Mbere y’uko afatwa, umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonné yabanje gutabaza.

Umunyamakuru Niyodusenga Dieudonné uzwi no ku mazina ya Cyuma Hassan

Nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Radio ijwi ry’Amerika i Kigali, Eric Bagiruwubusa, umunyamakuru wa Ishema TV, Niyodusenga Dieudonné bakunze kwita Cyuma Hassan yabanje gutabaza mbere yo gutabwa muri yombi n’abavugaga ko ari “abanyerondo” akaba ari bo bamushyikirije urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha “RIB”. Arashinjwa ngo “kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19” no “kurwanya inzego zishinzwe umutekano”.

Cyuma Hassan amaze gutabwa muri yombi.

Mwakumva iyo nkuru ya Radio Ijwi ry’Amerika hano hasi:

.

Ariko iyo benshi twibutse ko uyu munyamakuru mu minsi ya vuba ishize ariwe washoboye gutuma tumenya ko:

-Umurambo wa Kizito Mihigo wari ufite ibikomere mu maso dore ko nta n’uwigeze abinyomoza yaba ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa umuryango wa Nyakwigendera

-Ikibazo kiri muri Bannyahe aho abaturage barimo gusenyerwa muri ibi bihe bya Covid-19 badahawe ingurane ikwiye ndetse abatinyutse kuvuga barimo bahigwa

-Abaturage bo muri Bannyahe bashonje nyuma y’aho bamwe muri bo bamaze gusenyerwa

-Niwe watangaje bwa mbere ko abasirikare ba RDF barimo guhohotera abaturage muri Bannyahe ndetse bagafata n’abagore ku ngufu.

-Umushoramari w’umunyakenya wagiranyt amasezerano n’umujyi wa Kigali bikaba birimo gutuma abaturage ba Bannyahe basenyerwa

Nyuma y’ibi turondoye bituma twibaza koko niba Leta y’u Rwanda itaritwaje COVID-19 ngo ikure mu nzira abanyamakuru batasibaga gushyira ku karubanda byinshi mu byo ubuyobozi bw’u Rwanda bwita “amakuru mabi asebya igihugu”.

1 COMMENT

Comments are closed.