Loni iravuga ko Abanyarwanda 2000 bafunzwe na Kongo bari kwicwa n’ubuzima bubi

Umuryango w’abibumbye wagaragaje impungenge utewe n’uburyo abantu barenga ibihumbi bibiri bafungiwemo mu nkambi ya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Abakekwa kuba abarwanyi n’imiryango yabo bafungiwe mu nkambi nyuma y’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Igisirikare cya Kongo kimaze iminsi mu bikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba y’uburasirazuba.

Muri kino cyumweru hari abo igisirikare cya Kongo cyahaye u Rwanda kikavuga ko n’abandi bazoherezwa vuba.

Kongo ivuga ko abo yafashe ari abarwanyi bitwaje imbunda, ariko abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda bavuga ko ari impunzi zifite n’ibyangombwa, ibintu leta ya Kongo ihakana.

Umuhuzabikorwa w’urwego rwa LONI rushinzwe ubutabazi (David McLachlan-Karr) yavuze ko abantu bagera kuri 21 bapfiriye mu nkambi, barimo n’abana. 

Yavuze ko abafunzwe bari kurwara kubera ibibazo by’isuku nke no kutabona ibiryo n’amazi by’intica ntikize.

Umunyamakuru wa BBC, Prudent Nsengiyumva yavuganye na Mathias Gillimann, umuvugizi wa MONUSCO, atangira amubaza icyateye izi mpungenge (kanda hejuru ku foto wumve).