M23 irashaka gukora igihugu kigenga cyangwa irashaka kwisuganya ngo yake byinshi mu mishyikirano?

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kanama 2012 hagiye ahagaragara itangazo ry’umutwe w’inyeshyamba za M23, iryo tangazo rivuga ko hashyizweho guverinoma igomba kuyobora agace kagenzurwa n’izo nyeshyamba. Iyobowe na Jean Marie Runiga Rugerero naho igice cya gisirikare kiyobowe na colonel Sultan Makenga.

Ikigaragara n’uko abagize M23 batangiye basaba ko habaho kubahiriza amasezerano Leta ya Congo yagiranye n’umutwe wa CNDP mu 2009, noneho ubu batangiye gusaba byinshi biri no mu rwego rwa politiki nko gusaba ko ibyavuye mu matora yo mu 2011 byasubirwamo ndetse hari na bamwe mu bagize M23 badatinya kuvuga ko Perezida Kabila agomba kuva ku butegetsi.

Igiteye urujijo muri ibi n’uko izo nyeshyamba zigaragaza ko zifuza byinshi mu gihe bigaragara ko zidafite ubushobozi bwo kuba zagera i Kinshasa ngo zikureho Leta ya Perezida Kabila. N’ubwo bwose inyeshyamba za M23 zerekanye ku rugamba ko zirushije ingabo za Congo ingufu ndetse hakaba hari amakuru avuga ko M23 irimo gukoresha aka gahenge ngo yisuganye yinjiza abasirikare bashya benshi ndetse habaho n’ibikorwa byo gukangurira abasirikare ba Congo bamwe gutoroka nabo bakabasanga, ariko hari ikibazo gikomeye cyijyanye n’ubutabera ku bayobozi b’izo nyeshyamba bo mu rwego rwa Gisirikare kuko amahanga yifuza ko bashyikirizwa ubutabera nk’uko byavuzwe na Ambassadeur w’Amerika ushinzwe iby’ubutabera mpuzamahanga Stephen Rapp.

Bishop Jean Marie Runiga

Ikindi gishobora kugora M23 n’igihe amahanga yahagurukira izi nyeshyamba agafasha Congo mu bya gisirikare cyane cyane nk’ibihugu by’umuryango w’ubuhahirane w’ibihugu by’Afrika y’Amajyepfo (SADC)
Uku gushyiraho Guverinoma bishobora kuba ari uburyo bwo gushyira igitutu kuri Leta ya Congo ngo yemere imishyikirano ndetse ukurikije uburyo akarere kari mu maboko ya M23 hitaweho ibikorwa byo gukaza umutekano ugaragarira ijisho (dore ko hakorwa byinshi mu bwihisho) harimo uburyo bwo kwereka amahanga ko hari umutekano mu duce tuyoborwa na M23 kurusha mu turere tuyoborwa na Leta ya Congo. Ibi bishobora gutuma amahanga ashyira igitutu kuri Leta ya Congo ngo ishyikirane na M23.

Uretse ko ibyo Leta ya Congo itabikozwa, nk’uko umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende yabitangaje avuga ko nta gahunda Leta ya Congo ifite yo gushyikirana na M23 ko icyo bareba ari u Rwanda kandi bazakomeza kurushyiraho igitutu. Kuri Leta ya Congo ngo M23 igomba kuzarangirana n’iki kibazo ntabwo bifuza ko izongera kubaho ukundi.

Colonel Sultani Makenga

Gushyiraho ubu buyobozi bishobora kuba bigamije kwerekana kandi ko gahunda ya M23 ari iy’igihe kirekire n’iyo Leta yabaha ibyo bifuza bakomeza bakaka byinshi dore ko bafashijwe n’u Rwanda ruyobowe n’abahoze ari inyeshyamba za FPR bakoresheje amayeri nk’ayo yo gutesha abo bahanganye igihe mu rwego rwo kwisuganya ngo gahunda yo kugera ku ntego zabo bazigereho. Kuri FPR byari ubutegetsi mu Rwanda ariko kuri M23 bishobora kuba kugira agace kigenga.

Imikorere ya M23 mu mayeri ijya kwegera iya FPR aho ikoresha amayeri yo gushyira imbere abantu bo mu yandi moko batari abatutsi ariko amayeri ari ukugirango bayobye amahanga. Mu bivugwa n’abayobozi ba M23, kuvuga ko barwanira abatutsi nk’uko babivugaga muri Mata uyu mwaka birasa n’ibitakivugwa cyane ahubwo basigaye bavuga ko baharanira imiyoborere myiza ku bakongomani bose.

