Lt Gen Kayumba yagiye kwisobanura mu buyobozi bw'Afrika y'Epfo

Nyuma y’aho bitangajwe ko ubuyobozi bw’igihugu cy’Afurika y’Epfo bwahaye gasopo Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya bubasaba kudakora ibikorwa bya politiki nyuma y’amagambo Lt Gen Kayumba Nyamwasa yabwiye ikinyamakuru cyo muri Afrika y’Epfo kitwa City press, Lt Gen Kayumba yabwiye BBC Gahuza Miryango ko atabujijwe gukora politiki.

Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2012 Lt Gen Kayumba yagiye kwisobanura mu butegetsi bw’Afrika y’Epfo ngo bwababajwe n’amagambo yabwiye ikinyamakuru City Press ngo arwanya Leta y’u Rwanda kandi ari ku butaka bw’Afrika y’Epfo nk’impunzi.

Yavuganye na BBC yamubajije niba agiye guhagarika gukora politiki irwanya ubutegetsi bw’i Kigali. Lt Gen Kayumba yasobanuye ko ikibazo cyatewe n’interuro yakoreshejwe n’ikinyamakuru City press idahuye nk’uko yari yavuze.
Icyo kinyamakuru kigira kiti: ”The cofounder of a new political movement admitted, however, to plotting the overthrow of Kagame from his South African hideout.”

Lt Gen Kayumba yavuze ko nta kintu agambanamo nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga ngo ibyo akora byose abikora kumugaragaro ngo ntabwo waba ugambana ngo ujye kubivuga mu binyamakuru. Ku bijyanye no kuvuga ngo gukuraho Kagame yavuze ko bisobanuye neza muri icyo kinyamakuru aho yavuze ko hazakoreshwa inzira y’amahoro.

Ikibazo kindi n’ikijyanye n’amategeko ngo Lt Gen Kayumba yayaganiriyeho n’abayobozi b’Afrika y’Epfo ngo amategeko y’Afrika y’Epfo n’aya HCR yemerera umuntu w’impunzi gukora politiki mu gihe iyo politiki ayikora mu nzira y’amahoro atari mu nzira y’intambara cyangwa iterabwoba ngo nta kindi kibazo cyabaye uretse icyo kinyamakuru City Press cyanditse amagambo yateye urujijo.

Marc Matabaro

7 COMMENTS

  1. Afande Kayumba niba ujya usoma comments umenye ko icyo tugutezeho ni ukuri nya kuri ukarusha abandi bose ubutwari…hari abantu benshi bakeneye kumenya icyo mwapfuye na Kagame…ibisobanura bitangwa birimo urujijo kandi ubona nta bimenyetso bihagije birimo ku buryo rimwe mufatwa nk’ababeshyi cyangwa bishobora kumvikana ko mwaba mupfa inyungu bwite…Niba koko hari ibimenyetso simusiga bimushinja kuba yarahanuye indege noneho nimufate iya mbere mubyerekane nimwe muzaba mubaye intwari pee! N’izo ntambara za Congo nabyo mubishyire hanze…ndabyumva yenda hariho gutinya complicité ariko rero niba mukunda u Rwanda icyo kibyimba nimukimene hanyuma abantu bamenye ukuri nyako hanyuma speculation zishire ! Naho ubundi kuva aho tutabwizwa ukuri ndibaza ko bizakomera kubakira ku kinyoma…kuko abatutsi bashiriye genocide n’impfu z’abahutu babiryojwe nibaza ko gukunda igihugu bya mbere ari ukuvuga n’akarimurori(ufite ibimenyetso simusiga) niyo wabizira..Hari ibintu byinshi biduteranya twe abanyarwanda kubera tutabyumvikanaho , none wowe na bagenzi bawe mufite ukuri mu biganza byanyu nimukuvuge kandi mutagiye mu marangamutima, ntimubeshyere Admiral kubera ibibazo bwite mufitanye kandi ntimutinye gushyira hanze ibibi kubera ko namwe mwabiryozwa…! Amaraso yamenetse ni menshi cyane bigeze aho byose bijya hanze hanyuma mukareba noneho ubumwe nyabwo uko bwubakwa apana kubeshyana !

