

Nadine Claire KASINGE

Perezida Ishema Party