Igisigaye n’ukumenya uburyo amahanga azifata muri iki kibazo mu gihe abagize M23 bashobora kumvisha amahanga ko n’ubwo bashyigikiwe n’u Rwanda atari ibikoresho byarwo ko kandi bafitiye abakongomani gahunda nziza. Iki gipindi nigifata amahanga agasaba Leta ya Kabila gushyikirana bizaba biruhuye u Rwanda kuko ruzaba rushoboye kwerekana ko ikibazo ari icy’abanyekongo ubwabo.

Kwemera imishyikirano na M23 bishobora kutazagwa amahoro Kabila n’ubutegetsi bwe dore ko abanyekongo benshi bamurega kuba umunyarwanda akaba n’icyitso cy’u Rwanda mu gusahura Congo no guhungabanya umutekano wayo. Iyo mishyikirano ishobora guca intege Leta ya Congo ku buryo byatuma abanyekongo bo mu tundi duce nabo bigomeka nka M23 kugira ngo nabo barebe ko Leta yashyikirana nabo bakaka ibintu by’umurengera.
Ku bijyanye n’ishyirwaho ry’ingabo zidafite aho zibogamiye, umuvugizi wa M23, Col Vianney Kazarama yavuze ko izo ngabo ari izo kurangaza abantu gusa zitazapfa kujyaho. Mu gihe i Goma mu nama yarangiye mu cyumweru gishize nta cyagezweho gifatika, uretse kuba aho ingabo zizaturuka ari ikibazo, hari n’ibibazo by’aho amikoro azaturuka yo gutunganya icyo gikorwa.

Abagize Guverinoma ya M23 n’ibyo bashinzwe:

Art. 1. : Président : Bishop Jean-Marie RUNIGA LUGERERO

Art. 2. Chef du haut commandement militaire : Colonel SULTANI MAKENGA

Art. 3. Secrétaire exécutif : Mr François RUCOGOZA TUYIHIMBAZE

Art. 4. Les Chefs de Départements et leurs Adjoints :

1. Département des affaires politiques et administration du territoire : Mr SENDUGU MUSEVENI,

2. Département des relations extérieures et de la coopération régionale : Me René ABANDI MUNYARUGERERO,

3. Département des affaires sociales et humanitaires : Dr Alexis KASANZU

4. Département des Finances, Budget et Ressources Naturelles : Mr Justin GASHEMA

5. Département de l’Agriculture, Pêche et Élevage: Mr Déogratias NZABIRINDA NTAMBARA

6. Département de la Justice et des droits humains: Me Antoine MAHAMBA KASIWA

7. Département de la Réconciliation et de l’Unité Nationale : Mr Jean serge KAMBASU NGEVE

8. Département de Rapatriement des refugies et réinsertion des déplacés internes : Ir. Benjamin MBONIMPA

9. Département du Tourisme, Environnement et Conservation de la Nature : Prof Stanislas BALEKE

10.Département de la Jeunesse, Sport et Loisirs : Mr. Ali MUSAGARA

A. Chefs de Département Adjoint

11. Département des Affaires Politiques et Administration du Territoire :
– Mr Erasto BAHATI
– Mr Deo KAMARI

2. Département des Affaires Sociales et Humanitaires : Mr. Dieudonné NSENGIYUNVA UWIZEYE,

3. Département des Finances, Budget et Ressources Naturelles :
– Mr. Castro MBERA
– Mr. Ephrem BWISHE

4. Département de l’Agriculture, Pêche et Élevage : Dr Oscar BALINDA,

5. Département de justice et droit humains : Me Jean MUHIRE,

6. Département de la Réconciliation et de l’Unité Nationale : Mr Fred NSHIZIRUNGU,

7. Département de Rapatriement des Refugiés et Réinsertion des Déplacés Internes : Mr BUREGEYA,

8. Département du Tourisme, Environnement, et Conservation de la Nature : Mr Eugene RWABUHIHI,

9. Département de la Jeunesse, Sport et Loisirs : Ir. Paulin BALYAMWABO,

10.Département de la Communication, Presse et Media : Mr Amani KABASHA.

 