  2. Icyo nkundira comment za Rwema n’uko we aba ahangayikishijwe n’icyageza abanyarwanda kubumwe nyabwo bitari biriya bya nyirarureshwa byiganje mu Rwanda .Intambwe yambere tugomba gutera nukwemera ko bamwe mu bahutu bishe abatutsi na bamwe mubatutsi bakaba barishe abahutu murabizi neza ko mu Rwanda rwa Kagame atari ko bimeze: ubwoko bumwe nibwo bwishe naho ubundi bwarishwe!Naho umuti kukibazo cya Congo ni Democratie mu Rwanda umunsi yahageze nta ntambara izongera kuba muri Congo kandi abaterankunga nabo barangije kubitahura….dutangire rero gutekereza uburyo tuzabana muri kiriya gihugu Kagame adahari kuko biri hafi….

  3. Rukundo na rwema niba mudafite uburwayi murigushaka gusubiza abanyarwanda inyuma nonese mushakuvugako ubwobwicanyi bwabaye ku mpande zombi kugiraNgo ubabajije kuki mwahemutse muti nabo baraduhemukiye nibyo mushaka?mbese mwe ikibashikaje nukuraho ibyambayeho baso bamaze abantu cyangwa mwebwe.mubanze mwemere ko mwishe abatutsi kumugaragaro bosebabireba muce bugufi Mugabe imbabazi zivuye kumutima maze muzarebe ubumwe nyabwo ngoburaganza irwanda naho mwivugako NGO namwe babiciye nicyokibazo abanyarwa tugira ukora amakosa warangiza ukayitirira abandi mubyukuri ibyo Sibyiza.twemera kohabayeho genocide 1 yabatutsi muli94nayindiyabaye kandi iyi jonocide ikaba yarahereye mbere ya94 bicabantu buhoro buhoro nyumagaskaka kubamara bonyehasigaye bacye ariho94.naho ibyomuvuga niyamaraso yabana burwanda mwajijije ubusa abibskoresha kugirango mutazabibazwa niyo kagame atabibabaza muzabibazwa 2.nimukajye mwivanga mubitabareba ngomuratanga inama muziha abanyarwanda kayumba uwo warenzwe nurwanga abeshyera kagame we navugeko bitaniye utubazo twaba twihariye ngobasheke kudushora mubibazo ubundi ikibazo dufite nukutigishwa namateka gusa mbasabiyima na imbabazi kwiyo munwa yanyu itagira icyo ishima kandi nabasaba kudashinja amakosa abandi kandi ari we muyafite murakoze byee

  4. Niko se Dada Oliva…uziko abahutu batangira kwica abatutsi za 1959 icyo babazizaga ??? ngo kuko bahatswe imyaka n’imyaka…! None rero nkubwire dada wanjye shyira iki kintu mu mutwe ” Kwemera ko hari ubwicanyi ubu n’ubu bwabaye ntabwo bivuga ko uba uhakanye ubundi, ahubwo uba ushaka uburyo abantu bakwiyunga buri wese yumva ko atarenganyijwe” None se wambwira ko abahutu bapfuye kuva 1990 kugeza za Congo biyahuye ? None kuri wowe ubona barazize iki ? Bagombaga kwicwa nabo nta mbabazi kubera twapfushije ? N’abarengana ? Niba ariko ubyumva ntibizagutangaze ko nabo harimo abahakana ko genocide yabaye !

