M23 irava muri Goma iseta ibirenge ari nako bijyana n'ubusahuzi

Abatuye mu mujyi wa Goma, bemeje kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2012, ko babonye amakamyo menshi ya M23 ya Fuso ya gisiviri n’aya Office des routes ava mu mujyi wa Goma agana mu majyaruguru yerekeza i Rutshuru na Rumangabo. Ayo makamyo bivugwa ko yari apakiye ibiribwa n’ibikoresho bya gisirikare.

Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge wa Congo uravuga ko washoboye guhamba imirambo igera kuri 62 mu mujyi wa Goma. Abatuye mu mujyi wa Goma bavuga ko ku manywa umutekano aba ari wose ariko mu ijoro ibintu biba ibindi bindi kuko abantu bararigiswa abandi bakicwa mu buryo budasobanutse.

Umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Goma ku ya 20 Ugushyingo 2012, ugomba kuwuvamo ugasubira inyuma ku birometero nka 20 mu majyaruguru, nk’uko biteganywa n’ibyumvikanyweho biturutse ku bahuza bo mu bihugu byo mu biyaga bigari. Umukuru wa gisirikare wa M23, Sultani Makenga, yatangaje ku wa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2012 ko mu minsi ibiri cyangwa itatu n’ukuvuga ku wa gatanu tariko 30 Ugushyingo 2012 M23 izaba yarangije kuva muri Goma.

Umukuru w’ibikorwa byo kugarura amahoro mu muryango w’abibumbye, Hervé Ladsous, yatangaje ku wa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2012 mu mugoroba, ko hari ibintu bimwe na bimwe byerekana ko inyeshyamba za M23 zatangiye kuva muri Goma. Ariko umukuru wa Politiki wa M23, Jean Marie Runiga, yabwiye radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI ko umujyi wa Goma uzakomeza kuyoborwa na M23 mu rwego rwa politiki n’ubuyobozi (“administrée politiquement et administrativement”) ngo ntabwo bifuza ko ingabo za Congo zigaruka muri Goma.

Leta ya Congo kandi kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2012, irarega umutwe wa M23 ibikorwa by’ubusahuzi mu mujyi wa Goma. Nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende, amakamyo menshi yagenewe ibyo gufasha kubaka imihanda zapakiwe ibisahurano bijyanywe mu Rwanda. Akaba yifuza ko ibyo bikorwa by’urugomo ababikoze babibazwa imbere y’ubutabera bwaba ubw’igihugu cyangwa mpuzamahanga.

Bwana Mende akomeza agereranya ko hafi amakamyo 50 apakiye ibisahurano yambukaga umupaka buri munsi kuva umutwe wa M23 wafata Goma. Ngo si ibyo gusa nk’uko Mende abivuga ngo hari igeragezwa ryo gufungura imitamenwa ibitsemo amafaranga muri Banque centrale i Goma, ibyo bikorwa byatangiye ku cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2012 ku manywa , ariko ngo kugeza ku wa kabiri tariki 27 ugushyingo 2012 mu mugoroba gufungura imitamenwa byari byanze ngo umunsi n’ijoro hakoreshejwe inyundo n’ibyuma bicukura hanifashishijwe imashini zitanga amashanyarazi. Ngo andi mazu arimo n’inteko ishingamategeko y’intara ya Kivu y’amajyaruguru yarasahuwe barayeza.

Ikindi Bwana Mende yavuzeho n’uko ububiko bw’amabuye y’agaciro yari yarafashwe n’inzego za Leta ya Congo, ngo yambukijwe umupaka kandi byari bitemewe kubera ko atari yashyizwe ibimenyetso byerekana aho yaturutse.

Ubwanditsi