Ubwanditsi

5 COMMENTS

  1. U Rwanda ntirushaka ko ingabo za MONUSCO ari zo zishingwa mu guhagarara ku mupaka ? None se u Rwanda niba rutari mu bibazo bya Congo kuki rugomba guhitamo ingabo zihagarara hagati y’imipaka ? Kagame apfa iki muri rusange n’ingabo za ONU ? Kubera iki ? Abashaka igisubizo bibaze impamvu Kagame atashakaga ingabo za MINUAR mu kwa 4/1994…nta kindi ni uko azi neza ko izo ngabo zamubangamira muri gahunda ze kandi atatinyuka kuzirasa nkuko arasa abandi bose uko ashatse…!Sinzahwema kuvuga ko uyu Kagame ntacyo amaraso yigeze amubwira kuri we hapfa umwe, hapfa ijana ikimubabaza ni ugukora gahunda ze aba afite mu mutwe…yigereranya na Mandela da! Mandela ko ari imfura yababariye n’abamugiriye nabi naho wowe ntutinya kwambura ubuzima ugutunze agatoki wikangata n’amahane ukagirango ntuzagera aho ukabazwa ibibi ushoramo igihugu cyacu nk’uko ibyiza bikwitirirwa RUDASUMBWA ! Kwigarurira ingabo z’igihugu zimwe ukazigira abicanyi, gusahura abaturanyi nubwo rwose ubikora witwaje causes zigaragara gusa irengera ukora rirenze urugero…nk’uko interahamwe zaryojwe amaraso nawe uzabibazwa byanze bikunze wakwigira kagarara wagira ute amateka azavugwa! N’abami bacu baguraga u Rwanda ntibazwiho ubugome nk’ubwawe ! Simpamya ko iyo Kagame yumva abamugira inama abantu baba barashize uhereye ku ngabo zipfa, genocide, itsembatsemba n’ibindi byaha by’intambara..hanyuma akajya hariya ngo ndi intwari natabaye abantu kandi ari mu bakongeza umuriro ! Nk’iyi ntambara ya Congo Kabila akimara gufata ubutegetsi kuki Kagame atavanyeyo ingabo zacu ko icyari cyatujyanyeyo cyo guhashya FDLR no gucyura impunzi byari byarangiye ? Ntabwo byari bihagije ibyabereye Congo ? Gusa iraha ry’ibintu hashatswe gutekega igihugu cy’abandi kirasahurwa ku mugaragaro bigera naho dushwana nabo twatabarukanye(abagande)! Abavuga ko nta nyungu u Rwanda ruhafite bambwira impamvu ingabo z’U Rwanda n’iza Uganda zarasaniye Kisangani ? Abanyarwanda mukunda ukuri ntituzatinye kumutamaza nubwo tuzatukwa nta kibazo bizagera aho ibye bishyirwe hanze hanyuma twubake igihugu kirimo ubwiyunge burambye ureke ibipindi na munyangire bimuranga. Umuntu ujya hariya akihandagaza ngo simvangura wareba abamurindira hafi bose ukaburamo iryo ringaniza ry’amoko ! Ikibazo cy’u Rwanda si ubwoko ahubwo ni abashaka kubeshya ko butabaho ariko twajya mu ngo zacu ugasanga haravugirwa amarorerwa n’ibindi mwese mwiyiziye ! Uvuze ubwoko bati urashaka intambara mu bana b’u Rwanda…!Ese izo nzuri bamwe bafite Congo mwaziretse mukaza tukarya bike byacu byiza tukabisangira mu mahoro tutayogoje abaturanyi dore ko twe twamaranye !

  2. Umusaza ni so ukubyara naho Rudasumbwa we ntakuzi ! Kandi ntukibagirwe ko hari abandi benshi siwe wenyine… Cyakora ngushimiye ko wowe utantutse nzira uko ntekereza…

  3. Rwema we ibyo ni ibigambo. KAGAME RUDASUMBWA ntimuzamushobora. Tumuri inyuma tweseeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!Ibigarasha nimukomeze musuke ibigambo ntaho mudukora. Mumaze 18 ans, muvuga ibi bigambo ntacyo byatanze. Tubona muteye agahinda iyo mubebera za Buraya. Noneho ubuhunzi bwavuyeho, muramera mute!!!!!Nimutahe RUDASUMBWA ubugome mumucira ntabwo agira, ni imfura azabakira. fdlr yo yamaze gusobanukirwa, hasigaye mbarwa. Ngaho nimutahe mwa bigarasha mwe tubigishe kuba intore, naho ubundimuragwa iyo kwa Rutuku.sha

  4. Iririre disi ureke ababa i burayi…Rutuku uwo yubaha umubera mu gihugu ntamurasa cyangwa ngo amuce amajosi azira gusa kuko bafite imyumvire itandukanye ! Ntiyishimira kubona amaraso y’umunyagihugu cye ameneka uko yaba asa kose…!Kubaho wirirwa ucinya inkoro ngo yego mwidishyi urakagira inka n’abana uri Rudasumbwa ahahaaa umuzi he uwo urata ko azabikwitura !! Niba aribwo bupfura kwirirwa mumubeshya ahubwo atari ububwa ! Muri iyo myaka 18 harimo n’abarasaniye igihugu kukurusha wowe gusa babonye ku bibeshye muri twe harimo inyamaswa n’ibisahiranda biruta leta banenze..! Ese ubona uwo Rudasumbwa ari muntu ki umuntu utavuguruzwa, sha naguhekura ntabwo nzabyishimira ahubwo uzaba uteye agahinda !

Comments are closed.