    P.S: Ntabwo umuntu wese uvuga ukuri ari uko aba ashyigikiye abicanyi gerageza koroha muvandimwe…muri leta y’akazu hari abahutu bamaganaga amakosa keretse niba utarabaga mu Rwanda…siko bose ari babi ! Muri iyi leta hari abatutsi babona ko amakosa yabaye nayo yagororwa nubwo imitima yakomerekejwe n’ababo batakaje, reka rero gushyushya urugamba ku busa ntabwo uzi buri munyarwanda akabi yagiriwe…! Naho amateka uko yigishwa ubona se buri wese atayabogamya uko ashaka…ubwiyunge ni processus ndende cyane ntabwo twashyiraho icyaha HUTU= Umwicanyi, TUTSI=victime…umudage wese yitwa umwicanyi kubera ko ingabo zabo zamaze abayahudi ? Sinkunda kuvuga nabi ariko ndakwihanije ntugakoreshe imvugo ngo “mwe”…ntabwo unzi kabisa, ntuzi aho mvuka ntuzi amateka yanjye mvandimwe !Nta nakimwe uzi rero ntukibeshye ko iyo umuntu avuze adafite amarangamutima bitewe nibyo yakorewe aba ari “umuhutu(umwicanyi muri make nkuko bene wacu benshi tubitekereza)”. Umunsi mwiza

  5. Ikindi nakongeraho oliva…RPA nayimazemo imyaka irenga 6 irahagije nayivuyemo ku bushake…! Maze kugarura agahenge mu mutima negereye abenshi mu bahutu cyane cyane mu majyaruguru kuko ariho nkomoka mu cyahoze Byumba…sha abahutu iyo muganiriye abenshi rwose ntibahakana ko genocide yabaye kandi n’ikimwaro (culpabilité) baragihorana ! Gusa nabo hari abo usanga imiryango yabo yarapfuyemo abantu benshi aho bari batuye (keretse yenda niba barazimiraga isi ibamize !!), ndetse no mu turere hatabaga abatutsi benshi hari aho wasangaga abagabo mbarwa…! Sha uzabaze umusilikare wese utari umubeshyi wari muri RPA 1990-1998 azakubwire niba koko abo bahutu bo batarabakozemo (gusa byitwa nkaho nta cyaha kirimo)… hanyuma nimba mbeshya uzaze unyite umusazi ndabikwemereye! Gusa ntamuntu wakwishinja icyaha…Icyo nemeza ni uko ntagahunda yo kubamara yari ihari gusa bo iyo bakuganirije nabo uko bakubiswe udufuni cg uko barashwe (bimwe ndabizi nararebaga…)! Rero iyo ufite umutima wa kimuntu uribaza uti “niyo tubamara” , gusa nabo ni ikiremwamuntu kandi ntibagombaga kuryozwa ububi bw’abandi bene wabo nkuko n’abacu baryojwe ngo ubugome ba gihake,n’ibindi byose byaha bashyiraga ku batutsi…Icyo nkubwiye ni uko nabo bishwe kandi twakoresheje imbaraga n’uburakari mu “kubarasa” (aha umusilikare wese wa RPA siko nawe yagiye muri ibyo bikorwa, hari uwarwanaga na aduyi, hari uwagiraga intege nke…ntakindi nongeyeho!)…ariko se ubundi ndajya impaka ziki niba abanyarwanda bumva ko bagomba kwiyunga bazicare baganire impande zombi imbona nkubone naho kumva umwe wenyine undi ukamugira umwicanyi kandi uziko nawe wamurasheho…! Njye nk’umuntu mbona uko twashyinguye abacu, nkabona ko bo batanatinyuka kuvuga ko bapfushije nibaza ikibazo ? imbere y’imana turangana cyangwa ubuzima bwacu buruta ubwabo ? Mugire amahoro banyarwanda kandi buri wese yicare yisuzume ari H ari T buri wese azagira amahoro ari uko yicaye akaganira n’undi !

  6. Afande KAYUMBA nubwo utanyibuka kuko nari akana ariko nkwibukaho inama zangiriye akamaro.nkuziho kwanga umugayo none niba usoma ubu butumwa umenyeko abanyarwanda bagutezeho ukuri nyako ku marorerwa yagwiriye u RWANDA.Uzi neza uko urugamba rwapanzwe nuko mwarekirise abakada nibyo mwabasezeranyaga n,umwuka wari mu mpunzi.BWIZA ABANYARWANDA UKURI BABONE AHO BAHERA BIYUNGA KUKO NTACYO BYAKUMARIRA KUVA KWISI UDUSIZE MUMWIRYANE.Uko biri ntago amaraso y,umututsi ariyo maraso nyakuri ngo ay,umuhutu abe amazi.ngo U

Comments are closed.